IMIGANI

Urukwavu n'umuhari.

Urukwavu rwuzuye n'umuhali. Bukeye rurawubwira ruti « ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke.» Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti « ko ntazi.kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte ? »
Urukwavu ruti « ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya mbimanura.» Nuko biherako bihinga umurima munini cyane, biwuteramo ibigori n'urutoke rwinshi.Urutoke rumaze kwera, urukwavu rubwira umuhari ruti « ngwino tujye kureba ibitoke byarakomeye, bimwe byanekeye hejuru. » Nuko biragenda, bigeze mu murima, urukwavu rwurira insina; ngo rugere hejuru, rwimanyurira imineke rwirira. Umuhari urarubaza uti « ko nduzi nta mineke unagira bite ? » Ruti « ba uretse gato, ndacyatoranya imyiza, kuko nduzi kino gitoke kitaraneka neza. » Rugumya kwirira imineke ngo rurumva ko ihishije. Rumaze kumva aho rugejeje, rubwira umuhari ruti « kuyimanura ubu ni ukuyangiza kuko itaraneka rwose, reka tuzagaruke ejo; ahubwo reka nze mbe nkwigisha gukorera urutoke.» Umuhali uti: « sinkwemereye, kereka ubanje kumanurira imineke, naho ubwenge ushaka kumpenda nabutahuye kare. Niwanga ndagutsinda aho. »Urukwavu rubonye ko umuhari urakaye, rwibuka ubundi bucakura, rwirebesha ku gitoke cyari hirya yarwo, ruherako rubwira umuhari ruti « Yooo, uzi ko twabaye abapfu kare iyo dushaka imineke myiza kuri iriya ntuntu, dore inyoni zirenda kuyitumarana. Reka manuke nduhuke gato kuko maze kunanirwa, maze nkugerere ku cyo wifuza, wumve uburyohe bw'imineke y'insina z' ino wajyaga ubarirwa ! »Umuhali uti. "ngaho manuka, ariko niwongera kundyarya ntumva imbere." Nuko urukwavu ruramanuka, rugeze hasi rugerageza kwiruka, umuhari uba warusingiriye. Ugiye kurwica, rurawubwira ruti:" uranyica ngiye kukumanurira imineke?» Ako kanya bigaruka kuri ya nsina, urukwavu rurongera rururira rumanura imineke ruhereza umuhari, na wo urarya urishima.
Kuva icyo gihe urukwavu rucika ku ngeso z'ubusambo n'uburyarya.

" Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na benshi."
" Utazi ubwenge ashima ubwe."

Urumuri n'umwijima

Umunsi umwe izuba ryahuye n'umwijima, riti « mbese nka we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n'izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza ni jye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka. Nka we se weguye ujya he?»Umwijima uti «shyuuuu! Ibyo uvuze Zuba ubitewe n'iki? Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina? Iyo ntaba umwijima ni nde wari kumenya yuko uri izuba? Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ikinyoma ngo ukundwa n'ibintu byose! Jyewe ndakwanga, nanga abikuza, kandi n'ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze kibibabura.Uretse n'ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo. Niba utanyuzwe, cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta, undutisha iki? Ko ushaka abagenzi, ntabaho bacyurwa na nde mu icumbi, abahinzi baruhuka gihe ki? Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi nkabaruhurira bakaryama? Ngo tugende turebe icyatumara impaka.»Biragenda, umwijima ubona impyisi, ubwira izuba uti « ndaguha abagabo batatu, uwo mu nyamaswa ni uyu. Hasigaye uwo mu nyoni n'uwo mu bantu. Cyo wa mpyisi we ntubere, niba ukunda izuba bivuge, niba kandi ari jye ukunda ubivuge.» Impyisi iti «jye nikundira umwijima!»Umwijima uti «ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!» Izuba riti « hoshi va aha nta rubanza rwo gucibwa n'impyisi!» Biragenda bisanga igihunyira. Umwijima uti «cyo na we nyoni dukize kandi imanza zacu ntiziruhije, ni ukwihitiramo. Ari izuba ari jye, ukunda ikihe?» Igihunyira kiti «kera nari mfite amaso meza, ubwo muruzi yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru, iyo ntakugira riba ryarampuhuye!» Umwijima uti «ntiwumva kwikuza kubi! Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!» Biragenda bihura n'umujura ati «izuba ni umwanzi wanjye, ndubaka rigasenya. Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.» Umwijima uti «ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe ubwawe wikunda, ukikuza. Reba rero aha amaboko make aterera imico myiza, none mba nkwivunnye. Shyuu, ukava iwanyu mu ijuru ngo uzanywe no kunyirataho!» Izuba riracemerwa. Rigiye kugenda, agacurama kati «umwijima waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa, genda wange abo bagabo, uguhe abandi. Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange, kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo mu nyamaswa urashime, kuko nonsa abana nka zo. Umugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira impu n'inkanda, ni we wanga umwijima.»Izuba riragaruka ribwira umwijima riti «abagabo wampaye ndabanze, mpa ahubwo abandi. Nuramuka wanze, ntunsindira aha tuzagera ku Mana.» Umwijima uti « hoshi dusange Imana idukize, nta bandi bagabo nguhaye!»
Biragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti « Nyagasani, dukiranure : utubwire urusha undi akamaro.» Imana iti « mwembi mugira akamaro, ntakitagira akamaro ndema! Ubwiza bw'umubiri bugaragazwa n'izuba, ariko umutima witonda ukagaragazwa n'umwijima ni cyo gituma bamwe barata ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi, bakaba inyamaswa mu zindi.
Nimugende muturane. Kandi nimugirirana izima, uzashobora kwimura undi azamwimure, nabinanirwa mubane.»Izuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima. Umwijima uhungira mu nsi. Izuba rituma ku muriro ngo ujye urifasha kwirukana umwijima.
Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima ukigarukira. Izuba rikirukira hejuru rigatuma imuri hose, ryahita umwijima ukarituruka inyuma.

Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.

Ubunani bwasize inkuru.

I Kigali ni amahanga, inzara irashira igihemu ntigishira! Umugabo mu Muhima wa Kigali, yariye Ubunani abuhera ku rwara abugeza ku gutwi nka ya hene ya Nyirakaranena na Rukiramacumu, bitewe n'amafaranga yagombaga kurihwa inzu. Nyiri urupangu ati: "Urayabura ugasohoka hagapanga undi." Umugabo yiruka muri bagenzi be aguzaguza baramuhakanira, bati: "Reka ubunani bwarayamaze." Biramushobera, yatekerereza nyir' inzu umucumbikiye agasanga bitoroshye. Abuze amikoro, yibuka guteka umutwe, ariko awarura n' amazi yawutetsemo atarashyuha. (Umenya ahari yarabuze amafaranga yo kugura udukara two kuwuteka).Arakuzamukiye no mu Gitwa cya Kigali, hejuru kwa Musenyeri, akubise amarira hasi, ati: "Mubyeyi ntabara aho ubona ndagowe. Umugore n' umwana yari ahetse, bagiriye agisida mu nzira bava i Butare gutora, bahita bahwera nta wateye akageri! None ukampa amafaranga yo gukodesha imodoka yo kubazana n' ayo kugura amasanduku yo kubahambamo. Ibyago birantunguye kandi nta faranga nari nsigaranye; yashiriye muri iyi minsi mikuru ishize ya Noheli n' amakonji y' itora n' Ubunani." Umugabo abonye Musenyeri ababaye yirya icyara ati: "Umutwe urahiye." Kugira ngo aze kumuha menshi akubita amarira cyane, araboroga ati: "Umugore wanjye ukuntu namukundaga sinari kuzamusazana."Kugira ngo Musenyeri agire icyo amwemerera yabanje kumwigisha no kumurema agatima, amutekerereza ibyago bya Yobu, ko umunyabyago ari we Imana ikunda ati: "Komera!" Ahamagaza Shoferi ati: "Mujye kuzana imirambo; abwira umupadiri ati: "Mujye gukoresha amasanduku abiri, iy' umukuru n' iy' umwana." Umugabo abyumvise arababwa yumva nta mafaranga abonye; abonye imodoka imujyana, abonye amasanduku ataguze amafaranga, ibye yumva birapfuye. Ati: "Nimube mworoheje ndaje, ngiye kubwira bene wacu hirya hano mu mujyi." Aragenda ntiyagaruka. Ageze mu rugo abwira nyiri inzu ko amafaranga amurimo azayamuha bukeye. Burakeye agaruka kwa Musenyeri ageze yo arongera akubita amarira hasi. Ati: "Mubyeyi, burya nagiye kureba bene wacu, ni uko duhita tugenda tuzana imirambo, ni uko amasanduku barayakoresha. Ubu nari nje gusa ngo umpe amafaranga yo kugura amayoga yo guha abavuye guhamba. Urumva ko abo yatse amafaranga bibajije impamvu umuntu waraye apfushije, yaza kumwemerara ibyo asabye akagenda ntagaruke, bwacya akagaruka ashaka amafaranga yo kugura inzoga z' abavuye guhamba kandi ari bo bizaniye imirambo bakigurira amasanduku, bakananirwa kwigurira inzoga bavuye ku itabaro. Nuko barakenga. Yongeraho ko bamuha n' amafaranga yo gutangaza kuri Radiyo. Bamujyana mu modoka, bamuha n' amafaranga yo gutangaza. Turamukurikira kugira ngo tubikurikirire hafi. No kuri Radiyo aratangaza. Tuti: tukakugeza imuhira! Ati:"Hari abantu ngishaka hano mu mujyi!" Tuti: "Ni ukuhatwereka, tugasigarana n' abandi, imodoka ikakugarura."Ariko inkuru y' umwana isubira inyuma, mu gutangaza kuri Radiyo, ati: "Misa yo gusabira abitabye Imana ikazasomerwa mu Kiliziya y' Umuryango Mutagatifu saa tatu." Twongeraho ko natugeza mu rugo aza guhita abona amafaranga, aremera noneho! Turamanukana, ariko asa n' uwamenye ko twamutahuye. Amanuka akeka ko natugeza hafi y' iwe, aza guhagarara akavamo akadusigisha amaguru, akihina mu nzu, akihisha, yari yabonye ko ikinyoma cyahariwe uwakibeshye. Tugeze hafi y' iwe ati: "Nimuhagarare turahageze!" Imodoka itarahagarara neza aba yasohotse asimbuka umukingo ajya ruguru, tuba tumuriho! Avunja ibihuru n' inzitiro, tumuri inyuma! Ikinyoma kiramuremera kimubuza gutaruka ngo arebe nibura ko tumuri hafi, akatana mu nsi y' urugo ahinguka mu rugo yiroha mu nzu. Uko yakazanye impirita n' ingoga, tuhagera na twe duhura imirindi, umugore baturanye asohoka kureba tumubaza ko aho uwo mugabo yinjiye ari iwe arabitwemerera. Tuti:"Yapfushije umugore n' umwana yari ahetse?" Ati :“Reka da! Umugore uri mu nzu ni umugore we". Yumvise tuvuze arasohoka araturembuza. Ninjira mu nzu ariko undi twari kumwe ntiyinjira asigara abaza uwo mugore neza.Njya mu nzu anyereka aho nicara, umugore aba avuye mu cyumba, turaramukanya arasohoka. Umugabo ahita ambwira ati:“Uwo ni mushiki wanjye waje kubambikira.“ Nti: "Ese imirambo iri he?" Ati:"Iri haruguru kwa mukuru wanjye.” Nti:”Ngaho rero duherekeze ujye gufata amafaranga ku muhanda, Padiri ni we uyafite."Twagira ngo tumutonganyirize hamwe tugeze mu nzira. Tugeze hafi y' imodoka tuti:" Ariko uzi kubeshya!!!" Yumva twabimenye, ahita aturumbuka aravuduka tuyoberwa aho arengeye. Abahuruye bikanze imirindi n' umugore we azamo. Ati: "Ndi muzima n' umwana wanjye nguyu!" Turatangara tuti:”Imitwe ni myinshi!”; abandi bati: "Kigali ni amahanga".

Henga rero dutinde muri iyo rwaserera tugere kuri Radiyo yabivuze. Mu gitondo abantu bateraniye ku Ki1iziya kuririmba. Umupadiri bahasanze w' umuzungu ati: "Mwari muje mu Misa y' abapfuye? Bazutse ni inzara!” Abantu baratangara barishima kuko abantu batapfuye kandi baranababara kuko ibyo mugenzi wabo yakoze atari iby' i Rwanda, barikubura barataha.

Biraro Mutemangando.

Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n' icyenda. Umwana we w’ umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando. Bari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono. Biraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza. Bukeye se aramubwira ati: "Ko abatwa batungwa no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n' iki?" Biraro ati: "Nzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba ndawanze." Mwungeli ati: "Ndaguciye."Biraro asanga bakuru be ati: "Mwungeli yanciye none ndagiye." Abandi bati: "Tukajyana." Bahaguruka bose; ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge. Barayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati: "Jyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka." Umuhungu muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati: "Wabaga he wa ngegera we!?" Umwana ati: "Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje." Se ati: "Genda umubwire uti garuka, wicika mu rugo rwa so ntawaguciye." Biraro aragaruka.Bukeye haza abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati: "Nimuze tubanyage ziriya nka zabo!" Bene nyina bati: "Tujya gupfa twaba tuzira iki?" Biraro Mutemangando, aratera; aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y' abandi uvuza ubuhuha; unyura munsi y' imfizi icura umuborogo; arongera yohereza yo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, nanone umwambi uca mu nsi y' imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba.Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo. Mwungeli aje, ati: "Narabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka z' abandi zaje hano zite ?" Mwungeli araza n' inyota yose, yenda umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati: "Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica mo kimwe; none ngaho birabaye, erega azankize!"
Bajya guca icyarire barazisasira. Biraro Mutemangando asasa mu muryango, atekera itabi aranywa. Inka iza gukorora. Mwungeli ayumvise ati: "Ni nde unkororeza inka?" Ati: "Ndabizi ni wa musazi Biraro nta wundi wabigira!" Ati: "Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume."Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati: "Data yongeye kunca aho kungororera." Barongera barahaguruka, baragenda, ari mirongo itanu, bagenda bajya guhakwa. Baragenda bajya kwa Gahaya bati: "Turashaka ubuhake." Gahaya ati: "Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake." Bukeye Gahaya aza kubagira Mutemangando inka; inka ayoherereza se Mwungeli.Umunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo. Bati: "Uyica aragororerwa"; bati: "Kandi udatabara arabeho baramurimburana n’ abe." Biraro Mutemangando aragenda arayirukana, ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi, ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye kurimbura kwa Gahaya. Ntibahasiga n' uwo kubara inkuru.

Ni uko Biraro Mutemangandg uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga Rubito, ararigita baramuheba. Bakuru ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya, baragitegeka.

Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka.

Habayeho umukobwa, apfusha ababyeyi akiri muto, arerwa na Nyirasenge. Igihe amaze gukura baramusaba arashyingirwa. Umunsi ubukwe butaha, igihe ari mu nzu ye n' umugabo we, Imana iramuhamagara iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Asohoka ubwo akurikira abakwe bari bamuherekeje. Ageze imuhira abatekerereza uko byagenze, bati: "Igumire aho, none se tugire dute?" Bukeye arongera arasabwa arashyingirwa. Na none bigenda kwa kundi. Igihe ageze mu nzu ye n' umugabo we, Imana irongera iramuhamagara iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Umukobwa na none arongera asubira iwabo. Henga n' ubukwe bwa gatatu bugende kwa kundi.Bigeze aho, umugabo wa nyirasenge ajya guhakwa ibwami. Asiga avuze ko atazagaruka aho iyo nkunguzi y' umukobwa ikiri muri urwo rugo. Hashize iminsi wa mukobwa abwira nyirasenge ati: "Unshakire imyambaro, nzabone aho nerekera. Ni uko nyirasenge amuha imyambaro n' umuntu umuherekeza, bashyira yombi mu nzira.Bageze mu ishyamba, ijoro riragwa. Umukobwa asanga hari akaruri k' inzu, asezerera uwari amuherekeje. Yinjira muri ako karuri asanga katagituwe. Ati: "Nta kundi ndirarira ahangaha." Aragakubura, arangije ashyira inkono ku ziko arateka. Bumaze guhumana, agira atya abona umugenzi aragwa abyuka, ati: "Ntimwancumbikira bene urugo?" Undi ati: "Gumya uze mushyitsi muhire"!Uwo mushyitsi akitwa Mwungeli wa Nyankaka. Umukobwa amaze guhisha aragabura barasangira. Azana n' akayoga k' impamba barasangira. Baraganira, umunaniro urashira, bagubwa neza. Igihe cy' amaryama kigeze, Mwungeli asambira utwatsi ngo yisasire ukwe, umukobwa aramubwira ati: "Ibyo ugira ni ibiki?" Ati: "Uburiri bwanjye ni bugari turararana.'' Mwungeli ntiyarushya ahigima. N' ubundi kwari ukworosora uwabyukaga. Bari basangiye barebana mu maso, n' akayoga karimo, no kumenya ko bari bonyine muri iryo shyamba. Bajya ku buriri, ibitotsi ntibyatinda, bashyirwayo. Igihe cyo mu gicuku, Imana irahamagara, iti: "Mbe mukobwa nturanyurwa?" Iti: "Ngiyi inzu nakugeneye." Umukobwa akangukira hejuru, ati: "Iki gihuru ni yo nzu?" Igihe akibivuga, abona rya shyamba ryahindutse ingoro ngari. Abantu baduhira, abaja bacunda, ibisabo byikiranya, amashyo y' inka akinje, iz' imbyeyi zivumera. Mwungeli akangutse, umugore aramubwira, ati: "Imana yadukijije ntibigutonde." Mwungeli amaze gukanguka neza, bibanza kumuyobera, agira ngo ararota. Aratinda asanga ari ko biri. Abaza umugore ati: "Ibi bintu se tuzabihorana?" Undi ati: "Imana yambwiye ko tuzira ibintu bibiri : ko tutari abami, ko tugomba kuyoboka nyir' igihugu; ikindi kandi, ko tuzirinda guhemukirana." Mwungeli ati: "Niba ari ibyo gusa, umugisha uraduhamye. Ejo naje ngira nti bene urugo nimucanire; none dore abantu baranyirahira banyiyambaza. Ati: "Ubuhemu simburanganwa."Haciye kabiri Mwungeli ajya gukeza ibwami. Afata igihe aratinda. Umugore arategereza, ararambirwa. Bitinze areba umwe mu bagaragu ati: "Nategereje umugabo wanjye, none ngwino ujye undaza." Ijoro bararanye ubwa mbere ha hantu bari batuye harasama, bya bintu byose birarigita, hadendeza ikiyaga cy' amazi. Mwungeli amaze gucyura igihe, aratahuka. Ageze hakurya y' iwe, abona ikiyaga cy' amazi kidendeje. Ati: "Nta shiti, umugore wanjye yakoze icyo Imana yari yaratubujije. Yenda umuheto ashyira ku ivi arawuvuna, yiroha muri icyo kiyaga arasoma arapfa.Ubwo hakurya hakaba umugabo Mutumo wa Kinyoni, akaba yahuye inyana zisubiye iswa ku kazuba ka kiberinka. Abonye ibyabaye kwa Mwungeli, ati: "Ibi ni uguhata inzira ibirenge kandi amaherezo ari ariya. Ati: "Hinga niyanure ibiyaga bikiyaga." Nuko na we yicoka mu mazi arapfa.

