Ku itariki ya 25 Nzeri 2012, Abanditsi babiri b’Abafaransa Laure De Vulpian na Thierry Prungnaud bashyize ahagaragara igitabo kiswe “Silence Turquoise”, kigaragaza uruhare ingabo z’u Bufaransa zagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati y’umwaka w’ 1992-1994.

Laure De Vulpian ni umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba n’Umunyamakuru ukunze kwandika k’Umuco w’Abafaransa.

Iki gitabo basohoye kigaragaza uruhare ingabo z’u Bufaransa zagize mu bwicanyi bwabereye Bisesero, aho ingabo z’u Bufaransa zatereranya Abatutsi bahigwaga, hanyuma Interahamwe zikabica urubozo.

Umwanditsi Laure de Vulpian yavuze ko mu Bisesero hari ingabo nyinshi z’Abafaransa, ariko zikaba ntacyo zakoze ngo zihagarike ubwicanyi bwahabereye.

Avuga ko iki gitabo kigaragaza neza politiki y’Abafaransa mu Rwanda, kikaba kinanyomoza bimwe mu byanditswe n’abasirikare b’Abafaransa nka Gen. Lafourcade na Tauzin, Col. Hogard ndetse n’abandi.

Abo bavuzwe haruguru bagiye bandika, ariko bagaragaza ko nta ruhare ingabo z’u Bufaransa zagize mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Amakuru dukesha urubuga ouest-france.fr, avuga ko muri iki gitabo hagaragaramo uruhare rw’Abafaransa bagize hagati y’itariki 27 na 30 Nyakanga 1994. Prungnaud nk’umwe mubari bahibereye icyo gihe, atangaza ko Abafaransa barebereye ubwicanyi bwabaye ku itariki yavuzwe hejuru, akongeraho ko nta n’uwigeze ashaka ku buhagarika.

Thierry Prungnaud yari Umusirikare Mukuru mu ngabo z’u Bufaransa, aho yari mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1992 akora umurimo wo gutoza abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal.

Yongeyeho kandi ko yiboneye n’amaso ye ukuntu jenoside yateguwe, ndetse inashyirwa mu bikorwa n’abahezanguni b’Abahutu.

Igitabo “Silence Turquoise” cyanditswe na De Laure de Vulpian afatanyije Thierry Prungnaud kigizwe n’amapaji 348, ubu kikaba kiri kugura amayero 18,90.

Inzego z’ubutegetsi z’u Bufaransa ntacyo ziratangaza kuri iki gitabo.

 Source: IGIHE.COM

Posté par rwandaises.com