Ubu umuntu wese, aho ari ku isi hose ashobora kohereza ikibazo cyose yifuza kubaza Perezida Kagame haba ku bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, politiki y’ikoranabuhanga, uko u Rwanda rwateye imbere nyuma y’imyaka 17 ruvuye muri jenoside; umuntu ashobora kandi no kumubaza ibibazo birenzeho bijyanye n’ahazaza ha Afurika n’urubyiruko rwayo.
Ushaka kubaza ikibazo cyawe, wakoresha iyi aderesi www.youtube.com/worldview aho ushobora kubaza ukoresheje videwo cyangwa inyandiko ndetse ukaba wanahitamo(watombora) icyo uhaye agaciro cyane mu byo abandi babajije.
Ibibazo byose nibimara gukusanywa, ku itariki ya 5 Gicurasi 2011 nibwo Perezida Kagame azagirana ikiganiro kidasanzwe na Khaya Dlanga ukorana na Youtube, akaba n’umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri Afurika y’Epfo mu gutanga ibitekerezo hakoreshejwe videwo ku mbuga zo mu bwoko bwa blog.
Muri icyo kiganiro, nibwo Perezida Kagame azasubiza bimwe mu bibazo bizaba byatoranyijwe ko ari byiza. Twakwibutsa ko tariki ntarengwa yo kohereza ibibazo ari kuya 3 Gicurasi naho ku itariki ya 7 Gicurasi 2011, nibwo ikiganiro kirambuye kizajya ahagaragara.
Ibi bibaye mu gihe, mu rwego rwo gukomeza kumva no kubasha kuganira n’abaturage bose b’isi, Perezida Kagame aherutse gushyira ahagaragara uburyo yazajya asubiza umuntu wese utanze igitekerezo cyangwa abaza ikibazo hakoreshejwe, umurongo we bwite kuri facebook ndetse na twitter.
Mu gihe twandika iyi nkuru, hasigaye iminsi 4, amasaha 7, n’iminota 15, amahirwe yo kohereza ikibazo akarangira. Bityo niba ushaka guhita utanga ikibazo cyawe, cyangwa ugahitamo(ugatombora) mu bindi byamubajijwe, kanda hano.
Hejuru ku ifoto: Perezida Kagame mu kiganiro
Hitimana Nkubito Emmanuel