Kuva mu batware b’i Bwami kugera muri rubanda rusanzwe, izina rye rirazwi! Yitwa Pasiteri Ezra Mpyisi, umusaza utajya aripfana mu gihe atanga ibitekerezo cyangwa abwiriza ubutumwa bwiza.

Pasiteri Mpyisi ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, akaba n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

Iyo uyu musaza yivuga ashimangira ko ari ‘Umunyarwanda wuzuye utari ikibyarirano’.

Pasiteri Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga mu 1922. Yavukiye hafi y’i Nyanza, i Bwami ku marembo y’u Rwanda. Yisanze ari mu idini rya ba Ryangombe ariko arivamo ari muto, asunikirwa kuyoboka Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.

Yabaye ku Ngoma ya Cyami ndetse yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo aya.

Abazungu bageze mu Rwanda abarora! Iyo abara inkuru avuga ko bari bafite ububasha bwo kwigarurira abenegihugu.

Ati “Abazungu baje badukura mu byacu, baduha ibyabo. Kandi bazanye ububasha baratunesha, ntitwabayobotse kuko kuyoboka ni ukwemera umuntu umukunze. Ntitwigeze tubakunda, ntibadukunze. Baradutegekaga, ntibatuyoboraga.’’ Yerekana ifoto ye ya kera cyane

-  Mpyisi yahisemo idini abihatiwe

Mpyisi ajya kwinjira mu Itorero ry’Abadiventisiti ngo yahuye n’umuntu amusaba kuyoboka Imana ariko ajyayo ku gahato.

Ati “Badusangaga aho turagiye inka i Rwamwata muri Nyanza, bakadufata ku gahato, bamara kukwandika wasiba kujyayo bagakubita so ibiboko. Nemeye abadiventisiti ndetse barambwiye bati uko tukubwiye ubikore utyo ntukabaze.’’

Yize amashuri abanza muri Rwamwata Adventists School, ayisumbuye ayigira mu Ishuri ry’Abamisiyoneri ry’i Gitwe. Icyo gihe yize gusoma, kwandika no kuvuga Igifaransa mu myaka 12.

Mu 1935 nibwo Mpyisi yagiye kwiga, aza gusoza amasomo ku myaka 18, ahita ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu nk’umukarani wabo nk’ushinzwe inyandiko z’Ababiligi no kuzibika.

Umunsi yambayeho bwa mbere inkweto mu 1935 nawo wamubereye amateka ahambaye.

Akomeza ati “Iy’iburyo nayishyiraga ibumoso, nkazihambira ku nkoni nkagenda nzitwaye ku rutugu. Inkweto yaguraga amafaranga atanu cyangwa atandatu, ari pantufure, wagenzaga umwanya muto zikanuka.’’

Muri icyo gihe, Pasiteri Mpyisi yari atarambara inkweto ndetse ipantalo yari umwambaro w’abazungu gusa.

Ati “Icyo gihe ipantalo yambarwaga n’abazungu, Abanyarwanda bo bagaharirwa amakabutura azirikishwa umugozi. Twari ibikoresho nkuko inka wayambika imashini ikajya guhinga.’’

Ubwa mbere yambara ipantalo hari mu 1947-1948, icyo gihe ngo yagiye kuyidodesha i Bujumbura avuye i Nyanza kuko nta badozi bahabaga.

Mpyisi yize Kaminuza muri Zimbabwe, aba Pasiteri mu 1951, mu 1953 aba n’Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka itatu mbere yo kugaruka mu Rwanda. Yagiye hanze nyuma yo guhura n’abamisiyoneri bo muri Amerika na Afurika y’Epfo ndetse anigisha mu bice bitandukanye by’icyaro yamamaza ubutumwa bwiza.

Nyuma yo gusoza amasomo yakoze mu biro by’abazungu, byari i Nyanza, akigisha uko yamubwiye. Yarenzaho ibye agakubitwa ibiboko umunani. Mpyisi ni umwe mu bantu bazi amateka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye

-  Uko yageze i Bwami

Mpyisi yagiye i Bwami ahagarariye Itorero ry’Abadiventisiti mu Nama Nkuru y’i Bwami.

Ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa Pierre Charles yahinduye uburyo bw’imitegekere, ashyiraho abantu bahagarariye amadini i bukuru.

Kiliziya Gatolika yahawe ijambo rikuru kuko Umwami ariryo yabarizwagamo ndetse byari iby’ibanze ku Banyarwanda kuba baribarizwamo ngo bahabwe akazi.

Mpyisi yatoranyirijwe guhagararira Abadiventisiti ariko nyuma y’imirimo y’ubujyanama basubiraga mu kazi gasanzwe.

Mu 1959, nyuma yo gutanga k’Umwami, Mpyisi yahise ahunga kubera ikibazo cy’umutekano muke cyari gihari.

Kujya hanze byamufunguriye amarembo, abamisiyoneri bamufasha kujya kwiga muri Zimbabwe aho yakurikiranye Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya muri Solusi Adventists University.