Abo bagabo bombi ni bwo bahindutse umugani ngo : "Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka." Ni naho igitutsi cyacuye ngo naka arakagenda nka Mutumo wa Kinyoni, ari byo kuzira amaherere.

Nkuba na Sebwugugu.

Nkuba yaraje ahiga na Sebwugugu. Sebwugugu ati: "Jyewe ndakurusha, nkurusha ibyinshi." Nkuba ati: "Reka ra! Ntabwo undusha ibyinshi," Ati: "Ni jye utegeka, ntegeka, ibiri muri iyi si byose; ibyo ureba byose. Iyo nahinze, uwo munsi isi iratekana. Sebwugugu ati: "Ni jye ukurusha." Nkuba ati: "Reka ra! ntabwo undusha, urandusha, urandusha ari jye ugusha imvura, mpinda abandi bose bagakangarana, wowe ukajya ahongaho ugaceceka?" Naho Sebwugugu akajya aho akagira ati: "Jyewe mfukuza amariba meza, ngira byiza nkabitunganya abantu bakuhira, bagakira." Nkuba ati: "Irorerere ni jye ubirangije byose, ndatigita ibintu bigahaguruka byose, ubwatsi bukaboneka, ibintu bikagwira mu gihugu, n' ibyari byababutse bigakira." Nkuba ati: "Tuzarebe." Sebwugugu ati: "Na njye nzarebe."Nyuma izuba riracana. Baza guhura. Sebwugugu yagenderaga ku busa Nkuba akagendera ku mvura. Abantu barashize, bagiye gushira, amazi yarakamye, Sebwugugu, inkuba iraritigisa nko muri Rwicanzige. Imvura irahungutse, ijuru riratumbye, imvura irahangutse. Inka zirakize, abantu barakize, barahinze; bari barashize barabuze amahahiro.Inkuba iti: "Sebwugugu ko ari jye ukurusha? Reba inyabutongo zameze; ibishyimbo barabibye bireze, imvura irahangutse ndakurusha. Henga nguhake umenye ko ari jye ugutwara. Wowe ujye ugendera ku busa, wibere aho uri igikuku hasi jye ndambura amahanga yose nkagera aho ibintu bigarukira, ngatunga abantu bose." Sebwugugu ati: "Genda wiyendere ibintu byawe ndabiguhaye niba ari igihe kigeze." Yemera gutsindwa rero.Inkuba iti: "Jyewe ni jye utegeka igihugu cyose, jye ukwira igihugu cyose, jye ukwira amahanga yose, ngakiza abantu bose aho bava bakagera. Sebwugugu wowe utunze bike mu ishyamba, ni jye bigenderaho."

Bari barahiganiye ku nka yabo Kanyemera, ari yo bahiganiyeho. Wowe ureba aho zirisha mu ishyamba. Ziranywa amazi nizaniye, zirarisha ubwatsi niyororeye, narigwirije byinshi mu gihugu? Inkuba itsinda ityo rero, imvura iragwa, ibintu birasabana mu Rwanda, ni ko kugwira.

Urukwavu n' Impyisi.

Impyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira izindi nyamaswa byabanaga iti: "Ndashaka nanjye gusabwa." Izisaba no kuzayi shakira umusore uzayisaba.Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: "Nakuboneye umusore mwiza cyane.", iti: "Ndetse ni umwami, ategeka ibihugu byinshi cyane." Impyisi iti: "Kagire inkuru Bakame iti: "Ese wazamungezaho ute?" Bakame iti: "Ngwino, uzankurikire gusa, nzakugeza kuri uwo mwami ushakaho umugabo".Nuko impyisi na Bakame bifata impamba, bishyira nzira bigera kwa wa mwami washakaga gusaba impyisi. Ubwo ariko Bakame ikaba yari yashatse guhenda impyisi ubwenge. Ikaba yari yayibwiriye mu nzira iti: "Nitugera yo, kuko uri umugeni, uzicishe bugufi, ugire isoni, mbese uzakore nk' abageni kugira ngo umwami nakubenguka azabone ko uri umukobwa mwiza." Iti: "Kandi ubwo ugiye kurongorwa, uri umugeni, naho jyewe ndi umushyitsi." Impyisi irabyemeza. Bigeze yo barabyakira, barabyinjiza, barabyicaza. Wa mwami yatambuka, Bakame ikoshya Impyisi ngo yubike amaso. Biratinda noneho umwami aravuga ati: "Nimushyire bariya bashyitsi amafunguro." Abanyenzu ni ko kuyazana bavuga bati: "Ngayo amafunguro y'abashyitsi." Bakame irarya kuko ibyo bari bazanye byari bigenewe abashyitsi. Ibwira Impyisi iti: "Ubwo wowe uri umugeni, ni ukuvuga ko bakugeneye ibindi, ahari uraza gusangira n' umugabo wawe, jyewe maze kwigendera. Bakame irarya ndetse irabisigaza. Bishyira kera bazana amazi bati: "Ngayo amazi y'abashyitsi, nimukarabe maze muryame." Bakame yoga yonyine kuko bari bavuze ko amazi ari ay'abashyitsi, irangije iryama aho bari bayisasiye yo n' impyisi. Ubwo impyisi iri aho itegereje ko na yo bayibuka. Ariko inzara iyimereye nabi, igasuma gukora ku biryo Bakame yasize, ikifata.Bakame igiye gusinzira ishaka inyenyeri izishyira ku maso, ku buryo impyisi yajyaga gukora kuri bya biryo ikibwira ko Bakame iyireba. N'ahanini uko kwihangana yaguterwaga na ya magambo Bakarne yari yayibwiye ko igomba kwifata nk' umugeni, ikagira ikinyabupfura.Buracya, Bakame n' impyisi barabisezerera. Babiha andi mafunguro bavuga bati: "Ngaya amafunguro y'abashyitsi." Bakame irongera irarya ntiyahaho impyisi. Impyisi na yo uko yakabaye n' inzara, n' ibitotsi, iragumya irihangana. Noneho bati: "Reka duherekeze abatugendereye." Bakame n' impyisi bijya imbere, abari babiherekeje babiha inka yo kubishimira. Aho basubiriye ibwami, impyisi ibwira Bakame iti: "Icyakora biriya wankoreye si byo!" Bakame iratanguranwa iti: "Nanjye nahoze ngira ngo umwami azakwemera. None ngo wabagiriye ikinyabupfura gike, ni cyo cyatumye atagukunda." Impyisi iti: "Iyo nza kubimenya!" Iti: "Mbese ntawasubirayo?" Bakame iti: "Ashwi da" Iti: "Icyakora iyi nka tuzayifatanya." Impyisi iti :"Ntibishoboka, ndakwica maze nitwarire iriya nka kubera ko wampenze ubwenge." Bakame iti: "Ngaho duhamagare, nibatatubwira ko iyi nka ari iyacu twembi ndayiguharira uzayirye wenyine." Nuko Bakame igahamagara imisozi igasubiza. Bakame iti: "Ntiwumva ko bitabye?" Ikongera iti: "Ese iyi nka si iyacu twese?" Imisozi igahorera. Bakame iti: "Ntiwumva se ko bikirije?" Impyisi ibura icyo yongeraho. Bakame ariko ikaba itashakaga gusangira iyo nka n' impyisi. Ni ko kuyibwira iti: "Wowe uzajye uragira iyi nka rimwe nanjye nyiragire irindi." Bigeze aho yisubiraho iti: "Ariko ibyiza ni uko ari jye wajya nyiragira, wowe ukajya uhinga kuko ufite imbaraga. Ugahinga uburo tuzarisha iyi nka". Impyisi irabyemera.Bakame irakugendera no kwa nyina, iyibaza uko izabigenza kugira ngo izarye ya nka yonyine. Nyina irayibwira iti: "Uzakure uburo mu kigega, ujye ubunzanira usigemo imishishi gusa. Hanyuma wice na ya nka, inyama uzizane hano, igihanga cyayo ugishinge mu gishanga, uhamagare impyisi, uyibwire ko inka yarigise, niyikurura umutwe uze wonyine igire ngo ni imbaraga zayo zitumye iyica umutwe."Bakame iragenda ibigenza nk' uko nyina yayibwiye, isahura ikigega igisigamo imishishi y' uburo, ubwo ari nako irunda uburo mu rutare nyina yabagamo. Bukeye ijya kuragira, ibagira ya nka mu gishanga, inyama izijyana kwa nyina, umutwe iwushinga mu isayo. Ihamagara impyisi iti: "Dore nari naragiye hariya none inka yacu yasaye. Wowe ubwo ufite imbaraga genda uyisayure." Iti: "Ariko wayisayura wagira, uramenye ntukurure cyane utayica umutwe." Impyisi iti: "Ndakurura buhoro da!" Ni bwo ikuruye igihanga kiza cyonyine. Bakame iti: "Yampaye inka!" Iti: "Sinakubwiye ko nukurura cyane amahembe acika inka igaheramo?" Iti: "Ahubwo nyihera ayo mahembe nyitwarire jye w' umunyambaraga nke, wowe ufite imbaraga nyinshi usigare wimba, igice kinini gisigaye ucyijyanire." Impyisi iti: "Iyo mana sinayibuza!" Nuko ijyaho iracukura, iracukura ihaca icyobo kinini cyane ngo ikurikiranye cya gihimba cy' inka cyasaye. Cyahe? Kirakajya! Imaze kwiyuha akuya, ibona cya cyobo yacukuye kiyitengukiyeho, kirayica. Aho Bakame iziye isanga igitengu cyayihitanye irishima, iti: "Ngiye kurya inka n' uburo bwanjye uko nshaka!" Kandi nyamara ubwo buro bwari bwarahinzwe n’ impyisi, na ya nka yari iyabyo byombi. Ni uko Bakame ikira ityo ikijijwe n' ubwenge bwayo.

