Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 1 Mata 2020 yanzuye ko igihe cyo gufunga ibikorwa bitandukanye n’imipaka y’igihugu cyongerwaho iminsi 15 mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, ko abadafite ibikorwa byihutirwa cyangwa abashobora gukomeza akazi bagomba kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kugeza ubu hari hamaze gushira iminsi 11 muri 14 yari yagenwe. Nubwo imibare igaragaza ubwandu bushya bwa Coronavirus nayo ikomeje kuzamuka, ariko itanga icyizere. Nta bwandu burahererekanywa hagati mu gihugu.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus atahuwe mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu gihugu hamaze kuboneka abantu 82 banduye Coronavirus.

Amatangazo ya Minisante ya buri munsi yatangaga integuza ko ibyumweru bibiri byashyizweho bishobora kwiyongera.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu yize ku Cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ubwitange bagaragaje mu kurwanya COVID-19, abasaba gukomeza ubufatanye muri ibi bihe bidasanzwe. Yanashimiye inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubahiriza ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyo Cyorezo.

Iyi nama yanzuriwemo ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi 15 ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

Amabwiriza yose azakomeza kubahirizwa

  • Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
  • Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
  • Insengero zizakomeza gufunga.
  • Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
  • Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
  • Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.
  • Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
  • Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
  • Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
  • Utubari twose tuzakomeza gufunga.
  • Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
  • Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Minisiteri y’Ubuzima isaba kwita ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’amabwiriza agamije gukumira ko COVID-19 yakomeza gukwirakwira hose. Muri yo harimo kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi cyangwa uhagamagara ku 114.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19 no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo

Yanditswe na Kuya 1 Mata 2020
https://igihe.com

Yanditswe na Kuya 1 Mata 2020 saa 11:32 AddThis Sharing Buttons