Nyuma yo gusoza amasomo yatangiye gufungura amashuri y’Abadiventisiti mu Burundi no muri RDC. Yaje no gufungura ishuri ryigisha abapasiteri muri Tanzania. Inshingano zo gukora nka misiyoneri yazishyizeho akadomo mu 1992 abarizwa i Nairobi.

Ari Umumisiyoneri nibwo yagiye mu ndege bwa mbere mu 1964 ubwo yari ajyanye abana ku ishuri muri Uganda. Byari agashya kuko indege yagendwagamo n’abazungu n’abandi bacye cyane. Mu 1965 nibwo yaguze imodoka ye ya mbere.

Mpyisi yagarutse mu Rwanda mu 1996. Ari mu bashinze Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya UNILAK. Nyuma y’umwaka umwe, mu 1997 yatangije Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.

-  Amwe mu magambo adasanzwe yavuzwe na Pasiteri Ezra Mpyisi

Izina rya Pasiteri Ezra Mpyisi ryamenyekanye mu buryo budasanzwe, iyo avuga biragorana guhisha imbavu ndetse amagambo ye akunze guhererekanywa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Inshuro nyinshi yumvikanye abwiriza ahantu hatandukanye ariko abenshi bakitsa ku magambo akoresha abwiriza n’uko abantu bayakira.

Yigishije mu bitaramo bigari, mu mavuna ntiyatanzwe ndetse yanageze no mu itangazamakuru ayobora abantu inzira y’agakiza.

Mu magambo ye avuga ko mu myaka 60 yabwirizaga insengero zikuzura amafaranga bakayazana, agahabwa intebe ariko kubera ko asigaye avuga ukuri ubu hari aho ahezwa.

Ati “Baranyirukanye mu rusengero, ubu sinabwiriza. Igihe navugaga ibinyoma nari ku ntebe, ubu sinyihabwa. Hashize imyaka itari munsi y’icumi, nashyingiraga abantu nkuko na bo babikora simvuge ukuri. Sinabashyingiraga nkuko Bibiliya ivuga.’’ Mpyisi muri iki gihe asigaye atanga ibiganiro bitandukanye n’ibyo benshi mu bapasiteri baba babwiriza mu nsengero, ku buryo hari benshi bamufata nk’umufilozofe

-  Umukobwa atwite namusezeranya

Pasiteri Ezra Mpyisi ni we byari byatangajwe ko azasezeranya Knowless na Producer Clement bashyingiwe muri Kanama 2016, ariko aza kubivamo.

Mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemeza ko itorero ryanze kubasezeranya kuko umugeni atwite. Icyo gihe Pasiteri Mpyisi yavuze ko yitandukanyije n’ubukwe bwabo.

Mu mwaka ushize yavuze ko nta cyamubuza gusezeranya umukobwa niba yaba atwite.

Ati “Ninde udasambana ahubwo, uyu aratwite, undi na we ejo azatwita. Ninde mukobwa udasambana muri iki gihe, ninde gahungu kadasambana muri iki gihe? Ngaho mumbwire. Umukobwa atwite cyangwa adatwite namusezeranya, byose ni zero. Baravuga bati Eva yasambanye n’inzoka, inzoka yaryamana n’umuntu sha ariko mwabaye mute?’’

-  Ubusore yaburyoshyemo

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu 2019, Pasiteri Mpyisi yavuze ko mu kubyiruka kwe yari umusore w’intarumikwa.

Ati “Nari agasore keza sha ntabwo ari nk’ubu, ariko agasore gashaka kwiruka inyuma y’abakobwa, nkaba ndapfuye. Umva ubu uraganira n’inkovu icyakora igisebe cyarakize, none se wavukira muri ibyo ugakora iki? Ariko ukagera igihe Yesu akakuvura.”

-  Namaze imyaka myinshi mbwiriza abantu ibinyoma

Pasiteri Mpyisi w’imyaka 98 mu myaka ine ishize yatangaje ko yamaze imyaka myinshi cyane avuga ubutumwa ariko muri yo isaga 50 yayibwirijemo ibinyoma.

Yagize ati “Namaze imyaka 50 mbeshya abantu, mbabwiriza inyigisho z’ibinyoma zibayobya. Ubu mfite imyaka 94 ariko ndimo ndakora ibishoboka byose, ndimo kwandika ibitabo ndetse ndimo no gutegura amashusho azasigara avuga ubutumwa bukosora ibyo nagiye mbeshya hirya no hino ku Isi. Nabaye umuvugabutumwa w’ikirangirire ku Isi ariko nabwirizaga ibinyoma. Birababaje ariko sinabikoraga nigiza nkana nanjye ntabwo nari nsobanukiwe, abazungu ntabwo badusobanuriye neza kiriya gitabo Bibiliya, ariko nabo ubwabo ntabwo bakizi.’’

-  Nta satani ubaho

Pasiteri Mpyisi ku wa 14 Mata 2019 ubwo yari mu kiriyo cy’umwana wa Depite Théogène Munyangeyo yatangaje ko Satani atabaho.

