Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yatangaje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitareba Abanyarwanda bonyine kuko aho ari ho hose amarorerwa nk’aya abaye biba biturutse ku gutsindwa kw’ikiremwamuntu muri rusange.
Yabivuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku wa 7 Mata 2023, kuri Le Pavillon d’Armenonville, Paris 16e arrondissement.
Abawitabiriye barimo Minisitiri akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Leta y’u Bufaransa, Chrysoula Zacharopoulou; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNESCO, Xing Qu, abahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa, Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Ambasaderi Nkulikiyimfura yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragariza ubufatanye abayirokotse bwo kutaganzwa n’inzika no kwihorera nubwo bafite ibikomere byo ku mutima n’ibyo ku mubiri ahubwo bakaba icyitegererezo cyo kwigira no kwishamo imbaraga zo kubabarira abicanyi.
Yagize ati « Ubwo butwari bw’abarokotse Jenoside ni bwo bwabashoboje ibitarashobokaga, bakomeza guharanira gukomeza kwiyubaka nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko yo ’Kwibuka Twiyubaka’.’’
Amb. Nkulikiyimfura yakomeje avuga ko kwibuka buri mwaka bifasha mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside n’abashaka ko yibagirana burundu.
Ati “Kwibuka kandi ni igikorwa cyo gukumira, si igikorwa kigenewe Abanyarwanda bonyine. Ni inshingano z’uwo ari we wese kuko Jenoside yose ari inkurikizi zo gutsindwa kw’ikiremwamuntu. Kwibuka ni ukwigisha abana umuco w’amahoro; kububakamo ubuvandimwe bwa nyabwo n’ubumuntu.
“Turibuka turwanya umuco wo kudahana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe tugiye kumara imyaka 30 twibuka turacyagabwaho ibitero by’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya wo gukomeza umurimo wo kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyidegembya hirya no hino ku Isi.”
Nubwo kwibuka binagamije gukumira ko Jenoside yazagira ahandi iba ku Isi, imvugo zihembera urwango n’amacakubiri ndetse n’ubutumwa buhamagarira abantu kwica Abatutsi birakomeje mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ukugaragaza inkomoko itari yo y’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imvugo zihamagarira abantu kubatsemba ngo byibutsa imvugo z’urwango zaranze Leta yakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Amb. Nkulikiyimfura ati “Ikwirakwira ry’amagambo y’urwango tubona uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga nta tandukaniro afite n’ibyakorwaga na RTLM yabaye igikoresho gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ingaruka z’ikwirakwira ry’imvugo zihembera urwango kurusha mbere, kurwanya ihakana rya Jenoside no kuzamura ijwi ry’ubumwe.
Yanagarutse ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko yagizwemo uruhare n’abo mu nzego z’umutekano nk’abasirikare cyangwa polisi bafatanyije n’abaturage basanzwe.
Mu minsi 100 abagabo, abagore n’abana bishe abaturanyi babo ndetse bamwe mu bagore bica abana babo bwite.
Nubwo mu 1994 u Rwanda rwasenyutse bitavugwa, nyuma y’imyaka 29 ishize icyerekezo cyarahindutse rubifashijwemo n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame wiyemeje kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe, ubwizerane hagati y’abantu n’abandi no kugirira icyizere inzego z’ubuyobozi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, ubwo yakiraga abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo
Abanyarwanda baba mu Bufaransa bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yatangaje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitareba Abanyarwanda bonyine
Hafashwe umwanya wo kunamira inzirakarengane za Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bacanye urumuri rw’icyizere cy’ahazaza
karirima@igihe.com