Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bahisemo guhungira mu nsengero cyane cyane muri za Kiliziya no mu bigo by’abihayimana, bizeye ko baharokokera kuko bumvaga ko nta kizira gishobora kwinjira ahera. Muri make batekerezaga ko nta bwicanyi bwahahinguka.

Ubuhamya n’ibimenyetso bifatika bishimangira ko icyizere Abatutsi bari bafitiye insengero cyaraje amasinde kuko harokokeye mbarwa, Kiliziya zuzura imirambo n’imivu y’amaraso.

Bamwe mu banyamadini n’amatorero nk’abapadiri, ababikira, ba Pasiteri n’abandi bahungiweho n’intama zabo, bazibereye ibirura ziricwa. Hari abahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside, yaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), inkiko zo mu bindi bihugu nk’u Bubiligi n’Inkiko Gacaca.

Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka ku byakozwe n’ababikira b’i Sovu, abapadiri nka Athanase Seromba na bagenzi be, ahubwo turitsa ku babaye abashumba beza bagaragaje ubutwari aho rukomeye bakanga gutererana intama baragijwe ubwo amagara yarasumbirijwe abandi basama ayabo.

Aba tugiye kugarukaho, ni abo igihugu cyazirikanye ubutwari bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikabashyira mu cyiciro cy’abarinzi b’igihango.

-Musenyeri Hakizimana Célestin

Musenyeri Hakizimana Célestin yagize uruhare mu kurokora Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Saint Paul i Kigali.

Musenyeri Hakizimana yavukiye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Kanama 1963. Yahawe ubupadiri ku wa 21 Nyakanga 1991, agirwa Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rutongo, nyuma y’umwaka umwe yashinzwe amashuri Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yari anashinzwe Ikigo cya Mutagatifu Pawulo cyari kirimo impunzi muri Jenoside kugeza mu 1996.

Musenyeri Hakizimana Célestin w’imyaka 57, ubu ayobora Diyosezi ya Gikongoro, yarwanye urugamba rwo gukiza Abatutsi bari bahungiye muri St Paul. Ku wa 13 Mata 1994 haje imodoka yo guhungisha ababikira n’abapadiri bajya Kabgayi we ntiyasiga abamuhungiyeho.

Yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 kandi nta yindi ntwaro yifashishije uretse umutima w’ubumuntu, ubwitange no gutanga amafaranga ku nterahamwe n’ikanzu y’umupadiri.

Yakomeje gushakira abamuhungiyeho amazi, ibiribwa n’imiti kugeza Inkotanyi zije kubarokora mu ijoro ryo ku wa 16/06/1994. Umuvandimwe we yaje kumubikira ko bapfushije umubyeyi wabo ntiyajya gushyingura kuko atashakaga gusiga Abatutsi bamuhungiyeho.

Musenyeri Hakizimana akomeje guteza imbere ibikorwa by’isanamitima no kunga Abanyarwanda muri Diyoseze Gatolika ya Gikongoro. Abamutangira ubuhamya bamwita ‘Umushumba mwiza utararumangije izaje zimugana, kandi akababazwa n’ibyarimo bibakorerwa’.

Yakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yifatanyije n’abarokokeye kuri St Paul. Yahawe Impeta y’Ishimwe yo kurwanya Jenoside ku wa 4/7/2006.

-Padiri Niyomugabo Joseph

Padiri Niyomugabo yavutse mu 1941 mu yahoze ari Komini Muko, Perefegitura ya Gikongoro. Yize seminari ntoya i Kabgayi kuva 1956, Seminari nkuru ayiga Orval, mu Bubiligi, yiga Filozofiya akomereza i Roma, aho yize Tewolojiya.

Yahawe Ubusaserdoti kuwa 28 Nyakanga 1968, Orval mu Bubiligi. Yakomereje amashuri mu Bufaransa, Strasbourg aho yakuye impamyabushobozi y’ikirenga mu ndimi.

Mu gihe cya Jenoside, Padiri Niyomugabo Joseph yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyanika. Yanze gusiga impunzi z’Abatutsi zari zamuhungiyeho n’ubwo na we yahigwaga. Ubwo bashakaga kumuhungishiriza kuri Diyoseze ya Gikongoro yarabyanze, agumana n’abamuhungiyeho, akomeza kubarwanaho abashakira ibibatunga kugeza ubwo bamwicanye na bo.

