U Rwanda n’u Bwongereza ku bufatanye n’Umuryango Holocaust Memorial Day Trust, bahurije hamwe imbaraga mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ambasaderi Busingye Johnston agaragaza ko aribwo bwa mbere imyaka 30 ishize Abanyarwanda babayeho nta bwoba.
Ni igikorwa cyabereye ku Biro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga na Commonwealth, FCDO.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu barenga 180 barimo abadipolomate, abayobozi bakuru bo muri Guverinoma y’u Bwongereza ndetse n’abari baturutse mu biro bya FCDO, abaturage basanzwe n’abo mu rwego rw’uburezi.
Umuyobozi w’Umuryango Holocaust Memorial Day Trust, Olivia Marks-Woldman OBE, yavuze ko “Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari igihamya kigaragaza ko nubwo muri Jenoside yakorewe Abayahudi hishwe abarenga miliyoni 6 Isi ikiyemeza ko ibimeze gutyo bitazongera kuba, n’ubundi byarenze ikaba mu Rwanda, tukaba rebo tugifite akazi kenshi ko gukora imvugo ikaba ingiro.”
Muri iki gikorwa, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’u Bwongereza akaba na Minisitiri ushinzwe Iterambere n’Ububanyi na Afurika, Andrew Mitchell, yavuze ko u Rwanda rwaciye mu bihe bishaririye kandi bitapfa korohera ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyabinyuramo.
Ati “Inzibutso ni ingenzi mu gukomeza inshingano zo kwigisha abantu ingaruka za Jenoside, kwagura imyumvire, no kubaka ubumwe no kumvikana. Kugira ngo tureme Isi itagira urwango, ivangura, izira na Jenoside, tugomba kwibuka no kwigira ku mahano yo mu bihe byashize.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yashimiye Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga na Commonwealth, ndetse n’Umuryango Holocaust Memorial Day Trust kubwo kwifatanya n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Kuva twabona ubwigenge, imyaka 30 ishize nibwo bwa mbere Abanyarwanda babayeho nta bwoba bwo kuba abo aribo. Ni imyaka 30 ishize nta Munyarwanda wahamagawe hashingiye ku bwoko. Ni imyaka 30 ya mbere ikarita y’ubwoko nta ruhare yagize muri politiki, mu matora, mu miyoborere cyangwa ahandi.”
“Ku nshuro ya mbere dufite ikiragano cy’Abanyarwanda bazi neza ko ubunyarwanda ari bwo burenganzira bwabo bwo gukora, kuba cyangwa kugera ku kintu icyo ari cyo cyose.”
Ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu gace ka Marylebone i Londres mu Bwongereza, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusabira ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagaragaje ko imyaka imaze kuba myinshi ntacyo bukora ku ngingo yo kugeza imbere y’ubutabera abajenosideri bakidegembya.
Ambasaderi Busingye yavuze ko bwa mbere mu mateka y’u Rwanda imyaka 30 ishize abanyarwanda batekanye
Andrew Mitchell, yavuze ko u Rwanda rwaciye mu bihe bishaririye kandi bitapfa korohera ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyabinyuramo
Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye