Perezida wa Centrafrique, Prof Faustin Archange Touadéra yakiriye ku meza abasirikare 200 b’u Rwanda, boherejwe muri icyo gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ngo bafashe mu kugarura amahoro.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu karere ka Damara, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Aba basirikare boherejwe muri Centrafrique mu 2020 hagendewe ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, batandukanye n’aboherezwayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, MINUSCA.

Muri ibi birori byo gushimira basirikare b’u Rwanda, bagaragajemo imyidagaduro irimo imbyino gakondo n’imyiyereko njyarugamba.

Perezida Touadéra yashimiye Perezida Paul Kagame « ku bufatanye yagaragarije Repubulika ya Centrafrique mu gucunga umutekano, » nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Umuyobozi w’aba basirikare b’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, yashimiye Perezida Touadéra ku rugwiro yabakiranye, anashima imikoranire myiza bafitanye n’Ingabo za Centrafrique.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu Ngabo z’u Rwanda, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, berekeza i Bangui.

Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amatora ya Perezida abe, mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yahagurutse, harimo na Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Kanama 2021 ubwo Perezida Touadéra yari mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe imitwe myinshi yari yambariye kudobya amatora, hakozwe isesengura bigaragara ko ingabo za MINUSCA zishobora kubigendamo gake.

Ibihugu byombi byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye, zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Perezida Kagame yavuze ko buri muntu yumvaga ko gutegereza MINUSCA bishobora gufata igihe kugira ngo igire icyo ikora, mu gihe leta yari ku gitutu cy’imitwe yiwaje intwaro.

Ati « Yego MINUSCA yari iri hariya, ndahamya ko batifuzaga ko bibaho, ariko imitwe yitwaje intwaro yashoboraga guhungabanya umujyi wa Bangui igakerereza amatora. Wenda birashoboka ko bari bakirimo kwiga icyakorwa, ariko rimwe na rimwe ibintu byo guca mu nzira nyinshi bigira ingaruka ku byemezo bifatwa. »

Muri icyo gihe kandi ngo u Rwanda ntirwashoboraga guha amabwiriza abasirikare barwo bari muri MINUSCA kuko bafite uko bayobowe.

Yakomeje ati « Twumvise ko byadufasha cyane gukoresha ubu buryo, twohereza abandi basirikare muri ubwo bwumvikane, mu buryo bwihuse, ngo baharanire intego Umuryango w’Abibumbye wakabaye uharanira, ariko ugasanga bagenda buhoro. »

« Nibyo amategeko abagenga ateganya ntabwo nabihindura, Perezida Touadéra ntabwo yari kubihindura, ariko hari hari ikibazo gikeneye ibisubizo byihutirwa. »

Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, we yavuze ko yahanganye n’ibibazo by’umutekano muke kuva yajya ku butegetsi mu 2016, ku buryo guverinoma ye yaje gusinyana amasezerano n’imitwe 14 yitwaje intwaro yari ihari.

Amatora yegereje hahise havuka indi mitwe irimo CPC, biba mu gihe igisirikare, igipolisi n’abajandarume (gendarmerie) bicyiyubaka.

Ati « Byari ngombwa kongerera ubushobozi ingabo zacu zikirimo kwiyubaka. Ni yo mpamvu twakoresheje amasezerano dufitanye nk’ibihugu byombi, ari nayo mpamvu dushimira Perezida Kagame, guverinoma n’abanyarwanda bemeye kohereza bwangu ingabo mu bwumvikane bw’ibihugu, ngo badufashe gukumira ibikorwa bya CPC. »

« Iyo hatabaho ubu buryo buhuriweho n’ibihugu byombi ku bufatanye na FACA, ntekereza ko ibintu biba bitandukanye n’ibyo tubona ubu. »

Yavuze ko bishimiye ingabo za MINUSCA n’umusanzu zitanga, ariko hari hakenewe ingabo zihabwa amabwiriza yihuse kandi zigakora byihuse.

Ati « Ndashimira abanyarwanda kuri uwo musanzu bahaye Repubulika ya Centrafrique, bahaye demokarasi, muri izo nzego ebyiri, buri rwego rwatanze umusanzu. »

MINUSCA yatangiye ubutumwa mu 2014.

Perezida Touadéra yahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda mu byishimo

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-touadera-yakiriye-ku-meza-abasirikare-200-b-u-rwanda