Amategeko y'u Rwanda yemera ko umuntu yubaka urugo afite byibura imyaka 21 y'amavuko.  Ku  Banyarwandakazi bamwe iyo myaka ngo ni myinshi k'uburyo yakwiye kugabanywa, ikaba byibura 18.

Mahoro, umwana w'umukobwa w'imyaka 16 utaragize amahirwe yo gukomeza amashuri, yatangarije Ijwi ry'Amerika ko abakobwa, cyane cyane baba mu giturage, bageza ku myaka 21 abasore batakibareba, babita abakecuru. Ngo byaba byiza iyo myaka bayigabanije  kuko ngo byabarinda ibishuko byinshi bibaviramo no gutwara inda z'indaro.

Habiyambere, umusore w'imyaka 32 ukiri ingaragu,  we asanga  iriya myaka 21 ikabije ku bakobwa batagize amahirwe yo kwiga. Asanga guhera ku myaka 18  umukobwa ngo aba afite ibitekerezo bihagije byatuma yubaka urugo. Ku bahungu ariko ngo baba bakiri bato, bagihuzagurika.

Cyakora ku bakobwa bagize amahirwe yo kwiga,  imyaka 21 ngo nta kibazo ibateye ; kuri bo  imyaka bashyiraho yose ngo bayemera, dore ko baba bareba cyane amasomo yabo kurusha gushinga ingo.

Ubusanzwe, mu Rwanda bashobora kwemerera umukobwa kubaka urugo mbere y'imyaka 21 yabugenewe n'amategeko, abisabye Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze kandi akagaragaza impamvu ibimuteye.

LDGL Yatangaje Raporo ku Kiremwa-Muntu n'Amagereza mu Biyaga Bigari
 
Jeanne D'Arc Umwana
Kigali
30/06/2006