Si jye wahera hahera umugani.

Kibogo na Rutegaminsi.

Umugabo Kibogo yari atuye ku ijuru, agategeka ibihari byose n' imvura. Umwami w' u Rwanda Mutara wa Yuhi, akagira umugaragu witwa Rutegaminsi.
Bukeye imvura irabura, amapfa aratera, ibintu byose biruma. Umunsi umwe Mutara agenda mu Rwanda rwe ahura na Kibogo, aramubaza ati: "Kibogo igituma imvura itagwa ni iki?" Ati: "Aho si wowe utuma itagwa, wowe utuye ku ijuru ?"Mutara ageze iwe, ahamagara Rutegaminsi, amutuma kwa Kibogo ngo ajye kumubaza impamvu ituma imvura itagwa. Rutegaminsi aragenda, maze igitagangurirwa kiboha urudodo rukomeye, Rutegaminsi arugenderaho agera ku ijuru. Ahageze ijuru ryanga gukinguka; inkuba irakubita, ijuru rirakinguka Rutegaminsi arinjira. Ageze kwa Kibogo ati: "Ndashaka ubuhake." Bati: "Ngwino utwasirize inkwi." Rutegaminsi ati: "Ariko nazasa nagira, mbasabye umugeni hakiri kare" . Baramwemerera.Rutegaminsi yemera umurimo wo kwasa inkwi. Buracya bamuha intorezo ngo najye kwasa urutare baza kumwereka. Rutegaminsi aragenda no ku rutare bamweretse, urutare arukubita intorezo, icyuma gisubira ku mutwe. Nuko inkuba iraza irarukubita ishyira imyase aho. Rutegaminsi abura imigozi yo guhambira imyase y' urutare. Agiye kubona, abona inzoka n' abana bayo biramubwira ngo birarambarara hasi maze abihambirize, agende nagera ku kibero cy' inzu kwa Kibogo, ashyire hasi zirukire mu nzu. Rutegaminsi arahambira arangije arikorera, aragenda; babona azanye imyase y' urutare.Bukeye baramubwira ngo najye guhinga ishyamba kandi arimare; Rutegaminsi aragenda na none atazi uko ari bubigenze. Ahageze, ifuku ziraza ziti: "Reka tukwereke." Zirahayogoza. Baje basanga intabire hose, barumirwa ! Rutegaminsi ati: "Nimumpe umugeni." Bati: "Tuzamuguha ejo."Bajya inama yo gutwikira mu nzu Rutegaminsi ngo apfe. Inzoka zirabyumva, ziragenda zibwira Rutegaminsi ngo yigire mu gikari, naho ubundi baramutwikira mu nzu. Rutegaminsi abonye bumaze kwira yigira mu gikari, inzu barayishumika bibwira ko aza guhiramo. Mu gitondo basanga yashashe mu muryango ariho aryamye, baratangara.Barongera bajya indi nama, bati: "Noneho dukoranye abakobwa benshi turebe ko azamenya umukobwa twamugeneye uwo ari we, namuyoberwa tumumwime." Isazi ibyumva nk' ejo, ibarira Rutegaminsi, iti: "Maze uze kureba uwo ngwaho akanyiyama, ni we uza kuba ari uwawe, uze kumufata, uti: "Ndakurongoye."Bazana abakobwa, isazi igwa k’ uwa Rutegaminsi, aramufata aramujyana aramurongora. Rutegaminsi amaranye n' umugore we iminsi itandatu aramubaza ati: "Ntiwandusha kumenya igituma imvura itakigwa?" Umugore aramusubiza ati "Ni Kibogo wayibitse, mu nzu ye hamanitse ingoma, maze iyo ngoma uwayikubitaho umurishyo imvura yagwa."Rutegaminsi ahamagara umugaragu wa Kibogo aramubwira ati: "Genda unzanire ingoma ya Kibogo ndaguhemba". Umugaragu aragenda, asanga kwa Kibogo bose basinziriye, aratambuka azana ingoma buhoro, ayiha Rutegaminsi, maze ingoma ayikomaho umurishyo, ako kanya imvura iragwa.Rutegaminsi aragenda ajya kubwira umwami Mutara wa Yuhi ko avuye kumanura imvura ku ijuru. Umwami aramushima, amugororera inka nyinshi amuha n' imisozi arayitwara.

Si jye wahera hahera umugani.

Nyamutegerikizaza.

Habayeho umugabo akitwa Nyamutegerikizaza, agatura ahantu hitwa i Gihinga cya Ruzege. Uwo mugabo arakwihorerera ashaka umugore, babyarana umwana ariko avuka se yarapfuye.
Nyamutegerikizaza yabonye umugore we afite inda, aramubwira ati: "Uzabyara umwana w’ umuhungu narapfuye; ntuzagire izina umwita, bazajye bamwita mwene Nyamutegerikizaza." Umugore arikiriza.Nuko bukeye, Nyamutegerikizaza areba inka, ajya gukwa n' umugore we, ajyana n' intama n' amasaka, n' impu n' impuzu nyinshi. Mu nzira asanga ifuku yafashwe n' umutego; arayitegura, ayiha amasaka irahembuka. Ifuku iramubaza iti: "Wa mugabo we ko ungiriye neza, witwa nde?" Umugabo ayibwira izina rye. Ifuku iti: "Genda umugeni uzamubona."Yigiye imbere abona inkuba yaguye mu mutego, na yo arayitegura. Inkuba iti: "Wa mugabo we ungiriye neza, nzayikwitura iki?" Inkuba imubaza izina rye, arayibwira; inkuba iti: "Genda umugeni uzamubona."Arakomeza aragenda ahura n' imbeba, zimubaza izina rye, arazibwira. Imbeba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka n' impu n' impuzu. Arakomeza agera mu ishyamba, ahura n' intare iti: "Mfungurira kandi unyibwire." Ayiha inka, arayibwira, ati: "Ndi Nyamutegerikizaza ntuye i Gihinga cya Ruzege, ngiye gukwerere inda, ngakwa indi."Yigiye imbere ahura n' isazi n' ishwima abiha inka, birayishitura birahaga. Akomeza urugendo, aza guhura n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda y' uburiza, Nyamutegerikizaza aramwibwira, amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati: "Nta mukobwa mfite, icyakora umugore wanjye aratwite." Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko n' uwanjye atwite atarabyara, maze abo bana bacu tuzabashyingirana." Umugabo ati: "Ibyo na byo ! Nyihera inka, inda ndayiguhaye." Nyamutegerikizaza arataha.Nyamutegerikizaza ageze imuhira, amara iminsi mike arapfa. Bitinze umugore wa Nyamutegerikizaza arabyara, ntiyita umwana izina. Umwana aba umugabo; umwana aza kubaza nyina ati: "Data yitwaga nde?" Ari hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye yitwaga Nyamutegerikizaza. Yari yaragiye inyuma y' ishyamba, asiga agushakiye umugeni, avuye yo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho hantu data yajyanye inka yo kunkwerera."Bukeye umwana arakugendera, ahura n' ifuku. Ifuku ziti: "Witwa nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza." Ifuku ziti: "Wa mugabo ugira neza?" Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzajyeyo uzahadusanga." Yigiye imbere ahura n' imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba zitema ishyamba arahita; ziti: "Bazakurushya;" ziti: "Bazagushyira mu nzu baguhambirize imigozi, maze imigozi uzayice wisohokere; numara kuvamo inzu bazayitwika bagira ngo urimo maze uzayote, nibaza bazahagusanga."Nuka imbeba ziramukurikira zimwereka aho ajya, ahageze bati: "Uri nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza wari utuye i Gihinga cya Ruzege, waje gukwa inda." Nuko bamushyira mu nzu yo mu rugo bamugenzereza uko imbeba zari zamubwiye, na we akurikiza inama yazo. Inzu koko barayitwika, mu gitondo babyutse basanga arota baratangara. Bayoberwa uko babigenza, kuko umukobwa se yari yaramukoye, bari baramushyingiye, ndetse yari amaze no kuhabyarira kane kose.Nuko imvura irashoka, intare zivugira mu ishyamba, inka zari zarashize zirataha! Batumira umugore n' abana uko ari bane. Babwira mwene Nyamutegerikizaza bati: "Dore hariya hari abagore barimo nyokobukwe; genda ubaramutse bose usibe kuramutsa nyokobukwe, kuko n' ubundi kizira. Numumenya ukamucaho utamuramukije, umukobwa we araba umugore wawe."Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwaho ntumuramutse." Umuhungu muzima aramutsa abagore bose, ageze kuri nyirabukwe aramumenya ntiyamuramutsa. Ishwima na yo ibwira mwene Nyamutegerikizaza iti: "Nibaza kukubaza inka so yasize akoye; inka ngwaho izaba ari iyawe."Bazana abana umugore yari yarabyariye mu nzu yashatsemo, baborosa ikirago, bati: "Ngaho borosore ukuremo umugore wawe n' abana bawe." Imbeba iraza ica hejuru y’ ikirago iriruka. Mwene Nyamutegerikizaza amenya ko ikirago kirimo abana be, araborosora ati: "Uyu mugore n’ aba bana ni abanjye."Nuko babuze uko bamugira bamushakira inzoga n' inka bamuha abamuherekeza ajyana umugore we n’ abana be arataha.

