Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje, kuri uyu wa Kane, ko igeze kure ibikorwa by’imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje, kuri uyu wa Kane, ko igeze kure ibikorwa by’imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yahamije ko imyiteguro y’amatora imeze neza.

Yagize ati “Twabitangiye kare ibikorwa byinshi bigeze kure. Urebye kimwe mu byibanze ni ilisiti y’itora kandi tugeze kure tuyikosora kandi abaturage mu midugudu barabyitabira, ahenshi birakorwa neza kandi haracyari iminsi nk’itatu yo kwikosoza no kwiyimura kuri lisiti y’itora.”

Ku cyumweru nibwo amalisiti azakoranywa agakusanywa ku buryo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2017, hazaba hatangajwe lisiti y’agateganyo mu gihe lisiti ntakuka izatangazwa habura iminsi 15 ngo amatora abe.

Prof Mbanda yatangaje ko no muri Diaspora nabo bagaragaje inyota yo kwikosoza kuri lisiti kugira ngo bazitabire amatora binyuze muri porogaramu z’ikoranabuhanga rya telefoni na internet.

“Twicaranye n’inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA), Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, dukora amabwiriza kandi yararangiye ndetse yohererezwa za ambasade kugira ngo atangire gukoreshwa. Bazakoresha inyandiko cyangwa ubundi buryo bukoreshwa mu Rwanda.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze kwandikira indorerezi zizitabira amatora barimo abo mu gihugu no hanze.

Ati “ Twandikiye inzego zose tuzi ko zagira uruhare mu bihugu dukorana, ambasade ziri mu Rwanda, komosiyo zo mu bihugu byo mu Karere, sosiyete sivile n’izindi zifite inyungu mu gukurikirana amatora. Hari abo twandikiye kandi batwemereye ko bazayitabira”

Ibikoresho byarakusanyijwe ndetse ibikoresho bizajyanwa aho amatora azabera kuko hari gutunganywa.

Komisiyo ivuga ko nta kibazo cy’ibikoresho bizifashishwa mu matora, ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona na bo bazabasha gutora bakoresheje inyandiko yabo yihariye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yatangaje ko imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu abura iminsi 75 ngo abe, igeze ku kigero kirenga 90 %.

Ati “Iyo urebye uko ibikorwa byateguwe n’ibimaze gutunganywa tubona turi hejuru ya 90% y’ibyo twagombaga gukora. Ingeno y’Imari yakoreshejwe mu bikorwa byose muri uyu mwaka byaro bifite agaciro ka miliyari eshanu na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha leta izatwongera miliyari 1 na miliyoni 4oo kugira ngo tubashe gukora ibikorwa biteganyijwe birimo gukurikirana uburyo abakandida biyamamaza, guhugura abakorerabushake bagera ku bihumbi 75 no gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu.”

Ibi bikorwa byose bizatwara arenga miliyari esheshatu azakenerwa mu bikorwa byose by’amatora.

Abakorerabushake barenga ibihumbi 75 235 bazakora mu matora nabo bariteguye n’amafaranga bazifashisha mu ngendo yarateganyijwe.

Amatora ya perezida ateganyijwe kuya 3 Kanama mu mahanga no kuya Kane imbere mu gihugu.

 

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyiteguro-y-amatora-y-umukuru-w-igihugu-igeze-ku-kigero-cyo-hejuru-ya-90

Posté le 26 mai 2017 par rwandaises.com