whatsapp sharing button

Nta gushidikanya ko uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse bigaharanira ko umugore agira uburenganzira bungana n’ubw’umugabo yaba mu ishuri, mu kazi ndetse n’amahirwe atandukanye bahabwa n’igihugu.

Kuba u Rwanda uyu munsi rushyirwa mu bihugu byubahiriza ihame ry’uburinganire kandi bigaharanira guteza imbere umugore si ibintu bishya kuko biri mu byo FPR-Inkotanyi yubakiyeho.

Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, ni umwe mu batunguwe n’uyu muhate u Rwanda rufite mu bijyanye n’uburinganira ndetse agira icyo abibazaho Perezida Kagame mu kiganiro bagiranye ndetse akaza kugikoramo igitabo yise ‘The Conversation with President Kagame’.

Uyu mugabo yabajije Perezida Kagame impamvu abona guteza imbere abagore mu Rwanda ari ingenzi ndetse n’icyatumye agira uwo muhate.

Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko bitumvikana uburyo umuyobozi wifuza iterambere ry’igihugu cye ashobora kwirengagiza 52% by’abaturage bose.

Ati “Abagore bagize 52% by’abaturage b’u Rwanda. Kuri njye mbona ari ibisanzwe kuba buri muturage yagira agaciro. Turi kubaka igihugu gishya, ku bw’ibyo nti dushobora kwirengagiza abagize 52% by’abaturage bose! Buri wese agomba kuba muri uru rugendo rwo kwiyubaka.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwemera uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ndetse rukazirikana n’akamaro bafite muri sosiyete.

Yavuze ko iyo aza kuba umugore aba yaratangije intambara yo kubohora bagenzi be bamaze igihe barakandamijwe.

Ati “Icya kabiri twemera uburenganzira bw’abagore ndese n’akamaro kabo muri sosiyete yacu. Mvugishije ukuri iyo nza kuba umugore, nari kuba narashoje intambara mu myaka myinshi ishize yo kubohoza bagenzi banjye, nk’uko nabikoze kugira ngo mbohoze igihugu cyanjye.”

“Abagore batsikamiwe baramutse batangije intambara, naba niteguye kubashakira intwaro n’iyo byaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byaba ari intambara yumvikana.”

François Soudan yakomeje amubaza icyo atekereza ku kuba mu Rwanda hari abagabo benshi iyo biherereye bitotomba bavuga ko u Rwanda rwabaye igihugu cy’abagore.

Perezida Kagame ati “Babyigumanire! Mu myaka ishize, abagore bagiye babuzwa kwiga, amahirwe mu bucuruzi ndetse n’uburenganzira bwo kuvuga mu ruhame. Hashingirwaga kuki ?”

“Nakwizeza ko 52% bya sosiyete twemeranya kuri izi mpinduka, mu bandi 48% basigaye hari nibura abari hagati ya 20% na 28% bemeranya natwe, ku bw’ibyo twese hamwe dufite ubwiganze bw’ababishyigikiye.”

Muri Guverinoma y’u Rwanda, abagore bayobora za minisiteri 17.

Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 61,3%.

Mu bucamanza ho abagore bangana na 49,% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere ho bagera kuri 41%. Ibi birumvikana kuko Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU) yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Ku mwanya wa mbere hari Espagne ifite abagore 64.7% muri Guverinoma, Nicaragua ifite 55.6%, Suède ifite 54.4%, Albania ni 53.3%, Colombia ni 52.9%, Costa Rica ni 51.9%, u Rwanda ni 52% bayoboye Minisiteri n’abanyamabanga ba leta mu gihe Canada n’u Bufaransa bifite 50%.

Iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera kuko nta wakwibagirwa mu myaka mike ishize ubwo abagore n’abakobwa batari bemerewe kwiga nk’abasaza babo, nta burenganzira bafite ku mitungo cyangwa amahirwe y’akazi n’ishoramari.

Nubwo u Rwanda rumaze kuba ikimenyabose kubera amahirwe ruha abagabo n’abagore rutarobanuye, imibare igaragaza ko mu nzego z’abikorera ho hakiri urugendo.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44.8%, gusa muri aba 28% nibo bari mu myanya y’ubuyobozi mu bigo bitandukanye, abandi usanga bafite imirimo yoroheje nko gukora amasuku no gucururiza abandi.

Zimwe mu nzego z’abikorera hari aho usanga umubare w’abagore uri hasi cyane nk’aho mu bijyanye n’ubucukuzi na mine bangana na 6% mu gihe abagabo ari 94%, mu bwikorezi ho bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bijyanye n’amakuru n’itumanaho abagore bangana 26% abagabo 74%.

Si muri izi inzego z’abikorera gusa umubare w’abagore ukiri muto kuko n’iyo ugeze mu bijyanye n’imirimo ya siyansi n’ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

Kubera umuhate we mu guharanira iterambere ry’umugore n’uburinganire, mu 2016 ihuriro riharanira iterambere ry’abagore muri Afurika (African women Movement) ryashyikirije Perezida Paul Kagame igihembo cy’uko yaharaniye guteza imbere umugore no kumwongerera ubushoboz

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-nza-kuba-umugore-perezida-kagame