Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CEPGEL), Ambasaderi Gabriel Toyi, yatangaje ko yishimiye umwuka ukomeje kuranga ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda, anasaba abakandida bose bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe tariki ya 9 Kanama , kuzemera ibizava mu matora n’ibimara gutangazwa.Ibi Toyi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango CEPGEL kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wa CEPGEL yatangaje ko amatora yo mu Burundi yakozwe mu mucyo, ariko ko hari amashyaka amwe n’amwe yanze kwemera ibyayavuyemo avuga ko ataciye mu mucyo, nkuko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Toyi yagize ati: “Kwiyamamaza mu Rwanda biri kubera mu mwuka mwiza, ibi biratanga icyizere cy’uko amatora azaba mu mahoro. Turifuza ko aka Karere kose kakurikiza uru rugero”.

Ambasaderi Liberata Mulamula yatangaje ko afite icyizere ko amatora mu Rwanda azaba mu mucyo.

Mulamula yatangaje ko kuri ubu barangizanyije n’amatora yo mu Burundi, ngo ubu noneho u Rwanda nirwo rutahiwe, nyuma hakazakurikiraho Tanzania, Uganda, Congo Kinshasa, hanyuma Kenya. Yavuze ko bo icyo bashaka ari uko habaho amahoro mbere na nyuma y’amatora.

Foto: Digital Congo

Uwimana P.

http://www.igihe.com/news-7-11-6382.html
Posté par rwandaises.com