-Soeur Kamuzima Marciana

Mama Kamuzima Marciana yavutse mu 1936 mu Karere ka Nyamasheke, yihaye Imana mu muryango w’Abapenitente ba Mutagatifu François d’Assise. Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru aba mu kigo cy’ababikira ba penitente ba St François d’Assise i Shangi.

Mama Kamuzima Marcienne yagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi na we yarahigwaga. Nyamara yanze gusiga abantu bari bamuhungiyeho mu kigo yari ayoboye cy’ababikira b’Abapenitente cya Shangi n’abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi; akabashakira ibyo kurya n’imiti yo kubavura.

Yarenze imfubyi nyinshi atarobanuye agamije kuzifasha mu myigire, azigisha umuco wo kubabarira no kwimakaza amahoro. Icyo kigo yari akuriye harokokeye abantu basaga 100 kandi ntibigeze bicwa n’inzara cyangwa inyota.

Kamuzima yagize kandi uruhare mu kuvura inkomere nyuma y’igitero cy’interahamwe yitwa Yusouf Munyakazi cyasize inkomere nyinshi i Shangi.
Soeur Kamuzima w’ imyaka 84, yavuze ko Jenoside igitangira hari abanyeshuri n’Abatutsi bahahungiye kandi ko nta we bigeze basubiza inyuma.

Yagize ati “Hari abantu bahungiye hano turihisha, uwazaga wese twaramwakiraga, bamwe bakihisha mu nzitiro. Uje akomeretse tukamuvura, tukabashakira icyo kurya n’ibindi.”

Avuga ko hari Interahamwe zajyaga gushaka abantu babahungiye, agakoresha amayeri yo kubahisha.

Ati “Nuko nyine hano hari hafunze ariko ibitero byanyuraga inyuma tukabyumva, hari abagabo babiri bajyanye bari baje bakurikiranye tutashoboraga guhisha kuko bari bababonye. Hari abari bahishe mu bisenge, mu kigega cy’amazi, bihishaga hirya no hino. Nimugoroba nibwo twabashyiraga ibyo kurya.”

-Padiri Eros Barile

Padiri Eros Barile yavukiye mu Butaliyani, ku itariki ya 23/12/1955. Yabaye Padiri mu muryango w’Abarogationiste mu mwaka wa 1981, yaje mu Rwanda, muri 1987 ajya muri Paruwasi ya Mugombwa. Muri 1992-1994 yagiye kuyobora ikigo cy’imfubyi cya Nyanza. Ubu asigaye aba i Roma.

Mu gihe cya Jenoside Padiri Eros Borile yifashishije ikigo cy’imfubyi yayoboraga, ahisha abahigwaga. Yarokoye abantu barenga 800 biganjemo abana bahahungishirizwaga n’ababyeyi babo. Na we ubwe yakoresheje abana batahigwaga agerageza gushakisha abana barokotse akajya abatoragura akabazana mu kigo cye.

Yanze gusiga aba bana no mu gihe yari arwaye arembye. Igihugu cye kimusaba gutaha kugeza ubwo bemeye kohereza usigara yita ku bana yari ashinzwe.

-Padiri Urbanik Stanislas

Ni umupadiri uvuka mu gihugu cya Pologne wo mu muryango w’abaparotini. Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1980, akaba yarabaye muri Paruwasi ya Ruhango Diyosezi ya Kabgayi. Muri 1994 ubwo Jenoside yabaga, ni ho yari akiri Padiri (Paruwasi Ruhango), ubu akaba ari mu gihugu cya Pologne.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Stanislas Urbanik yagize uruhare mu kurokora abantu bagera kuri 500 bamuhungiyeho aho yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Ruhango. Yanze kubasiga ngo atahe iwabo ubwo abandi banyamahanga bakuragamo akabo karenge.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizeho gahunda yo gufasha abantu gukira ibikomere no kwiyunga.

-Padiri Mario Marie Falconi

Padiri Mario Marie Falconi yavutse mu 1944 mu Ntara ya Bergamo- Lombardia mu gihugu cy’u Butaliyani. Muri 1994 yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muhura iherereye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Muhura, Akagari ka Kanyinya, Umudugudu wa Taba.

