Barack Obama, Perezida wa Amerika ageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ikinyagihumbi(MDG’S) i New York (Foto/ UN)

Nzabonimpa Amini

NEW YORK – Mu ijambo Barak Obama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavugiye i New York tariki ya 23 Nzeli 2010 ku munsi wo gusoza inama ya gahunda y’Intego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi mu Muryango w’Abibumbye (MDG’s) yatangaje umugambi wo gufasha ibihugu byagaragaje ubushake bikanashyira imbaraga mu buhinzi birimo n’u Rwanda.

Perezida Obama yabivuze agira ati “Leta Zunze Ubumwe  zishimira ibihugu bishobora kwifasha ubwabyo mu ishoramari, no kwihaza mu biribwa, umugambi wa Amerika ni uko igiye gufasha Ibihugu nk’u Rwanda, Guatemala na Bangladesh mu guteza imbere ubuhinzi, mu kongera umusarura no kubonera isoko uwo musaruro.”

Obama akomeza avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza gufasha u Rwanda kuko rwagaragaje ubushake na gahunda nziza mu kuzamura imibereho myiza n’amajyambere, kuko gushingira ku nkunga z’amahanga bizageraho bikarangira.

Ku itariki 23 Nzeli 2010, mu kiganiro kigufi kuri telefoni igendanwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ruzindaza Ernest, yatangaje ko i Kigali mu rwego rw’imyiteguro ibanziriza iyo nama y’i New York, u Rwanda rwabanje kwerekana gahunda yaryo mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi imbere y’impuguke zitandukanye.

Ati “kuba Amerika yemera kudutera inkunga mu buhinzi, ibyo bizatuma ingingo ya mbere yo kugabanya ubukene no kugabanya inzara bigerwaho, kandi niho u Rwanda rwasigane inyuma mu ngingo  zose 8 z’intego z’iterambere z’ikinyagihumbi.”

Ruzindaza akaba atangaza ko babanje   kwerekana ibyagezweho, ndetse na gahunda igamijwe mu minsi iri imbere nko kugira ubuhinzi budashingiye ku bihe by’imvura aho buhirira imyaka.

Harimo kandi kubyaza ibishanga umusaruro, kongera umusaruro, guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, gushinga inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, gushaka amasoko y’umusaruro  n’ibindi.

Ruzindaza akaba yemeza ko gahunda zose zihari kandi ziteguwe neza gusa ngo icyaburaga ni umutungo wo gushoramo.

Mu gusoza inama y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi, Perezida Obama arasaba ibihugu bikize guhindura imfashanyo bigenera ibihugu biriri mu nzira y’amajyambere kuko ikwiye kujyana no kubafasha kwifasha, aho kuba iy’ubutabazi gusa.

Obama akomeza agira ati “nta bukene bukwiye kuba karande, kandi iyo nshingano mbere na mbere ikwiye kuba iy’abayobozi b’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ni inyungu zanyu n’izacu kandi turifuza kubafasha kwifasha, ariko ntidushobora kujya mu mwanya wanyu.”

Obama akomeza avuga ko abayobozi b’ibihugu bikiri mu nzira y’amajambere bagomba gukoresha imbaraga nyinshi bahereye ku bushake, kugeza ku ishoramari rirambye, ibyo bikazageza abaturage babyo ku  mibereho myiza.

Inkuru iki kinyamakuru gikesha BBC ishami ry’icyongereza, nayo ivuga ko Gordon Brown wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yasabye isi yose ko ikwiye gufata urugero ku Rwanda na Bangladesh kuko intego z’ikinyagihumbi zishobora kugerwaho abayobozi b’abanyapolitiki baramutse bafashe ingamba zikwiye.

Gordon Brown atanga urugero ku Rwanda aho rwateje imbere umugore n’ibindi, naho Bangladesh yateje imbere uburezi n’ubuzima mu gihe gito.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=450&article=17279

Posté par rwandaises.com