Ku wa Gatatu tariki 5 Mutarama 1994, cyari igitondo cyiza cy’agasusuruko cyari cyahuruje imbaga mu Mujyi wa Kigali, ahitwaga ku ngoro y’Inama y’Igihugu Iharanira Amajyambere (CND), ngo ikurikirane irahira rya Perezida Habyarimana Juvenal, abadepite n’abagize Guverinoma y’inzibacyuho yaguye nk’uko byateganywaga mu masezerano ya Arusha.

Abari bitabiriye uyu muhango ubusanzwe wagombaga kuba tariki 30 Ukuboza 1993, ariko Habyarimana akawigiza inyuma, batunguwe n’ibyabaye kuri uwo munsi n’indi yakurikiyeho kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye amasezerano yari yitezweho byinshi atubahirijwe.

Kuwa 4 Kanama 1993, i Arusha hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi. Muri ayo masezerano yateganyaga ko Habyarimana aba Umukuru w’Igihugu, hakajyaho guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko by’inzibacyuho yaguye.

Nk’uko byateganywaga n’ayo masezerano, ishyaka rya MRND ryari ryahawe umwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaminisitiri batanu n’abadepite 11. FPR na yo yari ifite abaminisitiri batanu harimo na Minisitiri w’Intebe wungirije n’abadepite 11.

Andi mashyaka nka PSD, MDR na PL yari afite imyanya ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’umwungirije, Minisitiri w’intebe, hakiyongeraho n’abaministiri. Uretse ishyaka rya CDR, andi mashyaka yose yari afite abaminisitiri 11 n’abadepite 37.

Amashyaka yari yiteguye ndetse ingabo zabarirwaga kuri 600 za FPR zikambitse ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, zicunze umutekano w’abayobozi ba FPR bari batorewe kuzajya mu nzego za Leta y’inzibacyuho. Aba bayobozi bari bahageze guhera tariki 28 Ukuboza 1993.

Gahunda yo ku wa 5 Mutarama 1994, yo kurahira yari yateguwe n’uwari Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana, yerekanaga ko Perezida wa Repubulika Habyarimana, yagombaga kubanza kurahirira imbere y’urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga, saa yine, hagakurikiraho irahira ry’Abadepite, Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri, ku buryo saa kumi umuhango wari kuba uhumuje.

Gusa nubwo uyu muhango wari utegerejwe na benshi, harimo isubyo kuko Ishyaka PL ryari ryatanze amalisiti abiri y’abadepite bagomba kurihagararira, byatumaga hibazwa iyemerwa n’iyitemerwa.

Abari batumiwe n’abagombaga kurahira bakomeje gusesekara ku ngoro ya CND, Agathe Uwilingiyimana yinjira akurikiranye n’uwagombaga kurahirira kuba Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho, Faustin Twagiramungu. Abari mu ngoro bari bake kandi ubona bakonje ariko buri wese acishamo akaganira n’uwo begeranye.

Habyarimana yakoraga ibishoboka byose kugira ngo amasezerano ya Arusha atubahirizwa

Habyarimana yarahiye wenyine aragenda

Perezida Habyarimana akihagera, gahunda zahise zitangira. Uwari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda, afata ijambo ati “Muri iyi mpera y’umwaka ushize wa 1993, amagambo yavuzwe ndetse n’ataragombaga kuvugwa yaravuzwe ndetse n’aya rya joro yaje gutangazwa ku maradiyo. Uwakongeraho andi niyo yaba meza ate, yaba atesha abantu igihe”.

“Niyo mpamvu kuri iyi tariki ya 5 Mutarama 1994, umunsi uzandikwa mu mateka y’igihugu, dukwiye kureba, gusuzuma no kwishimira amasezerano ya Arusha. Mwese muzi ko habaye ah’abagabo naho ubundi amasezerano ya Arusha yari agiye kuba ibipapuro koko!”.

Indahiro ya Perezida w’inzibacyuho nyiri ukuyiyemeza yavugaga ko ‘We

[izina rye]

mu izina ry’Imana ishobora byose, arahiriye igihugu kandi ku mugaragaro ko azatunganya neza imirimo ye, ko atazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko azubaha inzego za leta, kandi agateza imbere inyungu z’igihugu yubahiriza itegeko shingiro ndetse n’andi mategeko’.

Kavaruganda yasobanuye ko urahira yagombaga kuyivuga mu magambo y’Igifaransa kuko arahiye mu magambo y’Ikinyarwanda ataremerejwe Arusha, hari kuba abakeka ko byaba bidakurikije amategeko.

