Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Steven Van Ackere w’Ububiligi(Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Thadeo Gatabazi

URUGWIRO VILLAGE – Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo yari yagize cyo gusura u Rwanda n’ibindi bihugu 3 byibumbiye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL : Communauté Economique des Pays des Grands Lacs), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi, Steven Van Ackere, yageze mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2010, nyuma ku wa 23 Mutarama 2010 agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, ibiganiro byabo bikaba byaribanze ku miterere y’ibibazo byo mu Karere n’ibindi birimo uko ibihugu byombi byafatanya mu bikorwa by’iterambere.

Nk’uko yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri Steven Van, yavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije kureba imiterere y’ibibazo byo mu karere k’Afurika yo hagati, by’umwihariko mu bihugu 3 byibumbiye mu muryango wa CEPGL ari byo u Burundi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ariko na none agamije kureba urubuga rw’ubucuruzi muri ako Karere.

Ikindi yavuze ni uko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame batangaje ko u Rwanda rushobora kugira uruhare mu mutekano wo mu Karere ruherereyemo kimwe n’ibindi bihugu, banavuga ku butwererane hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangarije abanyamakuru yavuze ko icyo gihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse kinarutera n’inkunga mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima n’ingufu ariko ngo icyo bibanzeho na Perezida Kagame akaba ari uguhuza ingufu kugira ngo ibihugu byombi bigere ku musaruro ukenewe.

Mu bindi Steven Van Ackere yakoze akigera mu Rwanda ni ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali ndetse anasura na bimwe mu bikorwa bya CEPGL muri Rubavu anizeza inkunga y’amafaranga uwo muryango azava mu gihugu cye kugira ngo azawufashe mu iterambere ry’ubukungu.

Ubucuti hagati y’ibihugu byombi bukaba ngo bwarashimangiwe n’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2004 n’ishyirwaho ry’itsinda rihuriwemo n’Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu byombi ryiswe Itsinda ry’Ubucuti (Friendship Group).

Inkunga y’u Bubiligi mu Rwanda inyuzwa muri gahunda y’ubutwereranye yitwa “Belgian Technical Cooperation (BTC)” aho inkunga yiyongereye kuva kuri miliyoni y’amayero mu mwaka wa 2004 kugeza kuri miliyoni 35 z’amayero mu mwaka wa 2006 no mu wa 2010.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=346&article=11854

Posté par rwandaises.com