Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Kuya 20 Mata 2023

Mu Bwami bw’u Buholandi kuri uyu wa 19 Mata 2023, hatashywe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rukaba ari urwa mbere muri iki gihugu.

Igikorwa cyo kurufungura cyabereye mu mujyi wa Amsterdam ahitwa muri « Beatrix Park » Diepenbrockstraat, 15, cyitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Amb. OlivierJean Patrick Nduhungirehe, Safari Christine uyobora umuryango Ibuka-Hollande na Reinier Van « Dantzig wari uhagarariye umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Amstredam.

Abandi ni Marcel de Vink, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na politiki, Jugde Gatti Santana, Umuyobozi mukuru w’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Inkiko Mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda n’iyahoze ari Yougoslavie (IRMCT).

Hari kandi Adia Sakiqi uhagarariye igihu cya Albania, akaba ari na we uhagarariye itsinda rya ba Ambasaderi bose bahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi n’abandi bagenzi be, Claude Ndabarasa uyobora Diaspora nyarwanda mu Buholandi, Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’iki gihugu biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gufungura ku mugaragaro uru rwibutso rwa mbere mu Buholandi rugenewe kwifashishwa mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Hakurikiyeho gushyira indabo ku rwibutso, igikorwa cyakurikiwe n’ibiganiro byagarutse kuri iki gikorwa cyo gutaha urwibutso ndetse nk’uko u Rwanda n’amahanga bakiri mu minsi 100 yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibiganiro byagarutse ku bubi bwayo.

Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye kuko ni urwibutso rwa mbere tugize nk’u Rwanda mu Buholandi. Nakwibutsa ko ruje rusanga izindi nzibutso 20 ziherereye mu bihugu bitandukanye hano ku butaka bw’u Burayi.”

“Ibi bizatuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye hano mu Buholandi bazajya baza bakahibukira ababo bishwe muri Jenoside ndetse n’Abaholandi ubwabo cyane cyane urubyiruko, amashuri bazajya baza kugira ngo baganirizwe ku mateka yacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bitazongera kubaho ukundi n’ahandi.”

Amb. Nduhungirehe yakomeje ashimira Umujyi wa Amstredam wafashije mu gushyiraho urwo rwibutso hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Ati “ Ndanashimira ku giti cyanjye Safari Cristine uyobora Ibuka-Hollande ku ruhare yabigizemo kuva muri iyi myaka itanu amaze ayiyobora kuko ntako atagize ngo uru rwibutso ruboneke.”

Safari Christine yavuze ko uru rwibutso ari ikintu gikomeye cyane kuri we no ku bandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’undi wese wumva aya mateka kuko areba Isi yose.

Ati “Uru rwibutso ni ikintu kizadufasha abapfobyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzaba kandi imfashanyigisho. Tuzajya tuharuhukira, twibuka abacu. Ni igikorwa gikomeye cyane kuri Ibuka-Hollande. U Buholandi nibwo bwari busigaye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi butari bufite urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi baradufashije byinshi mu bijyanye n’ubutabera.”

Umuyobozi mukuru w’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Inkiko Mpuzamahangazashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavie (IRMCT / MIFRTP), Jugde Gatti Santana, yavuze ko uru rwibutso ruzafasha kujya rwigisha amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Jenoside bibere isomo abandi bose kugira ngo bitazongera n’ahandi.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na Politiki, Marcel de Vink yavuze ko Leta y’u Buholandi isanga ari ngombwa ko ifatanya n’u Rwanda mu gukomeza kwibuka aya mateka.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na Politiki, Marcel de Vink, yunamira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umucamanza Gatti Santana ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Safari Christine uyobora umuryango Ibuka-Hollande ku ifoto y’urwibutso

Reinier Van Dantzig, wari uhagarariye umuyobozi mukuru w’umujyi wa Amsterdam, avuga ijambo

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na Politiki, Marcel de Vink, ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Umuhanzi Lisette Neza Ntukabumwe yavuze umuvugo

Lisette Neza Ntukabumwe na mugenzi we bavuga Umuvugo

Umucamanza Graciela Gatti Santana, Umuyobozi mukuru w’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, yitabiriye uyu muhango

Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Safari Christine uyobora umuryango Ibuka-Hollande mu kiganiro na IGIHE

https://youtube.com/watch?v=cu6vLdv_zeMhttps%3A

karirima@igihe.com