Si jye wahera hahera umugani.

Nzikurinda na Nzikwiba.

Habayeho abagabo babiri, umwe akamenya kwiba undi akamenya kurinda. Umunsi umwe, banywa inzoga baza guhiga. Nzikwiba ati: "Ufite inka yawe Gitare nzayiba kandi tuzayisangira." Undi ati: "Nzi kurinda, ntabwo tuzayisangira."Nzikwiba aza nimugoroba batabizi, maze yiyicarira mu mfuruka. Nzikurinda abwira umugore we ati: "Mpa intebe nicare hano mu muryango, Nzikwiba atantwarira inka."
Umugore amaze guhisha, ahereza umugabo we amazi yo gukaraba aragabura amuha n' inzoga mu gacuma. Nzikurinda amaze gukaraba, Nzikwiba na we arakaraba barasangira. ( Ni ibyo mu mwijima wawe!… Nzikurinda ntiyamenya ko asangira na Nzikwiba) Babimaze umugore yongera umugabo we ariko atangara, ati: "Ko umugabo wanjye ataryaga atya, yabaye iki ?"
Nzikwiba abonye ko atagishoboye kwiba Gitare arataha. Bukeye aragaruka, biba kwa kundi; abigira gatatu, ariko muri ako gatatu kose basangira inzoga n' ibiryo.Ku munsi wa kane, Nzikwiba na none yiyicarira mu mfuruka, umugore ajya kwiryamira, Nzikurinda na we yicara mu muryango. Ariko kuko yari amaze gatatu ataryama; ibitotsi biramutwara; Nzikwiba yumvise umugore atangiye kugona, ajya ku buriri atwara inkanda ye, arayitwikira, maze aza mu muryango yigana ijwi ry' umugore wa Nzikurinda : "Igire ku buriri, jye ndaba ndi ahangaha cya gikenya kitadutwarira inka." Nzikurinda akigera ku buriri arasinzira. Nzikwiba yicaza inkanda ku ntebe, inka ayikubita inkoni, arayishorera, ayigejeje iwe ayikubita intorezo arayibaga.Nzikurinda amaze gukanguka ajya kurora, ageze mu muryango, akorakora inkanda agira ngo ni umugore we, aramuhamagara ati: "Wa mugore we si wowe wambwiye ngo mbe ngiye ku buriri, ngo nawe uraba uri ahangaha ?" Umugore yitabira ku buriri, ati: "Ashwi da !… nabikubwiriye hehe?" Nzikurinda ati: "Cya cyago Nzikwiba cyayitwaye!"Mu gitondo Nzikwiba ashyira inyama mu nkangara n' inzoga mu gicuma, abihereza umukobwa we aramubwira, ngo nagera kwa Nzikurinda abaramutse, agende atereke mu nzu, maze yiyizire. Umwana aragenda no kwa Nzikurinda ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Nta muramuko badutwariye inka." Umukobwa atereka inkangara mu nzu aritahira.Nzikurinda bucya ajya gushaka inka ye. Ageze kwa Nzikwiba, ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Yego" Ati: "Ese muzi ko batwaye ya nka yanjye?" Nzikwiba ati: "Igira hino umbarire uko bayitwaye!" Amuhereza intebe aricara, amuha inzoga mu gicuma, abwira umugore ngo nashyushye basamure, bajye gushaka iyo nka yibwe. Babaha amazi, barakaraba bararya. Barangije Nzikwiba ati: "Izi nyama turiye ni iza ya nka yawe Gitare dusangiye; nari nakubwiye ko nzayitwara kandi tukazayisangira!"Nzikurinda arumirwa. Nzikwiba na Nzikurinda baranywana, baratura baratuza. Nuko Nzikwiba yigisha Nzikurinda kwiba. Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Uranyigishe kwiba." Nzikwiba ati: "Uraze." Ati: "Ariko nzajya ntwara umusaya." Baragenda biba ikimasa. barakirya. Nzikurinda akura umusaya awuha Nzikwiba.Bukeye bajya kwiba mu rugo bari bahishijemo inzoga y' ubuki. Nzikwiba yurira inzu, yurira afite intara, naho Nzikurinda ajya ku rusenge n' umuheha muremure, aratobora ahereza Nzikwiba baranywa, bamaze guhaga barabyina. Umwe ati: "Zahiye, zahiye !" Undi ati: "Zahiye !” Bene urugo babumvise baratabaza bati: "Batwibye !" Bageze hanze, Nzikwiba ajugunya intara, biruka bayigana bagira ngo ni umujura ubacitse. Intara ihorera igana epfo, bayihurizaho amacumu n' ibibando. Nzikwiba na Nzikurinda biba ibyo bashoboye n' inzoga, barikorera baragenda.Hashize iminsi itatu, barongera bajya kwiba ikimasa. Na none Nzikwiba akukana umusaya wacyo. Bakomeza kwiba, bigera igihe Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Maze kumenya kwiba sinzongera kugukurira umusaya." Nzikwiba ati: "Koko munywanyi wanjye umaze kumenya kwiba ? Ahaaa!.. ngaho daweya urawureke !"Bukeye bajya kwiba mu rugo bahishijemo inzoga. Baterura ikibindi, bagitereka mu kirambi, baranywa maze berabyina, ngo "Zahiye! zahiye!.." Bene urugo baza kurora. Nzikwiba aba yashinze ku irembo, Nzikurinda bamuta muri yombi,baramuboha, baramukubita, biracika.Mu gitondo Nzikwiba aba yahageze ati: "Mwaramutseho aba hano?" Bati: "Nta kuramuka n' abajura!" Bati: "Ariko twafashe umwe, dore n' aho twamuboheye, jya kureba." Ahageze Nzikwiba akubita urushyi Nzikurinda, amwongeza urundi, ati: "Reka nkubohe wo gapfa we!" Naho ubwo aramubohora, avuga ngo ntibazi kuboha. Arangije arigendera. Nzikurinda na we asesera mu rugo, arabacika, bahurira mu rugo rwa Nzikwiba! Abandi bagiye kureba, basanga umujura yagiye. Nzikwiba ati: "Ntubonye ukuntu ngukijije?" Nzikurinda ati: "Ni koko munywanyi wanjye, nzajya ngukurira umusaya." Barongera bajya kwiba, ikimasa, Nzikurinda amukurira umusaya. Bukeye bajya kwiba ibishyimbo by' inkorere mu murima ku manywa, bari bajyanye ikirago kinini, babihambiramo. Abababonye bati: "Nimuture mwa bisambo mwe!" Nzikwiba na Nzikurinda baranga. Umusore umwe aranyaruka akubita umwe urushyi, yongera urundi. Nzikwiba ati: "Muradukubise kandi twikoreye!" Abandi bati:"Nimuture." Bati: "Duture ibintu by' umwami ?" Barabakubita, bageze aho bacinya hasi. Bagiye guhambura, basanga ibishyimbo byahindutse umwana w'uruhinja wapfuye, barumirwa!. Nzikwiba ati: "Ngaho rero nababwiye ko twikoreye ubwome bw' umwami, ngaho nimubitegeke cyangwa tubajyane ibwami." Babaha inyana ebyiri, bati: "Nuko izo ni inshyi mwakubiswe. Bati: "Nimuze tujye ibwami turanze." Babongeza inka ebyiri, bati: "Izo ni uko twabaturishije." Bati: "Oya, turanze nimuze tugende." Baraboneza n' ibwami.Bageze ibwami, batura ikirago, Nzikwiba akoma yombi ati: "Gahorane Imana n' ingoma Nyagasani." Twari twikoreye ubwome bw' umwami, duhura na Rwasangabo n' abantu be, baraduturisha, tubanza kwanga baradukubita; none Nyagasani wabatubariza icyatumye bahubanganya ubwome bw' umwami." Umwami arababwira ati: "Icyatumye mutinyuka guhungabanya ubwome bw' umwami ni iki ?" Bati: "Ni wowe wadutegeka Nyagasani." Ati: "Ni ukubohwa kandi mugatanga inka enye."Barababoha, batanga na za nka uko ari enye, zisanga izindi enye, zose ziba umunani. Nzikwiba na Nzikurinda barongora inka uko ari umunani. Bageze imuhira rwa ruhinja ruhinduka ibishyimbo barabihura. Inka na zo barazigabanya, umwe ajyana enye undi enye.Nzikwiba abwira Nzikurinda ati: "Munywanyi wanjye, sinakubwiye nti inka yawe nzayitwara kandi tuyisangire!"

