Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda, Bwana Elmar Timpe

Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda, bwana Elmar Timpe arasanga u Rwanda nirukomeza umuvuduko ruriho mu iterambere, Abanyarwanda bamwe bakigenda biguru ntege bagahagurukira gukora ibifite inyungu kuruta ibindi, u Rwanda ruzagera ku ntera yo kwibeshaho rudategereje inkunga mu bihe bya vuba.
Ibi Ambasaderi Timpe yabitangaje mu muhango wo gusoza ibiganiro by’iminsi ibiri Leta y’u Rwanda n’iy’Ubudage zagiranye kuwa 3 n’uwa 4 Nzeli uyu mwaka ku cyicaro cya minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda I Kigali.
Ibi biganiro byari bigamije kuvugurura amasezerano asanzwe agenga umubano wihariye ibihugu byombi bifitanye. Ibiganiro byayobowe n’Umunyabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, Ambasaderi Munyakayanza Eugene n’intumwa yari ayoboye ku ruhande rw’u Rwanda. Intumwa z’Ubudage zari ziyobowe na minisitiri w’Ubudage ushinzwe Ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, bwana Niels Breyer afatanyije na ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Elmar Timpe.
Mu masezerano avuguruye, igihugu cy’Ubudage cyiyemeje kongera ku gipimo cya 60% inkunga kigenera u Rwanda mu rwego rwo gukomeza umuvuduko w’iterambere u Rwanda rufite. Inkunga yose ubudage buzaha u Rwanda mu myaka ya 2009 na 2010 ikaba ingana na miliyoni 38,7 z’amafaranga Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ukoresha. Ni hafi miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Intumwa z’igihugu cy’Ubudage zashimiye intambwe u Rwanda rwateye mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’abenegihugu muri rusange.
Mu burezi, u Rwanda rwashimiwe intambwe rwateye yo kuba uburezi bwaragejejwe kuri bose. Ubu 94 by’abagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri baririmo kandi ngo intego ni ukugeza ku 100%. Mu rwego rw’ubuzima, izi ntumwa zashimiye u Rwanda kuba abenegihugu benshi babasha kwivuza muri gahunda y’ubwisungane mu buzima, mutuelle de santé. Kuri ubu imfu z’abana bapfaga bakivuka, ndetse n’ababyeyi bapfaga babyara zaragabanutse cyane ku rugero rwa 35%.
Izindi nzego nk’imiyoborere myiza, kwegereza abenegihugu ubuyobozi n’ubushobozi, gahunda y’igihugu yo kugabanya ubukene no guteza imbere ubukungu (EDPRS) n’icyerekezo 2020, umutekano usesuye, isuku n’ibindi bizakomeza gushyirwamo ingufu ngo koko mu myaka mike u Rwanda ruzabe rwibeshaho na gahunda nziza rufite zigerweho igihugu kitabikesha inkunga.
Ambasaderi Elmar Timpe wari uyoboye intumwa z’Ubudage ni mushya mu Rwanda. Yaje asimbura Christian Clages wari wasabwe na Leta y’u Rwanda gusubira iwabo mu maguru mashya ubwo madamu Roza Kabuye yafatirwaga mu Budage. Icyo gihe na ambasaderi wari uhagarariye u Rwanda mu Budage yari yahamagajwe kugaruka mu Rwanda. Kuri ubu ibihugu byombi byongeye gufungura umubano, bifite ababihagarariye mu bihugu byombi.
Uretse iyi nkunga Ubudage bwasinyiye muri ariya masezerano amara imyaka ibiri, kiriya gihugu gisanzwe kinatera u Rwanda inkunga kibinyujije mu nkunga itangwa n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, inkunga itangwa na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, itangwa na Banki y’Isi no mu yindi mishinga ikorera mu Rwanda.
Ibihugu byombi bisanganywe umubano. Ubudage bwabanje gukoloniza u Rwanda mbere y’intambara ya mbere y’Isi yose. Iyi ntambara yarangiye buyitsinzwe, bwamburwa gukoloniza ibihugu bwari bufite, u Rwanda ruhabwa LONI nayo iruragiza Ububiligi.

 

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1919c.htm

Posté par rwandaises.com