Ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu bwakatiye igifungo cy’imyaka 7 Manuel Noriega wahoze ayobora Panama, akaba yaregwaga kuba yarakoresheje amafaranga yaturutse mu bikorwa bitemewe (blanchiment d’argent/money laundering), aho byavugwaga ko yashyize miliyoni 2,3 z’ama euros mu bikorwa byo kugura amazu mu Bufaransa.

Uwo mugabo kuri ubu ufite imyaka 76 yafashwe mu mwaka wa 1990 n’ingabo z’abanyamerika zari zamukuye ku butegetsi. Yaje gukatirwa imyaka 40 y’igifungo n’urukiko rwa Miami mu 1992, nyuma igihano gishyirwa ku myaka 30. Mu mwaka wa 2007 yasohotse mu gihome, ariko aza kohererezwa ubutabera bw’u Bufaransa tariki 26/4/2010, aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 10 n’urukiko rw’i Paris mu mwaka wa 1999. Yasubirishijemo urubanza rwe, none ubu yakatiwe imyaka 7 y’igifungo, nyuma yo guhamwa no kuba yaraguze inzu 3 zo mu rwego rwo hejuru i Paris, mu duce twa quai d’Orsay, quai de Grenelle na rue de l’Université, akoresheja amafaranga yavuye mw’igurishwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko bitangazwa na France 24.

Ayo mafaranga we akaba yaravugaga ko yavuye mw’irage ry’umuvandimwe we n’umutungo w’umugore we, mu gihe ngo andi yaturutse ku bihembo ibiro by’ubutasi by’abanyamerika CIA byamuhembaga igihe yabikoreraga. Abamuburaniraga bo bakaba bavugaga ko agomba guhabwa ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu, mu gihe amaze imyaka 20 akuwe ku butegetsi.

Uwimana Peter

http://www.igihe.com/news-7-26-5849.html
Posté par rwandaises.com