Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, bahuriye mu nama ya G77 iri kubera muri Cuba, bashimangira kurushaho gukorana mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Nicolás Maduro byagarutse ku buryo ibibazo ibihugu bihura nabyo bishobora kubibera imbarutso y’urugendo rw’iterambere.

Banaganiriye kandi ku nzego zitandukanye ibihugu byombi bishobora gufatanyamo hagamijwe iterambere ry’ubukungu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Venezuela byatangaje ko hashize igihe kinini hari ubufatanye n’u Rwanda mu ngeri zirimo uburezi, gutwara abantu, ubukerarugendo, umuco n’ibindi.

Perezida Maduro yanditse ku rukuta rwe rwa X [rwahoze rwitwa Twitter] ati “Turashaka gushimangira umubano hamwe n’ubuvandimwe yacu n’u Rwanda. Nishimiye kuba ngiye gukorana na Perezida Kagame mu guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere ry’abaturage bacu. Umufatanyabikorwa mwiza.”

Ibihugu byombi byatangiye kugirana umubano mu bya dipolomasi ku wa 18 Kanama 1981. Ku wa 7 Ukuboza 2010, Guverinoma zombi zasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bikorwa byo guhana inama.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kagame-na-maduro-wa-venezuela-bemeranyije-gushimangira-ubufatanye-buteza-imbere