Kizza E. Bishumba

Mu biganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye na Perezida w’umuryango Rockefeller Foundation, Dr Judith Rodin, n’intumwa yari ayoboye ku wa 29 Kamena 2009, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Richard Sezibera, byari bigamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rurimo rwo guha buri Munyarwanda amahirwe yo kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr Sezibera yavuze ko ibyo biri muri gahunda z’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’abaterankunga, ubu hakaba hazibandwa ku mirimo ijyanye no kubaka ubushobozi mu bwisungane mu kwivuza bigakorwa bijyanye n’ikoranabuhanga nko gukora amafishi y’ubwisungane mu kwivuza, gutanga amatelefoni ku bakangurambaga b’ubuzima cyane mu bice by’icyaro, kumenya uko serivisi zitangwa, kumenya ubwoko bw’imiti abarwayi bahabwa no kumenya ikiguzi cyayo n’ibindi.

Dr Sezibera yatangarije abanyamakuru ko ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda buri ku ntera ishimishije mu Turere tumwe na tumwe mu Rwanda, ariko bikaba bigomba gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo gukurikirana ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda byorohe.

Nk’uko byatangajwe na Dr Sezibera, Rockefeller Foundation isanzwe itera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi bikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ibindi.

Umuyobozi wa Rockefeller Foundation Dr Judith Rodin we yatangaje ko uwo muryango wiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu kongerera ubushobozi urwego rw’ubuvuzi muri gahunda rwihaye ijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “duhereye ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rw’ubuvuzi ku bufatanya bwa Leta, Rockefeller Foundation n’abandi bafatanyabikorwa tuzafatanyiriza hamwe guteza imbere ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga kandi bugezweho kugira ngo abantu barusheho kugira ubuzima bwiza”

Dr Rodin mu ruzinduko rwe yari aherekejwe na James Nyoro na Karl Brown bose bakora mu muryango wa Rockefeller Foundation batangaje ko bazava mu Rwanda berekeza i Nairobi muri Kenya ahazafungurwa ku mugaragaro icyicaro gikuru cy’uwo muryango mu karere, hanatangizwe imokorere mishya yawo yo guhindura imikorere y’ubuvuzi.

Endshttp://www.izuba.org.rw/index.php?issue=257&article=7591

Posté par rwandaises.com