TURAJE
1.N’ibihumbi n’ibihubi Au rythme des tambours, nous sommes des milliers
N’ibihumbi by’abasore Des milliers d’ hommes jeunes, et forts
N’abakambwe bananiwe Et des vieillards de longue fatigue
N’ababyeyi babyiruye Des grand- mères fières de leurs aînés
N’abagore b’amaliza Et des primipares tout en jeunesse
N’abakobwa b’abangavu Des jeunes filles adolescentes
N’abana b’ibisage Des tout-petits coiffés à la mode des enfants
N’imhinja n’incuke Des nouveaux-nés et des nourrissons
Tuje tujya iwacu Nous rentrons, fermement, à la maison
N’amahanga tuyibutse Aux nations, nous le leur rappellerons
2.Cyo nimusase bugari Elargissez donc les couches, chers nôtres,
Dore igihe kirageze Voici venu le temps
Cyo gushyira hamwe twese De conjuguer nos forces et d’enfin
Tugakorera uRwanda Travailler pour le Rwanda
Muturebe mutumenye Regardez-nous, reconnaissez-nous
Tuli Bene-mugab-umwe Notre nom: « Du-même-père »
Nta rwango ku mutima Sans haine au coeur
Nta nzika y’ibyahise Sans animosité pour les choses du passé
3.Tubafitiye amakuru que de bonnes nouvelles nous rapportons
N’amajambere y’ukuli nous attendent des avancées véritables
N’umurava n’ubupfura des preuves de dignité et des faits de noblesse
Nta bwo tuje gusahura Nous ne sommes pas envahisseurs
Turukumbuye cyane Un ancien, immense amour, ô Rwanda, pour
Turukorere buhanga Enfin te servir avec génie
N’ibihumbi n’ibihubi Au rythme des tambours, nous sommes des milliers
N’ibihumbi by’abasore Des milliers d’ hommes jeunes, et forts