Lieutenant Abdul Joshua Ruzibiza yashizemo umwuka kuwa 22 Nzeli 2010, azize indwara ya kanseri y’umwijima. Yaguye mu bitaro by’i Oslo muri Norvege. Yamenyekanye cyane nyuma y’aho atangiye ubuhamya ku iraswa ry’indege ya General Habyarimana Yuvenali wabaye Perezida w’u Rwanda. Yabyanditseho n’igitabo, kandi atanga n’ubuhamya ku rukiko Mpuzamahamga Mpanabyaha ruri Arusha muri Tanzania.

Lt Abdoul Joshua Ruzibiza yavukiye i Gitagata muri Komini Kanzenze, ubu ni mu Karere k’Ubugesera, mu mwaka w’1970. Aturutse i Burundi yinjiye muri FPR mu mwaka w’1987, imyaka itatu mbere y’itangizwa ry’urugamba. Yabaye mu gisirikare imyaka yose yari mu gihugu, kugeza ahunze mu mwaka w’2001, akajya muri Norvege, aho yabarizwaga kuri Birkenesveien,62 4647 Brennâsen,NORGE. Atabarutse afite imyaka 40, asize umugore n’abana batanu.

Ni ibiki Ruzibiza yavuze mu buhamya bwe n’igitabo cye?

Mu buhamya bwe yibanze ku byaha binyuranye byakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda, hafi ya byose mu byabaye nyuma ya Kamena 1994, akabishinja FPR na APR. Urugero ni ku rupapuro rwa 11 rw’ubuhamya bwe, aho ashushanya (mu mvugo) aho indege yagombaga guturuka, uko yagombaga kumenyekana ko ariyo nyirizina ije ntiyitiranywe n’iyindi, akagaragaza aho abayirashe bari bari, akavuga uko Misile zavuye ku Mulindi zikagezwa i Kigali muri CND, akavuga n’icyumba cy’umu Major … zabitswemo, akagira icyo avuga kuri Roza Kabuye, n’ibindi. Anagaragaza abayobozi bakuru mu butegetsi no mu Ngabo z’igihugu batumanagaho kuri Telefoni zikoresha satelite ngo bakurikirane neza ishyirwa mu bikorwa ry’iraswa ry’indege, akavuga n’abandi babaga babikurikiranira hafi bakoresheje uburyo bw’itumanaho busanzwe mu gisirikare bwa Radio. Lieutenant Abdoul Joshoua Ruzibiza, yananditse igitabo gifitanye cyane isano n’ubuhamya bwe, igitabo yise « Rwanda: l’Histore Secrete / Rwanda:Amateka ahishe »

image

Cover y’igitabo cya Ruzibiza

Ubu buhamya bwe ni bumwe mu bw’ingenzi bwafatiweho n’Umucamanza mu by’iterabwoba Jean Louis Bruguiere, wabukusanije n’ibindi byinshi akaza gusohora impapuro mpuzamahnga zo guta muri yombi bamwe mu Bayobozi bakuru b’gihugu biganjemo abasirikare. Isohorwa ry’izi « mandats d’arret/international warrants » ryateye ihagarikwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, umubano waje gusubukurwa nyuma y’imyaka itatu. image

Ubwo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wasubikwaga

Kwivuguruza kwa Lt Abdoul Joshua Ruzibiza

Nyuma y’imyaka ibiri mandats d’arrets zisohotse, Lt Colonel Rose Kabuye wari ukuriye Protocol ya Perezidansi y’u Rwanda yatawe muri yombi, afatiwe mu Budage. Byarushijeho guhungabanya umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, kuko nyuma y’iminsi mike Ubudage bwamwoherereje iki gihugu cyamusabaga, atangira kuburanishwa. Icyo gihe Abanyarwanda b’ingeri zose hirya no hino ku isi bigaragambije bamagana icyo gikorwa. Ifoto ikurikira iragaragaza abigaragambirije kuri Ambasade y’Ubufaransa i Kampala muri Uganda:

image

Abigaragambirizaga hanze y’u Rwanda nyuma y’ifatwa rya Rose Kabuye

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Lt Colonel Rose Kabuye, Lt Joshua Ruzibiza yatangiye gutangariza ibitangazamakuru binyuranye ko ahanaguye ubuhamya bwose yatanze ku Rwanda, kandi ko yivuguruje. Imwe mu mpamvu yatangaga zatumye atanga ubuhamya, ni ukuba yarashakaga kumenya uko abazungu cyane cyane Abafaransa banga abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko ubwoko bwe. Cyakora ntiyigeze abitangariza na rimwe imbere y’inzego z’Ubucamanza izo ari zo zose. Haciyeho igihe gito, ntiyongera kugira icyo atangaza, haba mu mvugo haba mu nyandiko.

Kwisubiraho kwa Abdul Joshua Ruzibiza

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nibwo Ruzibiza yahuye n’umucamanza Marc Trevidic wasimbuye BJean Louis Brouguiere watangiye ikiruhuko cy’izabukuru, amutangariza ko ubuhamya bwose yatanze muri dosiye ya Bruguiere bugifite agaciro kabwo ari nta na kimwe ahinduyeho. Mu mategeko, ibivugiwe kandi bigasinyirwa imbere y’umucamanza birusha uburemere ibisa nabyo cyangwa bihabanye nabyo byavugiwe ahandi aho ari ho hose.

Indwara y’umwijima imuhitanye yari ayimaranye iminsi, ariko mu gihe cya bugufi nibwo hakurijemo kanseri ari nayo yamuhuhuye, agatabaruka akiri muto.

image

 

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-7456.html

Posté par rwandaises.com