Thadeo Gatabazi

Urwego rw’ubucuruzi ruhora rukeneye kuvugururwa kugira ngo ibikorwa byabwo bihore bitanga umusaruro hanarwanywa ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu.

Ibyo byatangajwe ku wa 19 Kamena 2009 na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa bya Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) mu Rwanda, umuhango wabereye ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali.

Afungura ibikorwa by’iyo banki mu Rwanda, Perezida Kagame yagize ati “kuvugurura ubucuruzi bikenewe buri gihe kuko ari byo bituma cya kibazo cy’ihungabana ry’ubukungu kitagera mu Karere kacu, kandi bikaba byadufasha kugera no ku musaruro uhora wiyongera buri uko hakozwe ivugurura”

Ku bijyanye n’uwo muhango wari witabiriwe n’abagize ubuyobozi bw’iyo banki na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, watangaje ko iyo banki yabaye iya mbere mu gufungura imiryango mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda kandi bikaba byaragaragaje ko ari yo ifite umuvuduko ku bijyanye n’ibiteganywa mu muryango w’ibyo bihugu (EAC).

Ikindi yavuze ni uko kwagura amashami yayo mu Rwanda byagaragaje ko ifite imbaraga zo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu kiri ku isi agira ati “iki ni igikorwa cy’ingenzi mu Rwanda no mu Karere ka EAC”

Umuyobozi mukuru wa KCB mu Rwanda, Maurice K. Toroitich, na we yavuze ko kwagura amashami yayo mu Rwanda byashingiye ku kimenyetso rufite cyo gufasha abashoramari, ariko na none bakaba baranashingiye ku ikoranabuhanga rihari kurusha ibindi bihugu byo mu Karere.
Martin Oduor-Otieno, Perezida w’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya KCB yatangaje ko ubucuruzi bwabo bugamije guha abantu ibikenewe mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), anatangaza ko muri uyu mwaka bazanafungura ishami ryabo mu Burundi.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=252&article=7393

Posté par  rwandaises.com