Madamu Agatha Kanziga wafatiwe mu Bufaransa (foto/interineti)

Ubwanditsi

KIGALI – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’ibiro bikuru by’umushinja cyaha wa Repubulika, cyabaye kuwa 02 Werurwe 2010 ku gicamunsi umushinja cyaha mukuru wa Republika Martin Ngoga, yatangaje ko icyo kiganiro cyari kigamije gusobanura ibintu bibiri by’ingenzi.

• Icyambere ni inkuru y’uko  Ubufaransa bwataye muri yombi  madamu  Agatha Kanziga  umufasha w’uwahoze  ari  Perezida  w’u Rwanda  Juvenal Habyalimana .

• Icyakabiri ni ikibazo kijyanye n’ibyaha bikomeye Lt General Kayumba Nyamwasa aregwa bitari byasobanuwe  ubwo  hatangazwaga ku mugaragaro ko Lt  General Kayumba  Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde.

Bwana Martin Ngoga yatangiye asaba abanyamakuru bari aho,  ko batabaza ibibazo kuko yari afite igihe gito. Amaze kuvuga kw’ifatwa rya madamu  Agatha  Kanziga  yagize ati “Lt  General Kayumba Nyamwasa na mugenzi we  Col  Patrick  Karegeya bararegwa kuba barapanze imigambi  yo kubuza umutekano mu gihugu”.

Yatanze urugero rw’amagerenade aherutse guterwa mu mujyi wa Kigali. Ati “kugeza ubu, ibi inzego z’umutekano n’ubutabera zibifitiye ibimenyetso”. Yakomeje avuga ko ubu Lt General Kayumba Nyamwasa ari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho yahuriye na Col Patrick Karegeya.

Martin Ngoga avuga ko igihugu cy’Afrika y’Epfo cyiriho kubafasha kugira ngo bafatwe. Tugarutse kw’ifatwa ry’Agatha Kanziga, yongeyeho ko yafashwe u Rwanda rwari rumaze igihe rusohoye inyandiko zitanga uburenganzira bwo kumufata.

Ati “Icyo u Rwanda rwifuza ni uko abakoze Jenoside bafatwa bakaburanishirizwa mu Rwanda”. Yongeyeho ko u Rwanda rutegereje icyo amategeko y’Ubufaransa ateganya, avuga ko kandi u Rwanda rwiteguye gufatanya n’Ubufaransa mu cyo ari cyo cyose. Ati “Nta mpamvu tutagira icyizere kandi ibyo Ubufaransa bwakoze turabishima”.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=362&article=12719

Posté par rwandaises.com