Mu gihe kitageze ku mwaka, u Bwongereza bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya, Rishi Sunak wemejwe n’abadepite bagize ishyaka ry’aba-Conservateurs nyuma y’iyegura ritunguranye rya Liz Truss wari umaze iminsi 45.

Mu bibazo biri kugonga abaminisitiri b’Intebe b’u Bwongereza harimo icy’ubukungu butifashe neza, bwatumye ubuzima bw’abaturage burushaho guhenda. Boris Johnson na Liz Truss baheruka kwegura, ahanini babiterwaga no kunanirwa kugaragaza imigabo n’imigambi bifatika byo gusubiza ibintu ku murongo.

Sunak ufite inkomoko ku babyeyi b’Abahinde bimukiye mu Bwongereza bavuye muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka ya 1960, hejuru y’ubukungu buri mu manga aje asanga u Bwongereza mu kindi kibazo giteye inkeke, cy’abimukira bakomeje kwinjira mu gihugu mu buryo butubahirije amategeko.

Inzego z’umutekano zakomeje gukaza ingamba ku mipaka ariko ikibazo aho gukemuka kirushaho kwiyongera by’umwihariko mu nzira y’amazi itandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa izwi nka English Channel ikunze kunyurwamo n’abimukira badafite ibyangombwa bashaka kwinjira mu Bwongereza.

Kugeza mu Ukuboza uyu mwaka, abasaga ibihumbi 33 bari bamaze kuyinyuramo, mu gihe umwaka ushize wa 2021 hanyuze abimukira 8526, bavuye kuri 8404 mu 2020.

Rishi Sunak ahawe kuyobora u Bwongereza nyuma y’amezi atandatu icyo gihugu gisinyanye n’u Rwanda amasezerano, agamije kohereza mu Rwanda abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona ku bujuje ibisabwa, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

Ni icyemezo Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga buri mwaka ku kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Nibura u Bwongereza bugaragaza ko ku mwaka butanga miliyari 1.5 z’amapawundi [miliyari 1500 Frw) mu kwita ku bimukira. Ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari u Rwanda rukoresha ku mwaka.

Amasezerano amaze gusinywa yamaganywe n’imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw’abimukira, na bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza.

Sunak wamaze kwemezwa n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, ni umwe mu bagaragaje kuva kare ko ashyigikiye amasezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 42, ni umwe mu bari bashyigikiye cyane ko u Bwongereza bwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) mu 2016. Mu mpamvu zatumye ashyigikira icyo cyemezo, ni uko amategeko y’uwo muryango yabuzaga u Bwongereza ubwinyagamburiro bwo kugenzura imipaka yabwo, ngo abimukira badakomeza kwinjira.

Sunak na we ni umwimukira dore ko yavutse mu 1980 ku muryango w’Abahinde wari umaze imyaka mike wimukiye mu Bwongereza.

Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yahataniraga gusimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yabajijwe uburyo ashyigikiye kohereza abimukira mu Rwanda kandi we u Bwongereza bwaramuhaye karibu.

Mu kiganiro yahaye Radiyo LBC yagize ati “Dukwiriye kugenzura imipaka yacu, abimukira nibaza hano baze kuko Guverinoma y’u Bwongereza yabemereye kuhaza. Ni ngombwa nk’igihugu ko dukomeza kuba ari twe duhitamo ngo abaza hano, tugatoranya abantu b’ingenzi kandi b’abahanga ari nabyo nshyigikiye, dushyiraho uburyo butuma tubasha guhitamo abantu bafite impano zidasanzwe, abashakashatsi ariko imipaka yacu icunzwe neza.”

Kugeza ubu ikibazo cy’abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda muri Kamena 2022 kiracyari mu nkiko, ahategerejwe umwanzuro ku bujurire bwatanzwe ngo batoherezwa.”

Sunak wabaye Minisitiri w’imari guhera mu 2020, yavuze ko nta bundi buryo bazabona bahagarika ikibazo cy’abimukira bakomeje kwinjira i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, atari ugukurikiza gahunda bagiranye n’u Rwanda.

Ati “Iyi gahunda y’u Rwanda iduha amahirwe yo gukemura icyo kibazo, ni ngombwa ko duharanira ko ishyirwa mu ngiro. Kimwe mu bintu nzibandaho harimo gutuma bishoboka ku buryo tugira uburenganzira busesuye bwo kugenzura imipaka yacu.”

Uyu mugabo ubaye Minisitiri w’Intebe wa mbere ukize mu Bwongereza, yavuze ko ahubwo igihugu cye gikwiriye gushaka ibindi bihugu byinshi basinyana nabwo amasezerano nk’ay’u Rwanda ariko bagahagarika urujya n’uruza rw’abimukira batubahirije amategeko.

Sunak yavuze ko mu byo azashyira imbere harimo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

https://igihe.com/politiki/article/impumeko-ya-minisitiri-w-intebe-mushya-w-u-bwongereza-ku-kohereza-abimukira-mu