Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano y’inkunga n’Igihugu cya Suwede, Richard Bomboma wari uhagarariye iki gihugu mu isinywa ry’ayo masezerano aratangaza ko Leta ye izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.
Ibi Bombona yabivuze, kuri uyu wa 23 Ukuboza 2009, ubwo hasinywe aya masezerano aho Leta ya Suwede, ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere SIDA, yahaye u Rwanda inkunga y’amafaranga agera kuri miliyari 2 na miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo masezerano akaba ari ayo gufasha igihugu cy’u Rwanda mu gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero zibarirwa mu cyiciro cya gatatu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Rwangobwa Jean yatangarije abanyamakuru ko kuba Suwede yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda y’iyi nkunga asanga ari intabwe ishimishije kuko ije kunganira igikorwa cyo gufasha ingabo zavuye ku rugerero.
Abajijwe ibikorwa bimaze gukorwa ku byiciro bibiri byarangiye, Minisitiri yavuze ko abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe bo muri ibyo byiciro byarangiye bagera ku bihumbi 20 bakaba barafashijwe mu buryo butandukanye harimo kubashyira mu ngando bigishwa uburyo bashobora kujya kubana nabo basanze ndetse bagahabwa amafaranga yo gutangira imishinga ibasubiza mu buzima busanzwe.
Uhagarariye itsinda rya SIDA mu Rwanda no mu Burundi, Richard Bomboma yavuze ko u Rwanda arushimira uburyo rukoresha neza impano ruhabwa kandi akaba yishimira ko inkunga u Rwanda ruhawe ruyikoresha neza ibyo yagenewe.
Bomboma yakomeje avuga ko Suwede izakomeza gutera inkunga Leta y’u Rwanda kuko inkunga ihabwa iyikoresha uko bikwiye kandi akaba asanga ari ngombwa ko u Rwanda ruterwa
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=333&article=11282
Posté par rwandaises.com