Abanyarwanda baba mu Bubiligi ndetse n’inshuti zabo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bazakusanya inkunga zo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund
.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi Oria K. Vande weghe gahunda yo kwitabira gushyigikira ikigega Agaciro irakomeje .

Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro tariki ya 29 Nzeri 2012 Kuva saa cyenda (15h) kugeza saa mbili (20h) kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye 1, Avenue des Fleurs, 1150 Bruxelles.

Nyuma y’uwo muhango hazabaho ubusabane buzatangira isayine z’umugoroba kugeza mu rukerera, bikazabera ahitwa Symbio Sport Center, Avenue Jean Dubrucq n°120 hagerwa na Métro ya Belgica, abazaba baje muri icyo gitaramo bazataramirwa kandi n’Abahanzi batandukanye barimo Muyango, Suzanne Nyiranyamibwa, Zion’s Youth, Florent, De Gaulle, Sly, Kode, Santana, Fofo, Big Mama, Faina Numukobwa, Natacha n’abandi, kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Hateganyijwe kandi ko hazaba hari n’amafunguro ya Kinyarwanda n’abashyushyarugamba aribo DJ Princess FLOR, DJ Clems na DJ Vikings.

Nk’uko byasobanuwe, ikigega Agaciro Development Fund kigega ni umugambi mushya w’Abanyarwanda, ugamije gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutanga umusanzu mu kigega kizafasha u Rwanda gukomeza intego z’iterambere, no kwiyubaka nk’igihugu hagamijwe kudakomeza gutega amaso ak’i Muhana

 

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/u-bubiligi-mu-mpera-z-icyumweru-bazakuzanya-inkunga-yo-mu-kigega-agdf.html

Posted by rwanadaises.com