Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu

Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kuzirikana ko uburere buboneye bw’abana babo n’igihugu muri rusange butangirira mu rugo, bityo bakwiye kubahiriza izo nshingano.

Ni ubutumwa yahaye abitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu yateguwe n’Umuryango wa Gikirisitu uharanira kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi [Rwanda Leaders Fellowship], ku Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses, yavuze ko inyigisho n’ibiganiro bitangirwa mu mahuriro y’uyu muryango biba umusemburo w’impinduka mu miryango, mu kazi ndetse no mu gihugu muri rusange.

Amasengesho y’uyu munsi afite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Abayobozi bato no kurera muri iki gihe’’ [Young Leaders and Parenting Today].

Ndahiro ati “Uyu munsi ubona abana bacu bugarijwe n’ibibazo bitoroshye. Amakimbirane mu miryango, ababyeyi ntibakibona umwanya uhagije wo kuganira n’abana babo ngo bamenye ibyo babamo, bugarijwe n’inzoga n’ibiyobyabwenge bitandukanye. [Bugarijwe] agahinda gakabije no kwiheba, amakuru menshi bakura ku mbuga nkoranyambaga agoye kuyungurura ngo batandukanye ikibi n’icyiza.”

“Ababyeyi bombi bafite inshingano zo kurera abana babo, gutanga uburere bubereye igihugu , bugihesha ishema, bugatumwa cyubahwa kikanagendwa.”

Yifashishije amagambo yavuzwe n’umuherwe akaba n’umugiraneza, Warren Edward Buffett, aho yavuze ko uwicaye mu gicucu uyu munsi aba yarateye igiti mu myaka yashize.

Ati “Nk’abayobozi tukiri bato, dukwiye kuba twibaza ngo ni ikihe giti, turimo gutera abazadukomokaho bazugamamo? Ntabwo ari abadukomokaho gusa ahubwo dusabwa inshingano zo kurera abana b’igihugu cyane cyane twe abayobozi bato.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibyiciro bine abana banyuramo mu mikurire yabo

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Rwanda Leaders Fellowship kubera uruhare mu rugendo rwa muntu rwo kubaka Isi no kuyihindura nziza kurusha uko bayisanze binyuze mu kubaka abayobozi bato b’umukumbi w’Imana mu Rwanda.

Ati “Igaburo ry’uyu munsi, si iritunga umubiri gusa ahubwo riragaburira umutima nama n’umutima-Mana, mu gihe tukiri ku Isi kuko aribyo bitegura ijuru tutabonesha amaso yacu.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kuzirikana ko uburere buboneye bw’abana babo n’igihugu muri rusange butangirira mu rugo

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uburere bw’umwana butangirira mu muryango, aho ababyeyi baba bagomba kumufasha kumenya Isi n’ibiyikikije byose uko byaremwe n’Imana ndetse n’uko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.

Ati “Biratangirana namwe n’abo mwashakanye, bitume mwitwa ababyeyi. Bitangirira mu rugo n’ubushobozi bw’umubyeyi bwo gufasha abana be kumenya ibyo bakeneye kumenya ku Isi ndetse n’uko Imana yabaremye mu ishusho yayo […] mubabere urugero.”

Yakomeje agira ati “Niba mushaka ko abana banyu baba abatsinzi, ba umutsinzi wowe ubwawe. Niba ushaka ko abana bawe barangwa n’ibyishimo, banza wishime wowe ubwawe.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uburere buboneye atari isomo abana biga mu ishuri gusa ahubwo hari ibyiciro bine umwana anyuramo mu mikurire ye.

Icyiciro cya mbere ni icyo gutoza umwana imyitwarire myiza mu mikurire ye, kikaba gitangira umwana avutse kugeza agize imyaka itanu.

Ati “Aha niho umwana atorezwa ikinyabupfura, aho yigana ibyo ukora byose.”

Ikindi cyiciro cyo guhera ku myaka itanu kugeza kuri 12, umwana aba ageze mu gihe cyo kwigishwa no guhabwa ubumenyi butandukanye n’indangagaciro zikwiriye mu gihe icyiciro gikurikiraho ari ri icyo kuba imbarutso yo gutekereza no gutera imbere kurushaho.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko icyiciro cya nyuma mu burere bw’umwana ari icy’abagize imyaka 18 kuzamura, aha akaba akeneye kubona urukundo rw’ababyeyi, ababyeyi bakaba inshuti n’abana.

Ati “Urabanza ukamutoza […] akaba aribwo umugira inshuti. Nk’uko bivugwa, kugera ku ntsinzi mu buzima ni igihe abana bawe baba bashaka kubana nawe mu gihe bamaze gukura. Nicyo gipimo cy’uko wabashije kurera neza.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abana n’abakiri bato muri rusange barindwa ibiyobyabwenge nk’uko biherutse gutangizwa muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zishinzwe ubuzima n’urubyiruko, mu bukangurambaga bwo gukangurira abakiri bato kutanywa inzoga ndetse n’abakuru bazinywa bakanywa mu rugero.

Mu ijambo ry’Imana ryatanzwe na Dr Ivan Twagirishema, yavuze ko abana ari ubutunzi butangwa n’Imana, ikaba imyambi mu ntoki z’intwari, bityo ababyeyi bakwiye guharanira kuba izo ntwari kuko aribo baba bafite imyambi mu ntoki zabo.

Muri Zaburi 121:3-5 hagira hati “Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, niko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye. Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo.”

Dr Twagirishema yavuze ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana kumenya Imana no kuyubaha binyuze mu kumenya ibyo yanga nabo ntibabikore.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-za-madamu-jeannette-kagame-ku-kurera-abana-bazahesha-icyubahiro-imana-n