Si jye wahera hahera umugani.

Ruhinyuza.

Ngiye kubacira umugani wa Ruhinyuza rwahinyuje Imana.
Umugabo yarihoreye ajya kwiba, asanga umugore nyir 'urugo yabyaye, baryamye, basinziriye. Asanga Imana iri mu gutuka umwana, imubwira iti: "Mwana wanjye uravutse, ariko uzicwa n'ihembe ry' inzovu." Umugabo nyiri ukwiba arumva, ati: "Imana iribeshya." Umugabo araza, aratambuka , ajya ku buriri. Noneho ntiyaba akibye, afata icyuma, agicisha mu bura bwa wa mwana wavutse uwo munsi. Umugabo arigendera, ntiyaba akigize icyo yiba.Bene urugo bararyama, barasinzira ngo bakanguke, nyina ngo ajye kureba umwana, asanga amaraso aruzuye ku buriri. Abwira umugabo ati "Byuka, ati: "Umwana yapfuye." Umugabo arabyuka, amatara yari ataraza, acana mu ziko. Baterura umwana basanga umwana ni intumbi. Umwana rero bamushyira ku ziko. Bazana ikiremo cy'impuzu, bakubita muri bwa bura babusubiza mu nda barahwanya. Bamurekera aho, umwana baramuvura, umwana aba ahongaho; umwana arasohoka, umwana agera iyo agera kwicara, umwana agera iyo akambakamba, umwana agera iyo ahaguruka; wa mugabo kandi akajya aza kumuneka, kuko yumvise Imana ivuga ngo "Mwana wanjye ndagututse uzicwa n' ihembe ry' inzovu." Na we ariko ati "Nzahinyuza".Umwana aba aho, amaze gupfundura amabere, wa mugabo agira inzoga aragenda ajya gusaba wa mukobwa. Baramwemerera bati: "Tuzamugushyingira." Umugabo arakwa, amaze gukwa, cyakora ati: "Ndashaka gushyingirwa." Umugabo arashyingirwa. Amaze gushyingirwa ati: "Umva rero bagaragu banjye, nk ' uko nshyingiwe, uyu mwana w' umukobwa ntakigenze, umwana w' umukobwa ntakagire ubwo ajya mu muryango w' inzu, ntakagire ubwo ajya mu rugo, azajya mu rugo mumuhetse, azajya mu gikari mumuhetse, kandi ntazahinga ntabitegekewe." Umugore yibera ahongaho, aratinya, aratinyuka, yasohoka agahekwa, yajya kwituma agahekwa, yasubira mu nzu agahekwa.Umugore arabyara. Amaze kubyara yibera ahongaho, bukeye abahigi barahiga. Ngo bamare guhiga nyamugore yumva umuhigo. Abwira abagaragu ati: "Ihi, nimumpeke njye kureba." Abagaragu bati: "Hama ahongaho ntibishoboka, kugira ngo ujye kureba umuhigo hama ahongaho, ntabwo bigushishikaje. Abagenda baraza kukubwira." Umugore ati: "Oya nimumpeke munshyire mu gikari." Umugore baramuheka, no mu gikari, umugore areba umuhigo, abahigi bahetse impyisi. Umugore arareba, bimwanga mu nda, umugore ashingura ukuguru mu ngobyi, agushinga ku rugo. Agushinze ku rugo, agushinga ihembe ry'inzovu.
Umugore arongera ashingura ukuguru ati: "Nimunjyane imuhira, sinzi ikintu kinyishe mu kirenge." Bamusubiza mu nzu, umugore ahera ko abyimba ikirenge, umugabo ngo aze barabimubwira, umugabo ati: "Ese ye, byagenze bite? Uyu mugore mwamujyaniraga iki mu gikari ?" Abandi bati: "Uyu mugore yari yatubwiye, turamuhakanira aranga. Noneho rero nta ko dufite kubigenza."Cyakora igihe cya nijoro arapfa, amaze gupfa baramuhamba, cyakora bibera ahongaho barabasura, kwa sebukwe bazana amayoga. Bavuye mu kirirarira cy’urupfu, na none benga inzoga, Ruhinyuza atumira kwa sebukwe, atumira bene wabo bo kwa sebukwe na ba nyirarume b' umugore, arabatekerereza, ukuntu yagiye kwiba, ukuntu yasanze Imana iri mu kumutuka amaze kuvuka, ukuntu na we yaketse uwo mwana mu nda, agasiga ubura hasi, ukuntu Imana nanone yamusannye, kandi nk' icyo yamututse ari ihembe ry' inzovu akaba ari cyo yazize, ubundi ngo arabashimira ati: "Ni uko ni uko, kandi rero nshimiye Imana, abantu mwese mwemera Imana, Imana ni yo iriho cyane, ni yo ishobora byose."

Si jye wahera hahera Ruhinyuza.