Nyuma y’uko Habyarimana amaze kurahira agashyira umukono ku ndahiro ye, ikemezwa n’urukiko, byari biteganyijwe ko abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho yaguye barahira. Hari kurahira abadepite 69.

Ubwo benshi bari bategereje ko abadepite barahira, Habyarimana amaze gushyira umukono ku ndahiro ye yatunguye benshi avuga ko imihango ikomeza ku gicamunsi saa cyenda kandi yabyemeranyijweho na Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana, nubwo we yabiteye utwatsi.

Habyarimana yagize ati “Uyu munsi kandi hari ukurahira kw’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho. Nk’uko nabimenyesheje Minisitiri w’Intebe (Agathe Uwiringiyimana), nk’uko kandi twabyumvikanyeho ejo hashize mu nama twagize mu biro byanjye saa kumi n’ebyiri, iyi mihango iraba nyuma ya Saa Sita, i saa cyenda”.

Yakomeje agira ati “Ndabatumiye saa cyenda muri iki cyumba. Nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Arusha ndakira indahiro z’abadepite bahagarariye imitwe ya politiki, hakurikireho gutora biro igize inteko”.

Uguhangana kwa Agathe Uwilingiyimana na Habyarimana

Kuba Habyarimana yararahiye agahita avuga ko abandi barahira nyuma ya saa sita ndetse akagenda, Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana, ntiyabyishimiye kuko byari bitandukanye n’uko yari yabiteguye kuri gahunda.

Itangazamakuru ryaramubajije agira ati “Kugeza ubu ndacyemera gahunda nateguye cyane cyane ko nayiteguye mbifitiye ububasha, nkaba numva rero niba ishobora gucibwamo ibyari ngombwa ni uko mubaza uwaba yayiciyemo, icyabiteye”.

Umunyamakuru yamubajije niba ari intambara ivutse hagati ye na Habyarimana, asubiza ko ‘Nta ntambara ishobora kuvuka hagati yanjye na Perezida wa Repubulika, ntibishoboka. Intambara se yazarwanwa ite, ntayo’.

Habyarimana yavuze ko iyi gahunda yayumvikanye na Minisitiri w’Intebe, ariko Uwilingiyimana abihakana agira ati “Kumvikana bivuga iki, mumubaze itangazo rihuriweho twasinye aho riri […] niba yaranditse ngo Minisitiri w’Intebe nashyireho gahunda, igashyirwaho, nta mpamvu zumvikana ukuntu yasubiye inyuma gahunda akayihindura, ese ubundi kuki mutamubaza?”.

Uwilingiyimana yavuze ko gahunda ifite agaciro kuri we ari iyo yari yateguye ‘yatanzwe na Guverinoma’ kandi ari yo yubahiriza.

Kavaruganda, FPR na PSD, impamvu yo gusubika irahira

Nyuma ya saa sita nk’uko yari yabivuze, Habyarimana yageze mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko agiye kurahiza abadepite. Nyuma yo kwitegereza mu cyumba, yashimiye abari bitabiriye uwo muhango nk’uko yari yabatumiye ababwira impamvu zituma umuhango wabazanye utari bube.

Ati “Nabonye ko Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga adahari. Nkurikije ingingo ya karindwi mu masezerano ivuga ko abadepite mu nteko y’inzibacyuho yaguye barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika hari Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bivuze ko bidashoboka kuko adahari”.

“Nabonye ikindi cyuko nta mudepite wa FPR uhari, nta mudepite wa PSD, ariyo mpamvu nshaka kubabwira ko nsubitse uyu muhango kandi niteguye kuzitabira igihe ababuze bazaba baje”.

Kurahira kwari guteganyijwe kuwa 5 Mutarama, kwahise gusubikwa, uko kuwa 23 Gashyantare 1994, bigenda gutyo, birimurwa kugeza ku nshuro ya Kane nabwo birangira abadepite n’abagize Guverinoma batarahiye.

Ku nshuro ya Kane, FPR yandikiye Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana imumenyesha ko yifuza ko uwo muhango wazaba bukeye [kuwa Kabiri]. Ubusanzwe wari washyizwe kuwa Gatandatu wari wabanje ariko Habyarimana avuga ko adahari.

Uwilingiyimana yagize ati “Muzi ko kuwa Gatanu ushize nanone twari twahuriye hano, imihango ntiyashoboka kubera impamvu zatunguranye z’abadepite batatu bahinduwe ku buryo butumvikanweho”.

