Imvura ikabije yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama yakuye mu byabo imiryango isaga 180 i Kinyinya mu murenge wa Gasabo nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi miryango ikaba yaravuye mu mazu yabo ikajya gucumbika mu baturanyi no mu nshuti ubwo amazu yabo yari amaze kwangizwa cyane n’iyo mvura, amwe muri yo yagaragazaga gusatagarika mu mpande zayo ibi bikaba byaratumye ba nyirayo bayavamo batinya impanuka zakurikiraho.

Bamwe mu batuye aho bahisemo gucukura imyobo mito mu nkuta z’amazu kugirango amazi yiretsemo abone uko asohoka nyuma yo gukura ibintu byabo byose muri ayo mazu. Ikindi kigaragara aho ni uko imisarani yaho yarengewe cyane cyane ko imyinshi ari imyobo(pit latrine) ku buryo iyo myanda ivanze n’amazi ishobora gutera indwara abatuye aho.

Kugera ku munsi w’ejo ngo nta muyobozi n’umwe usibye abo muri ako kagari wari waza kubasura no kureba uko bameze. Ku bw’ibyo, abatuye aho ngo bakaba babifata nkaho batitaweho ku buryo bugaragara kandi ngo barakomeje kujya berekana impungenge z’icyo kibazo kuva mu myaka 2 ishize.

Abatuye muri ako kagali kandi ngo ni ubwa 3 bibasirwa n’ikiza nkiki ngo bikaba biterwa ahanini n’umudugudu wubatswe n’isanduka y’ukuzima y’u Rwanda (Caisse Social du Rwanda) ariko ngo ukaba udafite iyoboboro y’amazi aturukamo ku buryo amazi yose avamo ahitira mu mazu y’abo baturage nkuko umwe mu batuye aho yabitangaje.

Ibi ariko ngo babigaragarije umujyi wa Kigali inshuro nyinshi babizeza kubafasha ariko ngo kugera na n’ubu nta kirakorwa.

Foto: TNT
Jules Murekezi

 http://www.igihe.com/news-7-11-2493.html

Posté par rwandanews.be