Gen Jean Varret, wari umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de coopération (MMC) yavuze uburyo yamenye ko mu Rwanda hari gucurirwa umugambi wa Jenoside akabimenyesha uwari Perezida icyo gihe, Juvénal Habyarimana atazi ko ari muri uwo mugambi.

Uretse kuba umuyobozi w’iyi gahunda mu Rwanda, Gen Varret yari anayoboye gahunda nk’iyi mu bindi bihugu 28 bya Afurika.

Gen Jean Varret yamenyakanye cyane kubera umuhate yashyize mu kugaragariza igihugu cye ko mu Rwanda hari gutegurwa jenoside nubwo byaje kwirengagizwa nkana n’Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwari burangajwe imbere na Perezida François Mitterrand.

Mu nyandiko zitandukanye z’uyu mugabo ntiyahwemye kugaragaza ko Leta y’u Bufaransa yirengagije ibyo yayibwiraga bijyanye n’ubwicanyi bwategurwaga mu Rwanda ahubwo igakomeza guha intwaro abateguraga jenoside. Gen Varret yavuze ko ubutegetsi bw’igihugu cye bwari bwiyemeje gukomeza gufasha igisirikare cy’u Rwanda n’ubutegetsi bwacyo.

Umuhate w’uyu mugabo mukumenyekanisha umugambi wa Jenoside wacurwaga mu Rwanda uherutse kandi kugaragazwa na raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, izwi nka ‘Raporo ya Komisiyo Duclert.’

Mu kiganiro uyu mugabo aherutse kugirana n’ikinyamakuru, Le Monde yagarutse ku buryo yamenye ko mu Rwanda hari hari gucurwa umugambi wo gutsemba Abatutsi akabimenyesha ubuyobozi bwe ariko ntibugire icyo bukora.

Yamenye umugambi wa Jenoside, abibwira Habyarimana

Muri iki kiganiro Gen Varret yavuze ko ku wa 13 n’uwa 14 Ukuboza mu 1990, yagiriye uruzinduko mu Rwanda bitewe n’amakuru yari yahawe na Colonel René Galinié wari ushinzwe umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ibikorwa by’u Bufaransa bya gisirikare mu Rwanda.

Ati “Yambwiye ko ari ikibazo cy’imbere mu Rwanda ko atari intambara yashojwe iturutse muri Uganda. Yari (René Galinié) afite abantu benshi bamuha amakuru, haba mu cyaro, mu bakuze, abihayimana ndetse n’ababarizwa mu moko yombi.”
Gen Jean Varret yavuze ko amaze kugera mu Rwanda yabonanye na Col Serubuga Laurent wari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR) na Col Rwagafirita wategekaga gendarmerie y’u Rwanda waje no kumwaka intwaro ariko undi akamuhakanira ngo kuko atumvaga icyo azishakira.

Ati “Nahuye na Colonel Serubuga na mugenzi we wo muri gendarmerie, Col Rwagafirita. Twari turi kugerageza gutoza gendarmerie yabo kugira ngo yitware nk’urwego rushinzwe kureba uko amabwiriza yubahirzwa. Bansabye imbunda za ‘machine guns’ na ‘mortars’ ndababwira nti oya.”

Iki gihe ngo Gen Jean Varret yanze ubusabe bwa Col Rwagafirita kuko atumvaga icyo ashakira intwaro mu gihe abo yari ayoboye batari bemerewe kujya ku rugamba.

Nyuma yo guhakanirwa, ngo Col Rwagafirita yegereye Gen Varret aramubwira ati “Nzakubwira impamvu z’ubusabe bwanjye. Gendermerie izafatanya n’ingabo mu gukemura ikibazo cy’Abatutsi.”

Nyuma yo kumva aya magambo Gen Varret ngo yahise abaza Rwagafirita niba bazafatanya n’ingabo mu kurwanya RPF, undi nawe mu kumusubiza ati “Oya, tugiye gutsemba Abatutsi bose ku butaka bw’u Rwanda, si benshi, bizihuta.”

Gen Varret yavuze ko akimara kumva aya magambo ya Col Rwagafirita yagiye kureba Perezida Habyarimana ngo abimubwire.

Ati “Nasubiye kwa Perezida Habyarimana kumubwira ayo magambo. Arambwira ati “ibyo bintu yabivuze, kiriya gicucu? Azambona.”

Gen Varret yavuze ko amaze kubwira aya magambo Habyarimana, yahise arakara bituma asigara yibaza niba Col Rwagafirita yaba yatumye abeshya Perezida, ngo nubwo nyuma yaje kumenya ko Habyarimana yari arakajwe n’uko Rwagafirita yamuvuyemo akavuga ibijyanye n’umugambi wa Jenoside.
Uretse kubibwira Habyarimana, Gen Varret yakomeje avuga ko ibyo yari yabwiwe na Col Rwagafirita yanabibwiye abayobozi be mu Bufaransa.

Ati “Nahaye raporo Minisitiri w’ubutwererane, nanoherereza kopi Umugaba Mukuru w’Ingabo icyo gihe wari Jacques Lanxade. Sinasubijwe. Nk’uko raporo ya Duclert ibigaragaza, nta kimenyetso cy’aho inyandiko zanjye zigaragara mu bubiko.”

Nyuma yo gutanga aya makuru, Gen Varret ngo yatangiye kumera nk’uwigijweyo n’abayobozi b’u Bufaransa, amakuru amwe atangira kujya ahererekanywa hagati y’ibiro bya Perezida Mitterand n’abasirikare ntabimenyeshwe, kugeza igihe we ku giti cye yafashe umwanzuro wo gusezera.

Gen Varret yavuze ko raporo ya Komisiyo ya Duclert igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni ukuruhuka kuremereye, bwa nyuma habonetse inyandiko inononsoye, yubakiye k’ukuri. Badufashije kurenga imyaka 26 y’impaka zitagira umusaruro, zari zishingiye ku buhamya umuntu yashidikanyaho, bikatubuza kubona ukuri.”

Iyi raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert, yagiye hanze ku wa 26 Werurwe 2021. Yashyizwe hanze nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

Iyi raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994. Habyarimana yarakajwe n’uko Rwagafirita yamuvuyemo akavuga umugambi wa Jenoside wategurwaga Gen Jean Varret yavuze ko yamenye amakuru ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside akabimenyesha igihugu cye ariko ntikigire icyo gikora

Yanditswe na Kuya 2 Mata 2021

https://www.igihe.com/amakuru