Sebwugugu

Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu asuhukana n' umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n' ibyo bihaza.Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati "ngiye gutemera uru ruyuzi rwoye kurengerwa n' ibyatsi." Umugore aramusubiza ati: "Ahaaa!… wa mugabo we ko utazi uwateye uru ruyuzi none warwangiza; iyo urwihoreye rugutwaye iki ?" Umugabo ati: "Vuga uvuye aho." Sebwugugu yenda umuhoro we arawutyaza, atangira gutema, igicamunsi kigeze arataha.Hashize iminsi itatu, uruyuzi ruruma; yari yatemye aho rwari rushingiye imizi. Umugore arukubise amaso arumirwa, arajunjama, maze abwira umugabo, we ati: "Ni uko wakoze!" Bakomeza kurya ibihaza bari bahunitse kugeza igihe bishiriye. Bimaze gushira Sebwugugu abwira umugore we ati "Mbese Nyiramama ko biducikiyeho, ntiwagerageza kujya gusoroma udususasusa." Umugore ati: "Sinakubwiye ukansuzugura, none se kandi urambwira iki?" Ni uko barara bipfunditse imyeko mu nda.Bukeye umugore yenda inkoni ye, umugabo we ati: "Ko ndeba ufashe inkoni ugiye hehe ?” Umugore ati: "Ngiye gushaka udukwi two gucana." Ni uko umugore aragenda. Bigeze nimugoroba umugore ashaka uko abigenza biramuherera! Akebutse iruhande rwe, abona ubuvumo abwinjiramo havamo igishyimbo kimwe kimwe undi munsi hakavamo ishaka rimwe rimwe, undi munsi ishaza, bityo bityo imbuto zose zuzura mu buvumo. Umugore abibonye ati: "Ni jye ugira Imana !" Arateka ararya .Ku munsi wa gatatu, Sebwugugu ati: "Nta byanjye, umugore wanjye yarigendeye nzamukura he ko ntazi inzira yaciyemo!" Sebwugugu arahaguruka ati: "Mare n' umwaka nzerera ariko nzabone aho impanga y' umugore wanjye yaguye."Sebwugugu aragenda; bugiye kwira agira amahirwe agera aho umugore we ari. Nyiramama amukubise amaso aratangara, ati: "Wa mugabo we aha hantu wahayobowe na nde ?" Undi ati: "Imana igira ukwayo ni yo ingejeje aha."
Ni uko umugore aramugaburira, arishima kuko yari amaze iminsi adakora ku munwa. Sebwugugu abaza umugore ati: "Ko nduzi inzara yateye hose, wowe uhahira hehe ?" Umugore ajya kumwereka akobo kavamo ibimutunga. Sebwugugu aratutira yubaka ibigega, kuko bwacyaga. bajya kuyora imyaka. Bahunika ibigega byinshi, bakira batyo.Sebwugugu aratinda aza kurengwa. Bukeye abwira umugore we ati: "Kariya kobo ni gato, ngiye kukagura, nkagire kanini, kajye kazana byinshi, kareke kuzana kamwe kamwe birarambiranye." Umugore ati: "Abaaa !.. Wa mugabo we ibyo bigutwaye iki? Ko uruzi duhunitse!" Sebwugugu ati: "Vuga uvuye aho nta jambo ry' umugore." Nuko afata umuhunda w' icumu arawucanira uratukura maze awushinga muri ka kobo, imyaka yose irakeka irashira. Ngo bucye bajya kureba ntihagira ikiza na gito! Umugore ati: "Warikoze." Barya ibyo bahunitse birashira; inzara iranga ica ibintu. Umugabo amaze iminsi adakoza intoki ku munwa, abwira umugore we ati: "Nyabuneka gerageza jya gukukumba mu kigega ndarembye." Umugore ntiyagira icyo amusubiza, yari yumiwe; arareba kiramuherera, ashaka aho yerekeza amaso arahabura.Bukeye umugore afata agakoni n' ikibindi arikorera; ageze ku irembo Sebwugugu aramubaza ati: "Ugiye hehe ?" Umugore ati: "Niba mbuze ibyo kurya se n' amazi ndayazira ?" Umugore yaramushukaga kuko yari agiye agiye. Agenda yihuta, akeka ko umugabo ari bumukurikire. Bugiye kwira araranganya amaso, maze abona inzu mu mpinga y' umusozi araboneza ajya kuhacumbika. Ahageze ahasanga urugo rwubatse koko, ariko rwuzuye impanga z' abantu. Umugore arumirwa agira ubwoba, ariko aratwaza yinjira mu nzu, asanga impanga z' abantu n' ibintu byinshi ndetse, n' iminoga y' amavuta, kuko urwo rugo rwari urw' umwami wari warahunze inyamaswa y' inkazi yari yarateye muri icyo gihugu; ahungana abantu be bose. Inyamaswa yiberaga muri urwo rugo rw' umwami, ariko iryo joro ntiyari ihari, yari yagiye guhiga abantu; yatungwaga n' abantu gusa. Nuko umugore ashyira inkono ku ziko arateka, ararya, arangije yenda inkoni ye, arurira ajya ku rusenge araryama.Inyamaswa iza gutaha yikoreye umupfu; igeze ku muryango yumva umwuka w' umuntu muzima iti: "Hano haranuka urunturuntu! Ese yemwe uru runturuntu rwaturutse hehe ?" Iti: "Yemwe abari mu nzu ntawantura ?" Umugore aricecekera. Inyamaswa iti: "Urururuuuu, ese ndaturwa na nde ?" Nuko icinya hasi, intumbi yari yikoreye irayahuka, ihirika impanga ye aho iraryama. Inkoko ya mbere ibitse igikoko kirabyuka kijya guhiga. Kimaze kugenda umugore na we abyuka rnu bunyoni, ashyushya ibyo yari yaraje ararya. Akazuba karashe, yenda ikirago ahirika impanga, arakirambura aricara yota izuba.Nimugoroba umugore asubira ku rusenge ariryamira arasinzira, ntiyari agifite ubwoba. Igisimba gitashye kiti:"Hano haranuka urunturuntu, kiti:"Yemwe ntawantura, nimunture yemwe !" Nuko kiratanyaguza kirarya, gihirika impanga, kirasinzira. Inkoko ikubise ibaba, kirabaduka kijya guhiga. Bukeye umugore arabyuka, igihe yota akazuba nta cyo yikenga, abona umugabo we aragushije. Umugore amukubise amaso arumirwa ati: "Sebwugugu, Kanyabutindi ahanga waharangiwe n' iki? Dore noneho ndore uko ubigenza; nawe irebere izi mpanga zose uko zingana, impanga yawe na yo ntizira kugwa ahangaha". Umugore bimwanga mu nda, amwinjiza mu nzu aramugaburira; amaze guhaga, Sebwugugu abaririza nyiri urugo, ati: "Urugo ruzabe urw' uburyoko burya abantu." Umugore aramusubiza ati: "Uru rugo ni urw' inyamaswa y' inkazi, uri buze kuyumva muri iri joro." Bumaze kwira bajya ku rusenge; igisimba kiraza cyivugira amagambo yacyo gisanganywe ngo kirumva urunturuntu gicinya umupfu hasi kirarya.Hashize icyumweru, Sebwugugu abwira umugore we ati: "Igisimba nigihinguka kikavuga ko bagitura, ndamanuka ngiture, maze ngitere icumu." Umugore aramusubiza ati: "Sebuhanya butindi, wa mugabo we mbwira ntiwumve, ugiye gupfa. Iyo uretse tukibera hano bigutwaye iki? Uzi ko wanduhije unkura amata mu munwa, none ugiye gutuma ndibwa n' inyamaswa?" Sebwugugu ati: "Abagore muhorana ubwoba! Iyo tumaze kwica igikoko, aho ntitwaba tugize amahirwe, tukiturira muri uru rugo?" Nuko umugabo afata icumu n' umuhoro arabityaza, umugore nawe afata intorezo arayityaza. Nimugoroba, bigira ku rusenge uko bisanzwe.Igisimba kiraza, kiti: "Yemwe bene urugo ntawantura ?" Sebwugugu ati: "Hinga nze nguture mugabo wa mama !" Igisimba gicinya umupfu hasi, Sebwugugu amanuka ku rusenge , igisimba kirasama kiramumira, kiti: "Urunturuntu rwabaga ahangaha nararuvuze!" Uyu ndiye ni umugabo, hasigaye umugore !" Ni uko kirurira kigiye gushakira umugore ku rusenge ngo kimurye, umugore agikubita intorezo ku gakanu kirahanuka kikubita hasi, kiti: "Orororo! nariye inyama nyinshi none iyi ndayizize." Nuko umugore amanuka vuba aragicocagura, arangije ajya kuryama.Mu gitondo umugore areba ingoma, ajya ku gasozi karekare, arayivuza ati: "Uwahabye wese natahe, umubisha namwishe!" Abari mu buvumo bose barayumva bati: "Twumvise ikivuga nk' ingoma, nimuze tujye hanze twumve." Nuko barahurura, ndetse n' umwami nyir' urugo abazamo. Bageze mu rugo, bahasanga umugore wa Sebwugugu n' intumbi y' igisimba iryamye aho. Umugore abatekerereza uko byagenze, nuko umwami aramugororera ndetse aramutunga, aratura aratunganirwa.

Si jye wahera hahera Sebwugugu Sebuhanya-butindi n' igisimba.

Kavuna ka Ryaziga

Umwami Gahima yaraze ingoma ye Ndahiro Gyamatare. Bene se baramuhagurukira baramurwanya, bageza n' igihe batabaza abanyamahanga "Nzira na Nsibura".Ndahiro Cyamatare yari yasigaranye ibihugu by' i Nduga n' iby' Inkiga. Ubuganza, Ubwanacyambwe byari byigaruriwe na bene se. Baza no kumutera n'aho yari asigaranye. Ndahiro ati: "Sinshaka ko bansanga mu Rwanda hagati, ati: "Ngiye mu nkiga abe ari ho bazansanga, nibazansinda nzagwe hakurya y' umugezi (Nyabarongo). Ati: "Ariko umwana wanjye Ndoli ntibazamubona, azava mu Rwanda, batamurikiza ndamutse mfuye." Basubira mu bwiru, baraguriza aho bazamuhungishiriza, bemeza ko bamwohereza kwa nyirarume Karemera i Karagwe, bashaka n' umuntu wazajya ajya ya akabwira Ndoli uko u Rwanda rumeze.Umugabo Kavuna akaba yicaye mu muryango yumva ibyo bavuga byase. Bamurabutswe bati: "Tumwice yumvise ubwiru bwacu kandi yazamena ibanga." Umwami Ndahiro ati: "Nimumureke, ubwo yabyumvise byose ni we ubaye intumwa yacu, muzajye mumutuma kuri Ndoli, na we amutume, agaruke ababwire uko ameze n' imihigo afite." Bazana umuhoro w' umwami, bawumuremesha uruguma ku gahanga kandi barawumuha, ngo bizabe urwibutso kwa Ndoli.Ndoli bamuhungishiriza kwa Karemera, ari we nyirarume. Nibwo Ndahiro ahungiye mu Nkiga n' ingabo ze bambuka Nyabarongo. Bene se n' abanyamahanga bari batabaje barahamusanga, baraharwanira biracika. Ingabo z' umwami Ndahiro zirahashirira, asigara arwana wenyine, agwa mu myambi y'Abakongoro ba Nzira.Yaguye hafi ya Kibirira. Uwo mugezi wari wabaye urugina rw' amaraso. Kuva icyo gihe biba umuziro mu Rwanda, nta mwami w' i Rwanda wongeye kwambuka uwo mugezi kuko wari wanyoye amaraso y' umwami. Umurambo wa Ndahiro abanzi be barawubambye, bawubamba ahantu hitwa i Rubi rw' i Nyundo hafi yo ku Muhororo. Bashinze igiti aho Ndahiro yari yahambwe, bamwerekeza mu mahanga bagira ngo umuzimu we utazoreka u Rwanda. Abagore be barimo nyina wa Ndoli (ari we Ruganzu) babahambye ahitwa mu Miko y' abakobwa.Icyo gihe cyose Ndoli yari yibereye i Karagwe, Kavuna akajya kumubwira aho ibintu bigeze, u Rwanda rutwarwa n' abanyamahanga bari bagwiriyemo Abashi n' abo bari batabaje, bararutegeka, rugwa mu cyunamo, banga kuva mu Rwanda.Kavuna akomeza kujya asohoreza Ndoli ubutumwa bw' abiru, amubwira ko u Rwanda rugeze kure, kandi rwifuza cyane umwami, ngo icyamuha hakaba haracitse ku icumu umwana wa Ndahiro. Ni bwo Kavuna aje kubwira Ndoli ati: "Ngwino, u Rwanda rurakwifuza." Ndoli arahaguruka ava i Karagwe kwa nyirarume Karemera, aza ashagawe n' abantu benshi n' inka nyinshi. Bageze ku cyambu cy’ Akagera, Ndoli abwira umusare ati: "Wambutse abandi bose, ariko uriya mugabo witwa Kavuna uramenye ntumwambutse."Kavuna arahagarara, areka abandi barambuka, yibwira ko aza kubaheruka nta kintu cya shebuja gisigaye hakurya. Yegera ubwato abwira umusare ati: "Nanjye nturira nomoke." Umusare ati: "Reka da!" ati: "Shobuja yambujije kukwambutsa, ngo uragume iyongiyo." Kavuna acika intege arababara cyane, aruzi ko u Rwanda rugiye gusubirana kandi atarurimo atekereza n' umuruho wose yagize. Agira icumu rye n' umuheto we abivunira ku ivi, abijugunya mu ruzi, na we arabikurikira agenda avuga ati: "Uzaruha mu Rwanda wese azajye aruha uwa Kavuna."Kuruha uwa Kavuna, ni ukuruhira undi, ntibigire akamaro, umuntu ntabishimirwe, ndetse akiturwa inabi aho kugororerwa.

