Perezida Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo gusezera Daniel Arap Moi wayoboye Kenya, witabye Imana tariki 4 Gashyantare 2020.
Umuhango wo gusezera kuri Arap Moi wapfuye afite imyaka 95, wabereye muri stade Nyayo iri mu murwa mukuru Nairobi, aho ibihumbi by’abanya-Kenya n’inshuti bateraniye baje gusezera ku wabaye Perezida wa Kabiri w’icyo gihugu.
Abakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye uwo muhango barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame; Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh; Salva Kiir wa Sudani y’Epfo; Yoweri Museveni wa Uganda; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbanjo n’abandi.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bitabiriye, bakigera kuri stade ahasezerewe bwa nyuma Arap Moi, bahawe umwanya begera isanduku irimo umubiri we, baramwunamira.
Perezida Uhuru Kenyatta watangije umuhango wo gusezera kuri Moi, yamwise ‘umubyeyi w’igihugu, n’impirimbanyi yaharaniye agaciro ka Afurika”.
Daniel Arap Moi biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu mu gace ka Kabarak yavukiyemo, gaherereye mu bilometero 220 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.
Moi yayoboye Kenya guhera mu 1978 kugeza mu 2002. Ashimirwa kuba yarabashije guharanira amahoro y’igihugu cye mu bihe ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byari birimo imvururu n’intambara. Icyakora abandi bamushinja kuyoboza igitugu mu gihe cye, kutihanganira abamurwanyaga na ruswa.
Ubwo isanduku irimo umubiri wa Moi yinjizwaga muri stade Nyayo ngo asezeweho bwa nyuma
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Arap Moi
Abaturage bitabiriye ku bwinshi gusezera kuri Moi wabaye Perezida wa kabiri wa Kenya
Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 11 Gashyantare 2020