Ku munsi w’ejo ingabo z’u Rwanda zashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’igihugu cy’ Ubuhorandi bikaba bigenewe kubafasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ibyo bikoresho bigizwe laboratoire y’ikoranabuhanga, amahema ya gisirikare, igikoni hamwe n’ibikoresho byaho hamwe n’imodoka 10 z’ibikamyo nkuko The new times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibi bikoresho byose bikaba byarakiriwe na Lt. Gen Charles Kayonga abishyikirijewe na amabasaderi wa leta zunze ubumwe z’amerika Stuart Symington mu kigo cya gisirikare cy’i Gako.

image

Lt. Gen Charles Kayonga hamwe n’uhagarariye Amerika mu Rwanda

Mu ijambo ry’uhagariye Amerika mu Rwanda yashimangiye ubufatanye bwa leta ye n’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, yakomeje avuga ko nta kiruta kugira amahoro, kuri ibyo ngo akaba agomba kubungabungwa. Yakomeje kandi ashima uruhare ingabo z’u Rwanda zigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Uwari uhagararye ingabo z’u Rwanda muri icyo gikorwa Lt. Gen Charles Kayonga yatangaje ko inkunga nkiyo ari ingirakamaro muri ibyo bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Yongeho ko ibyo bikoresho bizakoreshwa mu buryo bwo kongera ubushobozi ingabo z’ u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Foto: the newtimes
Jules Murekezi

 

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1982.html

posté par rwandaises.com