Abanyarwanda batuye muri Leta ya Tennessee na Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee, cyabimburiwe n’Urugendo rwo Kwibuka « Walk to Remember », rwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2023.

Urugendo rwatangiriye kuri Kaminuza ya Tennessee, rwitabirwa n’Abanyarwanda, abana, abakuru, abanyamahanga ndetse n’abanyeshuri bayigamo bari kumwe n’uhagarariye abanyeshuri b’abanyamahanga bahiga, Shayla C Nunnally.

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, abarwitabiriye bahuriye ahari hateganyijwe mu gace gaherereye muri Leta ya Tennessee, ahatangiwe ikiganiro cyabanjirijwe n’isengesho.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Tennessee, Kalisa Bahati, yashimye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije mu kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yatanze, Kalisa yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ndetse yibutsa buri munyarwanda wese ko kwibuka ari inshingano ze.

Yagize ati “Kwibuka ni uguha agaciro abacu bapfuye bikaba icyarimwe no guhumuriza abarokotse. Ndashaka gukoresha uyu mwanya kugira ngo mpamagarire mwese abari hano ndetse no ku Isi yose muri rusange gutekereza ku mibabaro, ihungabana n’ingorane abarokotse Jenoside bagize mu 1994. »

Yagaragaje ko abarokotse Jenoside bakwiye kurindwa icyatuma bongera gutekereza ku gahinda, ububabare no kwiheba bitewe n’ibihe banyuzemo.

Ati « Kwibuka bizira inzika cyangwa umwuka wo kwihorera, kubabarira ndetse no kugira ibyiringiro by’ahazaza, kwihangana no kwiyemeza gukomeza intambwe igana imbere, ni bwo buryo bwo gushimangira ko ibyago byagwiririye u Rwanda bitazongera kubaho ukundi. »

Kalisa Bahati yakomeje yerekana uburyo nyuma ya Jenoside, abarokotse bataheranwe n’agahinda ahubwo bishatsemo ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko igira iti ’Kwibuka Twiyubaka ».

Asoza ijambo rye yasabye abitabiriye iki gikorwa gutahana umukoro wo kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abayitegura, abayihakana ndetse n’abandi bose babiba urwango n’ivangura mu bantu.

Mu butumwa bwe, Ingabire Nadia yagarutse ku nzira y’ubusharire yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uburyo yarokotse ndetse na Pasteur Emmanuel yatanze ubutumwa bw’ihumure, anakangurira abantu kubana mu mahoro.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Kentucky, Serge Rwakineza, yibukije ko Kwibuka ari inshingano za buri wese, asaba ababyeyi kwigisha abana amateka y’igihugu neza batayagoreka.

Yagize ati “Ni ingenzi kwigisha abana bacu amateka igihugu cyanyuzemo agatuma haba amahano nk’ayabaye, bizatuma atazongera ukundi. Inshingano z’ababyeyi ni ugushyira imbaraga mu kwigisha ibyabaye mu gihugu cyacu, cyane cyane tukigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ko rukwiriye gusura igihugu cyababyaye. Urubyiruko ni ahazaza mu kurwanya Jenoside. »

Muri uyu muhango harimo n’urubyiruko rwari rwitabiriye ndetse ruhagarariwe na Shayla C Nunnally, uhagarariye abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Tennessee.

Mu ijambo rye, Shayla yavuze ko yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki igikorwa kimaze kumenyerwa ku Banyarwanda baba muri Leta ya Tennessee, dore ko umwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28, habaye igikorwa nk’iki cyari cyitabiriwe n’abasaga 150.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

https://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/abanyarwanda-batuye-muri-leta-ya-tennessee-na-kentucky-bibutse-jenoside