Nyuma yo kuvuga ko amatora adashobora kwigizwayo, ubu noneho Karangwa Crysologue aratangaza ko abashaka ko Komisiyo ihindurwa uko babyumva, bari mu nzozi batazigera bakabya.

Uko iminsi igenda yegereza amatora y’umukuru w’igihugu, niko ibibazo bitekerejweho igihe bigaragazwa n’abatavuga rumwe na Leta, ku rundi ruhande hakaboneka ibisubizo byihuse kandi bitsindagiye bya Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ubwisanzure bucye no kunanizwa ku mashyaka atavuga rumwe na Leta

Ibi ni bimwe mu byagiye bigarukwaho kenshi n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Ibi bakabihera ku kuba amashyaka amwe atarabashije kwemererwa gukorera mu gihugu, nubwo hashize igihe basaba ubwo burenganzira. Aha Dr. Karangwa aratangaza ko ayo mashyaka ariyo agomba kubazwa impamvu atemerwa, akongeraho ko hari ibyo batujuje.

Kuba na none hari ibice byirema mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, nk’ibyabaye kuri PS Imberakuri, ariko ubu hakaba hari agahenge, hamwe n’ibyabaye kuri Green Party n’ubwo byafashe ubusa. Ibi biherwaho havugwa ko uku gucikamo ibice byaba bikorwa ku nyungu za Leta cyangwa se z’ishyaka riri ku butegetsi, nk’uko bigarukwaho n’abanyapolitike bo muri iyo mitwe (Ntaganda Bernard na Habineza Frank)

Ingabire Victoire Umuhoza, we aherutse kuvuga ko Ntawangundi nawe yateguwe na Leta ngo ayibere igikoresho cyo guhindanya isura ya FDU Inkingi, ishyaka abereye Umuyobozi.

Komisiyo y’amatora ibogamye

image
Nayinzira Yohani Nepomuseni

Mu kiganiro yagiranye na Contact Fm (Kigali), Nayinzira Yohani Nepomuseni wigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora aherutse (2003), yavuze ko Komisiyo y’amatora ibogamye.

Bwana Nayinzira uherutse gutangaza ko n’uyu mwaka aziyamamaza, ntiyiyumvisha ukuntu umukinnyi ashobora no kuba umusifuzi, ngo bizagire ukuri kubivamo.

Yatanze uru rugero agaragaza ko Komisiyo y’amatora nk’umusifuzi ntaho itaniye na FPR, kandi FPR nayo ikaba umwe mu bakinnyi bari mu kibuga. Ibi bikunga mu ryavuzwe na Ntaganda Bernard umwaka ushize, asaba ko muri Komisiyo y’amatora hajyamo n’abatari ku ruhande rwa FPR.

Karangwa Crysologue yavuze ko ibi bidashoboka, kandi ko kwibwira ko Komisiyo y’amatora yakorera mu bwisanzure no mu mucyo byaterwa no kuba irimo abo abatavuga rumwe na Leta bashaka byaba ari ukwibeshya cyane. Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora yongeyeho ko abatekereza batyo bose ari abanyenzozi (reveurs/dreamers). Yibukijeko Komisiyo y’amatora yigenga itagira ibyo ibwirizwa gukora n’uwo ari we wese.

FDU, Green Party, RPP Imvura ibyo ni ibiki?

image
Prof. KARANGWA
Chrisologue
Aya ni amagambo ya Prof. KARANGWA Chrisologue, asa n’uguye mu kantu, ubwo umunyamakuru yamubazaga kuri aya mashyaka akomeje gusaba ko amatora yigizwayo. Karangwa yemeje ko aba bantu atabazi, kuko ntaho banditse mu bakorera Politiki mu Rwanda. Yavuze ko ingengabihe y’amatora igenwa n’itegeko, ikaba itabasha guhinduka na gato, ko n’iyo abo banyapolitiki batayitabira bitazayabuza gukorwa. Ati “mbakurire inzira ku murima, amatora ntazigizwayo”

Kugeza ubu abakandida bamaze kumenyekana ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Kagame Paul wa RPF, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD, Habineza Frank wa Green Party (itarandikwa), Nayinzira Jean Nepomuscene wabyitangarije ubwe nk’umukandida wigenga.

Andi mashyaka ateganya gutanga abakandida ariko akaba atarabemeza ni PL, RPP Imvura, PS Imberakuri, PPS, na FDU Inkingi. Amwe muri yo ntarandikwa mu gihugu, ibi bikabagabanyiriza amahirwe yo gutanga umukandida, niba batiyandikishije mu gihe kigenwa n’ingengabihe y’amatora. Hagati aho kwandikwa ku rutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza, baba abigenga cyangwa abatanzwe n’amashyaka, biteganyijwe hagati y’italiki ya 24 Kamena na 02 Nyakanga 2010.

Inkuru bifitanye isano:

Nayinzira Yohani Nepomuseni ngo bitewe n’ubutumwa bwa Bikiramariya, agiye nanone kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
posted on May , 11 2010 at 10H 55min 28 sec

Foto: BBC
NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-4893.html
Posté par rwandaises.com