Padiri Mario yarokoye abatutsi barenga ibihumbi 3000 bahungiye kuri Paruwasi ya Muhura. Yanze kubasiga igihe baje kumuhungisha ngo asubire iwabo mu Butaliyani; akomeza kubana na bo, kubatunga no kubaha imyambaro n’ibindi nkenerwa kugeza amahoro agarutse.

Yatabaye abana b’imfubyi bari mu kigo cy’imfubyi i Muhura bagera kuri 200 mu gihe cya Jenoside, arabahungisha abajyana mu Butaliyani banyuze Entebbe muri Uganda. Amahoro agarutse yagiye kubagarura abafasha kwiga, arabubakira, arabaremera, aboroza amatungo magufi n’amaremare.

Yahishe abahigwaga mbere ya Jenoside guhera mu 1990 arabacumbikira cyane cyane abari baravuye muri Komini Murambi.

Nyuma ya Jenoside yakomeje gushishikariza abaturage kwiyunga, gusaba imbabazi no kubabarira ataretse kugeza ibikorwa by’amajyambere ku baturiye aho akorera.

-Padiri Munyaneza Jean Bosco

Padiri Munyaneza yavutse mu 1956. Yabaye Padiri mu 1983, mu 1994 yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange.

Padiri Munyaneza yanze gusiga abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi icumi (10 000). Interahamwe zimusabye ko yakwitandukanya na bo, arabyanga avuga ko adashobora kwitandukanya n’intama yaragijwe n’Imana; ko atagomba kuzivamo ahubwo agomba kuzirinda kugeza igihe azinjirije amahoro mu ijuru.

Interahamwe zahise zimwicana na bo. Zabanje kumurasa ziramukomeretsa aranangira zihita zimwica zikurikizaho Abatutsi bari bamuhungiyeho.

Abarokokeye i Mukarange, bahamya ubutwari bwa Padiri Munyaneza kuko ubwo interahamwe zari zije kwica abamuhungiyeho yafunze igipangu ubundi agihagarara imbere abwira Interahamwe n’abasirikare ko batari bwice abantu bamuhungiyeho ngo “nimushaka kubica mumpereho”.

Padiri Munyaneza yari yahakanye ko nta muntu wahungiye kuri Kiliziya uri buhapfire ndetse abwira abatutsi bari bahahungiye ko nibinaba ngombwa bari bupfane.

Ati “Yanze kwitandukanya n’abantu bamuhungiyeho.”

Uretse uyu mupadiri hanavugwa n’undi witwa Joseph Gatare nawe wiciwe muri Paruwasi ya Mukarange.

-Pasiteri Renzaho Sostène

Pasiteri Renzaho yavutse mu 1960 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Muhura, Akagari ka Mamfu mu mudugudu wa Kaziga. Yashakanye na Mukakalisa Clotilde mu 1993. Yicanywe n’umugore we atwite inda ya mbere muri Jenoside.

Pasiteri Renzaho yari umushumba mu itorero ry’Angilikani Paruwasi Ruhanga. Yanze kuvangura abakrisitu b’abahutu n’abatutsi mu rusengero ngo babone uko bica abahigwaga nk’uko interahamwe zabimusabaga mu gihe cya Jenoside. Hanyuma interahamwe zimwica urubozo.

Mbere yo guterwa n’igitero cy’interahamwe, Musenyeri yari yamwoherereje imodoka inshuro ebyiri ngo ahunge n’umuryango we ariko arabyanga avuga ko atasiga intama yaragijwe n’Imana.

-Padiri Marius Dion Gille

Padiri Marius Dion Gille, ni umupadiri wo mu muryango w’abadominikani, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kacyiru, Chapelle ya Mutagatifu Dominiko.

Yahishe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabagaburira, akanabavuza. Yahoraga ahanganye n’Interahamwe zashakaga kwinjira mu kigo akazemeza ko nta bantu bahari, ubundi akaziha amafaranga zikagenda.

Ubwo ingabo za RPA zafataga Kacyiru, zasanzeyo abantu basaga 30. Ku itariki ya 11/04/1994, ni bwo ingabo za RPA zabakuye mu kigo zibajyana mu bitaro by’Umwami Faysal. Nyuma yakomeje gufasha abakene n’imfubyi, abagoboka mu byo kurya n’imyambaro.

Yanditswe na Kuya 20 Kamena 2020

https://igihe.com/amakuru