Ubuyobozi bwa Smart Africa bwatangaje ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bakuru b’ibihugu batanu bamaze kwemeza ko bazitabira inama ya Transform Africa, iteganyijwe kuva ku wa 26-28, muri Victoria Falls muri Zimbabwe.

Bwagize buti « Tunejejwe no kuabatangariza ko Transform Africa izabera muri Victoria Falls. Kuri ubu bidasubirwaho abakuru b’ibihugu batanu ndetse n’abandi nibo bazayitabira. »

Bwakomeje buvuga ko muri abo bakuru b’ibihugu « harimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia. »

Smart Africa kandi yatangaje ko ibihugu nka Angola, Estonia, na Tunisia byamaze kwemeza abazahagararira abakuru b’ibihugu babyo ndetse ngo na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Imari wa Serbia, Siniša Mali azaba ahari.

Iyi nama izitabirwa n’abaminisitiri bagera kuri 40, abakuriye imiryango mpuzamahanga, abadipolomate, abayobozi b’ibigo n’inganda bitandukanye n’abandi bazaba baturutse mu bihugu birenga 70.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, aherutse kuvuga ko iyi nama bwa mbere igiye kubera mu gihugu kitari u Rwanda izibanda ku ngingo nyamukuru zijyanye no kureba umuhate w’ibihugu bya Afurika mu kwihutisha gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga.

Ati « Dutegereje abantu batandukanye baba abo mu bigo bya leta n’iby’igenga bo ku Mugabane wa Afurika, bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga. 2023 ni umwaka Afurika igomba kugaragazamo impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga. »

Inama ya Transform Africa yitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe kwigira hamwe uko Afurika by’umwihariko yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bigamije kwimakaza ikoranabuhanga.

Izasuzumirwamo politiki n’ingamba z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n’izindi robots mu mirimo itandukanye.

Izigirwamo kandi uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n’izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Transform Africa ya 2019 yabereye mu Rwanda yagaragayemo udushya twinshi ari nabwo ku nshuro ya mbere robot ya ’Sophia’ yagejejwe mu Rwanda, aho yerekanye ubushobozi bwo kwitegereza ikamenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by’umubiri nko kumwenyura.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n’imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Kuri ubu igaragaza ko yagukiye mu bihugu 36 bya Afurika bihagarariye abaturage bagera kuri miliyari, igakorana n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisaga 30 birimo Facebook, Microsoft, Huawei n’ibindi.

Kugeza ubu abarenga 15000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, baraturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

Perezida Kagame aganira na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-mu-bakuru-b-ibihugu-bategerejwe-muri-transform-africa-summit