Hashize iminsi 14 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus, aho we na bagenzi be banduye ubu bamaze kugera kuri 60 bose, bari mu kigo bakirirwamo kiri i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

RBA yasuye iki kigo, aho kugera mu cyumba kirimo abarwayi bisaba kubanza kwambara imyambaro yabugenewe irinda umuntu kwandura.

Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi ava mu bice by’ubuhumekero nko mu mazuru no mu kanwa. Niyo mpamvu mbere yo kwinjira ahari abarwayi bisaba kwambara wikingiye ahantu hose, wirinda ko hari uwakorora akakwanduza, cyangwa ukaba wakora ahantu hari virusi, ukandura.

Ibyo bambara birimo bote n’umwenda w’ishashi woroshye, bagafunga mu maso, ku munwa no ku mazuru bakoresheje agapfukamunwa (mask) , mu mutwe bakongeraho igituma bakomeza kureba ariko bikingiye cyo mu bwoko bw’akayunguruzo cyangwa ikirahuri cya pulasitiki.

Umurwayi w’umunyarwanda wasanganywe iyi virusi mu minsi 10 ishize ubwo yari avuye mu Bubiligi, kimwe na bagenzi be babiri barimo Umushinwa n’Umudage, bavuga ko batazi aho banduriye.

Uwo munyarwanda yagize ati “Namaze iminsi itanu mu Bubiligi, mu kugaruka kubera ko icyo cyorezo cyari gihari ahantu hose, ubwo umuntu yagarutse yikingiye ‘udupfukamunwa’, hose mu ndege, ntabwo nzi ahantu nafatiye iyi virusi”.

Uyu kimwe na bagenzi be bemeza ko bameze neza ndetse nta n’ikimenyetso na kimwe cya Coronavirus bakigaragaza, bagashimira abaganga na leta y’u Rwanda muri rusange ikomeje kubitaho nta kiguzi.

Yakomeje agira ati “N’iyo ubwiye abantu ko uri hano bahita batekereza ko uryamye ugiye gupfa. Icyo nababwira ni uko twese uko turi hano kubera ko turasohoka tukabonana, twese turi bazima turi hanze turaganira, dukora siporo nimugoroba nta muntu uryamye, nta muntu urembye, nta muntu ugiye gupfa”.

“Icyo nabwira abanyarwanda, tubayeho neza, twitaweho neza, tugaburirwa neza, buri cyumba gifite televiziyo murabibona, hano hari internet yihuta cyane, buri wese ari ku ikoranabuhanga, tubona amakuru, tuvugana n’imiryango yacu n’inshuti zacu, mu by’ukuri naboneraho gushimira leta y’u Rwanda ko yashyizemo imbaraga mu gufatirana iki cyorezo hakiri kare cyane kandi n’abagaragaweho iyi ndwara kwitabwaho mu buryo bwiza cyane”.

Umuyobozi w’iki kigo, Dr Nahayo Ernest, avuga ko mu barwayi ba Coronavirus bamaze kugaragara mu Rwanda, nta n’umwe urembye ariko nanone ngo nta kwirara.

Ati “Ipfundo rya mbere ni uko indwara imara iminsi 14 itarigaragaza, ku munsi wa mbere umubiri wanjye ushobora kuyirwanya ukayitsinda, ejo ugakomeza, ariko ejobundi ugatangira kunanirwa ugatangira kugira ibimenyetso, umuriro…”.

Nubwo u Rwanda rutaragira umurwayi n’umwe wa Coronavirus urembye, rwiteguye ko hagize uboneka nawe yakwitabwaho agahabwa ubutabazi bwose bushoboka, kuko i Kanyinya hari ibyumba umunani bifite ibyangombwa byose bikenewe mu kwita ku ndembe z’icyorezo cya Coronavirus.

Mu barwariye muri iki kigo harimo n’Umuhinde wa mbere wagaragayeho Coronavirus bwa mbere mu Rwanda, Dr Nahayo avuga ko uwo murwayi atagaragaza ikimenyetso na kimwe ndetse ko yatangiye gukorerwa ibizamini ngo harebwe niba virusi yarashize mu mubiri we, bityo abe yasezererwa.

Gufata icyemezo cyo gusezerera umurwayi wa Coronavirus, bisaba iminsi 14 byemejwe ko yayanduye agakorerwa ibizamini byo kwa muganga, byagaragaza ko ntayo agifite akongera gupimwa nyuma y’amasaha 72, nabwo byagaragara ko ntayo akabona gusezererwa ariko nabwo akaba yishyize mu kato k’icyumweru.

Abarwayi bari muri iki kigo cya Kanyinya bakomeje koroherwa ndetse hari n’abumva barakize

Kwinjira mu cyumba kirimo abarwayi ba Coronavirus bisaba kwambara imyenda yabugenewe

Ibikoresho bishoboka byose byarateguwe mu kwita ku wagaragaraho Coronavirus

Yanditswe na IGIHE Kuya 28 Werurwe 2020