KIGALI – Umushinga ukora ubushakashatsi ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA ukanatanga ubufasha n’inama ku babana n’ubwandu bwayo San Francisco urateganya gukora ubundi bushakashatsi ku bwandu no ku rukingo rw’agakoko gatera SIDA nyuma y’ubwari bwarakozwe mu mwaka wa 2003-2008.

Ibyo byatangajwe ku wa 31 Kanama 2009 na Dr Etienne Karita Umuyobozi mukuru wa San Francisco ubwo Madam Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi wa Porogaramu Nyafurika igamije gukora ubushakashatsi ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA yari yabasuye aherekejwe n’abandi barimo umuyobozi mukuru w’imbuto foundation Radegonde Ndejuru bagamije kureba aho gukora ubushakashatsi bigeze.

Muri uwo muhango waranzwe no gusobanura imikorere no gutambagira ibyumba bitandukanye bikorerwamo imirimo y’ubushakashatsi, Umuyobozi wa San Francisco Dr Etienne Karita yavuze ko icyo kigo kimaze imyaka 23 gikora ubushakashatsi nk’ubwo mu Rwanda, akenshi ngo hagamijwe kwiga amateka y’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ubwiganze bwayo mu Rwanda, nyuma hagati ya 2003-2008 hakaba harakozwe ubundi bushakashatsi ku rukingo aho abantu 42.000 bakundana n’ababana bapimwe mu rwego rwo gukorwaho ubushakashatsi kuri ubwo bwandu.


Yakomeje avuga ko kugira ngo hiyongere imbaraga mu gukumira icyo cyorezo, hateganywa ubundi bushakashatsi mu mwaka wa 2010 kugira ngo haboneke uburyo bwo kumenya urugero rw’ababana n’ubwandu n’uburyo bwo kubitaho.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka yavuzwe hejuru, amajy’epfo y’ubutayu bwa Sahara(sub-saharan Africa) niho hagaragaye urugero runini rw’ababana n’ubwandu ku isi hose, akaba ngo ari muri urwo rwego hashyizwemo imbaraga ibijyanye n’ubushakashatsi no gufasha ababana n’ubwandu.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi wa Porogaramu Nyafurika igamije gukora ubushakashatsi ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA, muri uwo muhango yakomeje kubaza imikorerwe y’ubwo bushakashatsi, anibanda no ku bantu babukorerwaho, bityo nyuma yaho atambagizwa mu by’umba bikorerwamo aho yaneretswe bamwe mu bantu barimo kwipimisha.

Muri urwo ruzinduko akaba yari aherekejwe na Dr Alash’le Abimiku na we wo muri uwo muryango nyafurika na Coumba Toure uhagarariye uwo muryango ny’afurika muri Geneva.

 

http://www.izuba.org.rw/

Posté par rwandaises.com