Ndoli ajya guheza Kavuna hakurya y' uruzi, yangaga ko yazongera kujya yumviriza, akazamumenera ibanga. Yari azi ko agira inda nyango, ariko Ndoli ntiyari azi ko Kavuna aziheba bigeze aho kwiyahura.

Mugaburutabandi na Mugaburushabandakamaro.

Mugaburutabandi yibereye aho, maze ashaka umugore babyarana abana b’abahungu, umwe amwita Mugaburushabandakamaro. Baba aho ,bukeye umugore arapfa. Umugabo we yigira inama yo kudashaka undi mugore, ngo ejo atazamufatira abana nabi. Abana barakura baba abasore.Bukeye se ababagira inka, arababwira ati: "Bana banjye, muzi ko nyoko yapfuye mukiri bato, nanga gushaka undi mugore ngira ngo atazabafata nabi, nemera kwitekera kandi ndi umugabo, ibyo byose mbyemera ngira ngo mukure, kandi ngo muzangirire akamaro. Cyo ngaho namwe nimumbwire icyo muzamalira". Bose bamubwira ko na bo bazamukiza. Mugaburushabandakamaro we, araceceka. Abandi bamubaza impamvu itumye aceceka. Arabihorera; na bo bamwima inyama ngo nta kamaro ke.Bukeye se yongera kubagira abana be. Noneho ababaza uko bazamukiza. Bongera kumubwira ko bazamukiza, umwe ku buryo bwe undi ku buryo bwe, bose barahetura, Mugaburushabandakamaro araceceka nka mbere. Noneho begura ibibando baramukubita, baramwirukana, ashikuza ibiti by' inyama bari bokeje, arabyirukankana, arabasiga.Aragenda, urugo agezemo agatanga igiti cy’ inyama bakamuha umutsima akarisha. Ajya kwihakirwa. Umugabo yari ahatsweho aramubaza ati: "Witwa nde?" Ati: "Nitwa Mugaburushabandakamaro. Ati: Wampaka wagira ute, umurimo nshoboye ni uwo kujya ngutwaza inkono y' itabi aho ugiye hose tukajyana". Umugabo ati:"Igendere sinahaka umuntu wo gutwara inkono y’ itabi gusa." Aragenda ajya gukeza ahandi, ababwira kwa kundi, aho ageze hose bakamuhakanira.Mugaburushabandakamaro aruta abantu bose.
Akeza ubuhake ku mugabo w' aho yangariraga, aza kumubaza, ati:"Harya witwa Mugaburushabandakamaro? Koko se uranduta? Uruta abandi ute? Ese n' umwami uramuruta?" Undi ati: "Ndamuruta na we." Shebuja ati: "Ngwino ngushyire umwami uvuge uburyo umuruta." Mugaburushabandakamaro ati: "Tugende." Ubwo yari afite umugaragu we akitwa Mpatswenumugabo, barajyana. Bageze ibwami shebuja amurega ku mwami ati: "Uyu mugaragu wanjye yiyise Mugaburushabandakamaro ngo aruta abantu bose, ngo ndetse na we arakuruta!" Umwami ati: "Ni koko?" Mugaburushabandakamaro ati: "Ni koko ntabeshya ndabaruta bose." Umwami ati: "Sinkwica, guma ahangaha nzitonda menye ko uri umugabo uruta abandi koko." Mugaborushabandakamaro ashimwa n' umwami.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati:"Genda ujye gufukura ririya riba ryasibye, urifukure neza." Iryo riba ryari ryararenzweho n' ibiti, harabaye ishyamba ry' inyamaswa zose. Nuko Mugaburushabandakamaro aragenda ari kumwe n’umugaragu we Mpatswenumugabo. Ibiti barabitutira, inyamaswa barazica, barazibaga impu zazo barazibamba, iriba barigeraho, bararifukura, barangije batuma ku mwami ngo naze arebe ndetse azane n’ inka ze zishoke.Umwami abwira abashumba, bashora inka ku iriba Mugaburushabandakamaro yari yafukuye. Mugaburushabandakamaro n’ umugaragu we batahana n’ inka zikutse, bazana n' impu z' inyamaswa bishe, bazimurikira umwami barazimutura. Umwami arabashima abaha inka.Mugaburushabandakamaro arongora Nyirantare.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: "Ushigaje kunkorera umurimo umwe, ati: Hariya hari umukobwa witwa Nyirantare, iwe nta muntu uhagera, uzajyeyo umunzanire." Mugaburushabandakamaro aragenda n' umugaragu we Mpatswenumugabo. Bagera ku mugezi barambuka, ntihagira umuntu ubatangira; baragenda no munsi y’urugo rwa Nyirantare, bahasanga umugore w'agakecuru.
Mugaburushabandakamaro arakabwira ati: "Genda umbwirire Nyirantare uti: Mufungurire, ari akayoga ari agatabi, mbese icyo ubona cyose, uti: kandi nibumara kwira urabona umuraza." Agakecuru karagenda no kwa Nyirantare karabimubwira, karangije wa mukobwa ati: "Urambeshya, umuntu yagera hano aturutse hehe? Ati: Ahari umenya hari ikintu ushaka kunsaba." Agakecuru karagenda kabwira Mugaburushabandakamaro kati: "Arampakaniye kandi asa n' ugira ngo ndamubeshya" Mugaburushabandakamaro noneho yoherezayo umugaragu we Mpatswenumugabo, amutuma uko yari yatumye umukecuru.Mpatswenumugabo aragenda asohoza ubutumwa. Umukobwa amuha amafunguro yo gushyira shebuja, na we baramufungurira aragenda. Nyirantare yungamo ati: "Naza azasanga namuteze imishito y' impindu iturutse mu bikingi by' amarembo ikagera ku gitabo; ati: Nayikandagiramo ikamushita akayishinguza, nzamurora mubenge. Nzamutega abakobwa bari mu nkike y'epfo nabacaho nzamubenga." Nuko Mpatswenumugabo aragenda abwira Mugaburushabandakamaro ngo naze. Araza no mu bikingi by'amarembo kwa Nyirantare, ahasanga imishito y' impindu arayikandagira arayivuna ntiyayishinguza; aratwaza aca hagati y'abakobwa ntiyabarora, araza ahoberana na Nyirantare, amutera umwishywa, aramurongora. Umugaragu we Mpatswenumugabo na we arongora umuja wa Nyirantare, na we wari warigometse hamwe na nyirabuja. Abagaragu ba Nyirantare baza kumenya ko Nyirantare yarongowe.Hashize iminsi Mugaburushabandakamaro agaruka ibwami, umwami amubaza uko byagenze, amubwira ko yarongoye Nyirantare. Umwami akaba yaramubwiye ko naramuka arongoye Nyirantare azamugororera akamuha inka.
Nuko Mugaburushabandakamaro aratunga aratunganirwa.Mugaburushabandakamaro akiza ababyeyi n'abavandimwe be.
Biratinda Mugaburushabandakamaro ahura n'agasimba ati: "Witwa agaki wa gasimba we?" Kati: "Nitwa Gatimbataka, maze ngashobora byose, nta kintu kinanira kibaho." Mugaburushabandakamaro agaha inka ati: "Ngaho genda unterurire uriya musozi ntuyeho, maze uwunterekere iwacu aho mvuka, ntahe nsange abacu.Bukeye Mugaburushabandakamaro asanga agasozi yari atuyeho karagiye iwabo. Nuko Mugaburushabandakamaro arahaguruka asanga se na bene nyina, asanga barabaye abatindi babi, ubuheri bwarabishe, inzara yarabarembeje, baramuyoberwa, arababanira, arabakiza, bo bakibwira ko,ari umugiraneza wabagobotse batazi ko ari umuvandimwe wabo. Bamaze gukira ababwira ko ari umuvandimwe wabo, uwo bigeze kwirukana ngo ntiyavuze icyo azamarira se.

Si jye wahera hahera umugani.

source: site ya karabaye

GM pour Rwandaises.com 

source site ya Ks