Umubyeyi mwiza yakagombye kumenya uko umwana we ahagaze kuko ngo iyo amaze kubimenya bimufasha kumenya uko amwitaho; ibi ni ibyashishikarijwe ababyeyi n’abana bafashwa n’umuryango “MWANA UKUNDWA” ishami rya Huye, kuva kuwa gatanu ushize bari mu gikorwa cyo gupima abana n’urubyiruko Virusi itera Sida.

Iki gikorwa cyo gupima abana n’urubyiruko rufashwa n’umushinga “Mwana Ukundwa” ngo cyari kigamije kumenya uko abana bahagaze mu bijyanye n’ubuzima bwabo kuko ngo byagaragaye ko benshi mu babyeyi batitabira gahunda yo gupimisha ababa babo Virusi itera Sida. Ibi bikaba ari ibyagarutsweho na Madame SIFA dorcasse, uyobora umuryango MWANA UKUNDWA, ishami rya Huye.

Umuryango Mwana Ukundwa ukaba wita ku bana b’imfubyi ndetse n’ab’abakene ugamije kuzamura imibereho yabo. Wifashishije abaganga bo kubitaro bya Kabutare hano mu Karere ka Huye,uyu muryango ukaba upima abana bagera kuri 250 bo muri aka Karere. Iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri.

Foto: Healthcare
MIGISHA Magnifique

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2007.html

Posté par rwandaises.com