Inteko yagombaga kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika hari na Perezida w’urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga, Guverinoma ikarahirira imbere y’Inteko na Perezida wa Repubulika. Perezida w’urukiko yari ahari ariko Habyarimana ntiyaboneka ku mpamvu zitatangajwe.

Uwilingiyimana ati “Nkaba nabasaba ko yadufasha twese [Habyarimana] kugira ngo azamenyeshe abanyarwanda igihe azabonekera kugira ngo inzego z’inzibacyuho yaguye zishobore kujyaho. Niyongera kuduhamagara turagaruka ntimurambirwe, natubwira ati ni ejo tuzagaruka ntimuzarambirwe, natubwira ngo ni ejo bundi bizaba uko”.

Kuki Habyarimana yananije ishyirwaho rya leta y’inzibacyuho?

Tariki 30 Ukwakira 1992, hasinywe igice cya mbere cy’amasezerano ya Arusha hagati ya FPR na Guverinoma y’u Rwanda ku ngingo yo kugabana ubutegetsi.

Ni ingingo yashimwe n’amahanga n’abandi bakurikiraniraga ibintu hafi, kumva ko Leta yemeye kuganira n’abayirwanya bikazafasha miliyoni y’abari barakuwe mu byabo n’imirwano gusubira mu byabo, ubwicanyi bugahagarara.

Nyamara ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko tariki 5 Ugushyingo 1992, MRND ya Habyarimana, yamaganye amasezerano ya Arusha, ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngulinzira, wayasinye akorana na FPR.

Mu Ugushyingo 1992 ubwo yari mu Ruhengeri, Perezida Habyarimana na we yavuze ko amasezerano ya Arusha ‘ari ibipapuro biri aho’. Iyi ni imwe mu mpamvu yatumaga atayaha agaciro.

Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND, bari baragaragaje impungenge ko imitwe ya politiki irimo na FPR, yazagira ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Ishinga Amategeko ari na yo mpamvu MRND yafashije amashyaka amwe n’amwe kwicamo ibice hakavukamo icyiswe HUTU-PAWA.

Ni muri uwo rwego ku wa Mbere tariki ya 3 Mutarama 1994, uwari uyoboye MINUAR, umunya-Cameroon Jacques Roger Booh-Booh yagejejweho na Minisitriri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, urutonde rw’abadepite bagomba kurahira ku itariki ya 5 Mutarama 1994.

Urwo rutonde ariko ntirwashimishije Perezida Habyarimana, watumye umuyobozi w’ibiro bye Enock Ruhigira kuvuga ko iyo lisiti iramutse idahindutse, na we atazakira indahiro y’abo badepite.

FPR n’andi mashyaka ya MDR, PL, PSD na PDC yashakaga ko inzego z’ubutegetsi zijyaho ku itariki ya 5 Mutarama, nk’uko byari biteganyijwe, ariko ntiyifuzaga ko Perezida Habyarimana yagira ubwisanzure buhagije bwatuma akora icyo ashaka mu nzibacyuho. Muri iyo mitwe ya politiki, FPR ni yo itari yaracitsemo PAWA.

Nk’uko Sheikh Abdulkarim Harerimana, umwe mu banyapolitiki ba FPR-Inkotanyi, abisobanura, ngo ubwo bavaga ku Murindi baje i Kigali bari bazi ko mu minsi ibiri cyangwa itatu bazaba bamaze kurahira ariko Habyarimana arahira wenyine ntiyarahiza Guverinoma.

Agathe Uwilingiyimana yagiranye amahari na Habyarimana ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha

Avuga ko haje kuvuka ikindi kibazo cya CDR itemeraga amasezerano ya Arusha itaranayasinye. CDR ngo yavugaga ko Guverinama idashobora kurahira itarimo kandi amasezerano ya Arusha atayireba kuko yari yarayanze.

Ati “Twatunguwe n’uko (Habyarimana) atangiye gukoresha iturufu ya CDR ko na yo igomba kujya muri Guverinoma kandi itarayemeraga ndetse no mu mashyaka yasinye amasezerano itari irimo.”

Avuga ko CDR yatangiye gushyira igitutu ku yandi mashyaka na FPR-Inkotanyi irimo ivuga ko nta gishobora kuba ishyaka rihagarariye rubanda ritarimo. Ni mu gihe amasezerano yavugaga ko Guverinoma izagibwamo n’abemera amasezerano ya Arusha gusa kandi CDR ntiyayemeraga.

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri Kuya 15 Nyakanga 2019

Posté le 15/07/2019 par rwandanews