Ayo magambo Prof. KARANGWA Chrysologue, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yayavuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba kuwa 9 Kanama 2010, akaba agenewe abashinzwe ibikorwa by’amatora n’inyigisho z’uburere mboneragihugu ku rwego rw’uturere, . Ibi bikaba byabereye muri Hill Top Motel i Remera uyu munsi. Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, Prof. KARANGWA Chrysologue yavuze ko ari ngombwa guhugura abashinzwe ibikorwa by’amatora kuko aribo bazaba bayahagarariye, naho abashinzwe uburere mboneragihugu bakaba bashinzwe guharura inzira y’aho ayo matora azaca, ni ukuvuga gushishikariza Abanyarwanda bo mu nzego zose ibijyanye n’ayo matora. Yavuze kandi ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika cyizaba ari igikorwa kinini, bityo kikaba kigomba guhabwa agaciro n’abo bireba bose, kuko iyo ibintu bibaye byiza cyangwa bikaba bibi, ingaruka zigera ku bantu bose. Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye amaguhugurwa ku bijyanye n’inshingano z’abashinzwe ibikorwa by’amatora ndetse n’abashinzwe uburere mboneragihugu, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yababwiye ko bafite inshingano nyinshi muri aya matora ari imbere. Zimwe muri zo zikaba ari nko: * Gufatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu bikorwa byo gutegura ibyumba by’itora; * Gushyiraho uburyo bwiza bwo kugeza ku banyarwanda amakuru yose ajyanye n’amatora; * Gutegura no gukurikirana amahugurwa y’abakorerabushake b’amatora, n’ibindi. Kuri iyi ngingo ya nyuma kandi yibukije ko abakorerabushake b’amatora bagomba kwitabwaho hakiri kare kuko hari aho byagaragaye ko bavangira imigendekere myiza y’amatora, aho usanga babogama cyangwa se badasobanukiwe neza n’ibyo bakora. Ibyo ni ibyagarutsweho kandi n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Bwana MUNYANEZA Charles mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko mu matora hakoramo abakorerabushake basaga 70.000, bikaba ari ngombwa ko babanza guhugurwa ngo babashe kugirirwa icyizere ko ibintu bazabikora neza. Yanavuze kandi ku mutekano muke umaze iminsi uvugwa, avuga ko abanyarwanda badakwiriye guhangayikishwa n’umutekano muke kubera amatora, ko ahubwo bakwiye guhagurukira rimwe bagafatanya n’inzego zibishinzwe ngo umutekano ugende neza, atari ukubera amatora gusa, ko ahubwo umutekano ukenewe mu buzima bwa buri munsi. Tubibutse ko aya mahugurwa ari kubera muri Hill Top Motel, akaba azamara iminsi ibiri. Ni ukuvuga kuva uyu munsi tariki ya 12 kugeza ku ya 13/03/2010. Foto: E. SHABA, igihe.com http://www.igihe.com/news-6-9-3498.html Posté par rwandaises.com |