Jean Louis Kagahe
Itegeko rishya rizarengera abantu bashyira ahagaragara abantu bakira n’abatanga ruswa cyangwa barenganya abandi riri mu nzira yo gushyirwaho, ibyo bikaba byaratangajwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Bwana Tito Rutaremara ku wa 17 Ukwakira 2009.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abongereza, BBC Gahuzamiryango, Tito Rutaremara yagize ati “itegeko ririnda abashyira ahagaragara abarya ruswa na ryo rirakenewe.
Si twe gusa dushinzwe kurwanya ruswa, buri wese arabishinzwe harimo Polisi y’Igihugu n’izindi nzego”. Muri iki kiganiro, Rutaremara yibukije ko iyi gahunda yo kurwanya ruswa yari isanzweho mu Rwanda.
Ku birebana n’uburyo iri tegeko rizarinda abamagana ruswa bagatanga amayira yo gufata abayigiramo uruhare, Umuvunyi Mukuru yatangaje na none ko hari irindi tegeko rikigibwaho impaka rigamije gufatira imitungo y’abanyereza imitungo ya rubanda cyangwa bayigwizaho ku buryo bwa magendu.
Yagize ati “itegeko ririmo gutegurwa kugira ngo uzajya afatwaho kunyereza ajye ahabwa igihano cy’igifungo kimukwiye ariko n’umutungo we ufatirwe kugira ngo yishyure amafaranga yanyereje.
Byagaragaye ko hari abanyabyaha nk’ibyo bagiye bafatwa baranyereje imitungo ya Leta nyuma bagahanishwa igifungo cy’umwaka umwe cyangwa ibiri ubundi bakagaruka kunezerwa mu byo basahuye”.
Mu rwego rwo kugaragaza imbogamizi zituma abakora ibyo byaha badafatwa nk’uko Tito Rutaremara yabivuze, ni umubare muto w’abagomba kubikurikirana n’ubushobozi bwabo bwo gukora ibaruramari.
Tito yakomeje agira ati “hari igihe bigaragara ko hari Abanyarwanda bagirwa abere n’ibiba byavuye mu ibaruramari.
Baba bitwa ko bakoresheje amafaranga neza ariko ntibagaragaze impapuro zose zibibigaragaza. Ibyo ni imikorere mibi y’inzego z’ubuyobozi. Sinshidikanya kandi ko hari inzego zimwe aho abaturage bihisha inyuma y’izo ntege nke z’ubuyobozi bigatuma banyereza umutungo wa rubanda”.
Muri iki kiganiro Umuvunyi Mukuru yakiriye bibazo binyuranye bijyanye na serivisi bakeneye ku biro bye. Ikigo “Transpparency International” kandi cyari giherutse kwemeza ko u Rwanda rugaragaza kandi rufite imbaraga zihagije zo kurwanya ruswa.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=305&article=9896
Posté par rwandaises.com