Ati “Nta satani ubaho, ni rusofero wahindutse ukundi nk’uko Abanyarwanda bahindutse ukundi. (…) Abantu barahindutse ubu ntibagifite ishusho y’Imana.’’

Icyo gihe yanahishuye ko impamvu iwabo bamwise ’Mpyisi kwari ukugira ngo urupfu rutazamutwara.

-  Yasabye Leta gukuraho ijambo ‘Kunyereza umutungo’ rigasimbuzwa ‘Igisambo’

Pasiteri Mpyisi ubwo yigishaga abitabiriye ibirori byatangiwemo i

yatanze icyifuzo asaba ko inyito y’abanyereza umutungo wa Leta yahindurwa.

Ati “Niba uri igisambo, uri igisambo, none ubu basigaye babivuga mu kinyabupfura, ngo banyereje umutungo wa Leta,..nibagende bo kanyagwa ni ibisambo,… Ba Minisitiri muri aha muzakureho ijambo kunyereza umutungo wa Leta, muvuge ngo ni igisambo. Ndabatumye muzabinsabire.’’

-  Yasabye Abanyarwanda kutarangwa n’inda

Pasiteri Ezra Mpyisi mu butumwa yahaye abitabiriye umuhango wo

yabasabye kurwanira ishyaka igihugu.

Hari aho yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mupfushe iyo ntindi y’inda yanyu, murwane ku izina ry’igihugu cyanyu”.

-  Independence yatanzwe mu mafuti

Mu 2012, Pasiteri Mpyisi wahoze mu Nama Nkuru y’Igihugu ku Ngoma y’Umwami Rudahigwa akaba n’Umujyanama we, yabwiye BBC ubwigenge bwatanzwe nabi bugakoreshwa nabi.

Ati “… Independence yatanzwe mu mafuti,… independence yabyaye Jenoside, nta soni zo kujya kuyibyinira, …independence se iri hehe?… abantu barakomeza kurenza igitaka ku byatsi, bizahora bimera, bizakumerana

, twari dukwiye guhinga tukavanamo urwo rwiri.”

-  Mbe ntahuza n’abapasiteri ngo ndahuza n’abanyamakuru?

Pasiteri Mpyisi wiyemerera ko hari ibyo adahuza n’abapasiteri asobanura ko

.

Mu 2017 Mpyisi yabajijwe ku bivugwa ku bisubizo aha abanyamakuru ntibivugweho rumwe, avuga ko nta gitangaza kibirimo.

Ati “Mbe ntahuza n’abapasiteri ngo ndahuza n’abanyamakuru, abo mu madini no mu idini yanjye (Abadiventisiti) ntiduhuza ngo ndahuza n’abanyamakuru (aseka)…, abanyamakuru se ko mukorera inda zanyu mumenya ubagaburira?”

-  Isengesho ritangaje Pasiteri Mpyisi yasabiye abarangije muri UNILAK

Pasiteri Mpyisi ukunze gutindwaho kubera imvugo zidaca ku ruhande zitangaza benshi, ku wa 16 Mutarama 2020

Yagize ati “Abana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y’uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y’uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu!”

Isengesho ryarangiye abari muri uyu muhango kwihangana byabananiye, bari guseka kubera amagambo uyu musaza yakoresheje.

Pasiteri Ezra Mpyisi ari mu bashinze UNILAK yatangiye mu 1997.

-  Mpyisi yakinweho filime

Pasiteri Ezra Mpyisi yakorewe filime mbarankuru igaruka ku byaranze ubuzima bwe bwite n’ibindi bimwerekeyeho bizwi na bake.

Iyi filime yiswe

yayobowe n’umwuzukuru we witwa Kamikazi Mpyisi, imara isaha imwe n’iminota 15.

Umwanditsi yayishingiye ku kuba hari abantu babonera sekuru mu isura mbi kandi ari umunyabwenge kandi uzi byinshi ku muco gakondo.

Ati “Igitekerezo cyo gukora iyi filime nise ‘Sogokuru’ kuri Pasiteri Ezra Mpyisi cyaturutse ku bintu byinshi ariko icy’ingenzi ni uko ari umuntu twabanye, nakuze ahari kandi yari umusaza wubashywe cyane mu muryango wacu.”

Iyi filime ivuga ku buzima bwa Pasiteri Mpyisi amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda mu bice bitandukanye birimo i Nyanza no mu Mujyi wa Kigali.

-  Ijambo Mpyisi yavuze ubwo Kigeli V Ndahindurwa yatabarizwaga i Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017, aho yimiye Ingoma https://www.youtube.com/embed/it-Ikr_8gXU

-  Isengesho ritangaje rya Pasiteri Mpyisi ku banyeshuri ba UNILAK https://www.youtube.com/embed/Eh0FIKjsRXg

Yanditswe na Kuya 11 Ukwakira 2020

https://igihe.com/iyobokamana