Madamu Jeannette Kagame (hagati) asobanura ingamba ku rukingo rwa SIDA
Mu nama ya 59 y’umuryango w’Abibumbye wita k’ubuzima ibera mu Rwanda, ibihugu by’Afurika birishimira ubwitange bwa Madamu Jeannette Kagame mu gushakisha urukingo rwa Sida, bikaba byiyemeza gushyiraho uruhare rwabyo.Nkuko bisobanurwa na Madamu Jeannette Kagame, urukingo rwa SIDA nirwo ruzatuma igabanuka. Kuri iyi ngingo asobanura ko ku bantu miliyoni 9,7 bakeneye imiti igabanya ubukana bwa Sida, miliyoni 3 aribo bonyine bashobora kuyibona. Abana barenga ibihumbi magana atatu bavukana sida buri mwaka, kugeza ubu hakaba habarurwa miliyoni 11,6 z’imfubyi za Sida,harimo miliyoni 6 z’Abanyafurika, naho buri munsi hakaba hapfa abantu 7,500 bishwe na Sida.Kubera ubukomere bw’ikibazo cya SIDA, ahagana mu mwaka w’2000 hatangijwe porogaramu yo gushakisha urukingo rwa SIDA (African Aids vaccination Programme ), Madame Jeannette Kagame akaba ayibere intumwa ku rwego rw’Afurika.
Ibihugu byitabiriye inama ya 59 ibera i Kigali bikaba bishyigikiye ko iyo porogaramu yakwihuta ikagera mu bihugu byose bigize umugabane kuko Afurika ariyo ibangamiwe cyane na Sida kandi ibisubizo bikaba bigomba gutangwa n’Abanyafurika ubwabo.
Inzitizi zizakurwaho urukingo ruboneke vuba
Zimwe mu nzitizi zituma urukingo rutaboneka vuba ni uko abashakashatsi b’abahanga bakomoka muri Afurika bigira hanze, bagakoresha ubwenge bwabo ahandi. Muri iyi nama byasbwe ko ibihugu bigiye kwitabaza abanyabwenge bifite, bikanatanga ibikenewe byose mu kwihutisha ubushakashatsi. Kuri iyi ngingo, umuyobozi w’umuryango w’Abibumbye wita k’ubuzima ku isi, Dr Margaret Chan yavuze ko umuryango ayoboye nawo uzashyiraho akawo. Ibihugu byinshi byatangiye gukora ubushakashatsi k’urukingo rwa Sida, nko muri Uganda, hashize imyaka 9 ubushakashatsi buriho.
Mu nama zitandukanye harimo iyahuje abafasha b’Abaperezida, urukingo rwa SIDA rwagarutsweho kenshi, haba mu 2001 no mu mwaka wa 2005-2006 ari nabwo Madamu Jeannette Kagame yagizwe umuvugizi ku ishyirwaho ry’urukingo rwa Sida ku rwego rw’Afurika. N’ubwo hari byinshi byishimirwa ko byagezweho muri Afurika nko kongerera umugore utwite amahirwe yo kubyara umwana muzima, gutanga imiti ku babana n’ubwandu, gushishikariza abagabo kwicyebesha kuko bigabanya kwandura no kwanduza abo bakorana imibonano mpuzabitsina; ngo ntibihagije kuko ikigamijwe ari uko Afurika yashiramo Sida burundu. Iyi ngamba ngo izagerwaho abayobozi b’Afurika nibagira gahunda nziza mu miyoborere yabo, ubushobozi buteza imbere ubushakashatsi bukongerwa.
Byitezwe ko urukingo niruboneka ruzarengera abantu benshi cyane cyane urubyiruko, bityo abazavuka nyuma yuko rutangiye bakazabaho mu buzima buzira Sida. Ibi bikaba bishoboka urebye ubushake no gushyira hamwe ibihugu by’Afurika bigaragaraza mu nama ibera Kigali. Mu Rwanda bakaba nabo bageze kure ubushakashatsi bureba n’urukingo rwa Sida, binyuze mu kigo cyitwa San Francisco. Kuri uyu mbere ushize, tariki ya 31 kanama, Madamu Jeannette Kagame akaba yarasuye icyo kigo yirebera aho ubwo bushakashatsi bugeze.
Kapiteni Alexis
http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1918d.htm
Poste par rwandaises.com