Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, ashyira indabo ahashyinguwe abazize Jenoside i Nyanza ya Kicukiro (Foto / J. Mbanda)

Jean Ndayisaba

KICUKIRO – Mu rugendo rw’amasaha 24 yagiriye mu Rwanda, ku wa 7 Mutarama 2010, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, n’abamuherekeje barimo uzahagararira icyo gihugu mu Rwanda, Laurent Contini, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Karasira Vénuste, umwe mu bantu batagera ku 100 barokokeye i Nyanza ya Kicukiro, akaba yaranahaburiye umuryango we muri Jenoside yahitanye abatutsi bagera 4.000 na we akahamugarira bikomeye kuko yahatakarije ukuboko, Bernard Kouchner yatangarije abanyamakuru ko ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera cyane cyane ko na we ubwe yabyiboneye ubwo byarimo biba. Yagize ati “ibyabaye mu Rwanda bireba buri wese utuye isi”.

Ku kibazo cy’uko u Bufaransa bwaba noneho bwasaba imbabazi ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Bernard Kouchner yagize ati “twitwaye nabi koko ariko si u Bufaransa gusa. Isi yose ntiyitwaye neza ku byabaye mu Rwanda. Igihe cyo gusaba imbabazi ntikiragera. Buhoro buhoro uko ibihe bigenda bishira hari ibyo tuzakorana n’u Rwanda. Ubu ni bwo tucyongera kubyutsa umubano. Bizagenda biza buhoro buhoro”.

Théodore Simburudari, Perezida wa Ibuka, we akaba asanga u Bufaransa, kuva mu mwaka wa 1990, bwari buzi ibyaberaga mu Rwanda kurusha abandi bose. Ati “ni yo mpamvu dusaba u Bufaransa kwitandukanya n’abanditsi, abanyamateka n’abanyamakuru bagize umwuga guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi”.

Bernard Kouchner akaba yavuze ko hashize iminsi 3 gusa we na Michele Alliot-Marie, Minisitiri w’Ubutabera mu Bufaransa, bashyizeho servisi yihariye ikora iperereza ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bikorerwa mu bindi bihugu, ariko ngo impamvu nyamukuru yo gushyira ho iyi serivisi ikaba yaraturutse ku Banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi baba mu Bufaransa

 

.http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=339&article=11532

Posté par rwandaises.com