Nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cya Haiti muri iki cyumweru ubwo umutingito uhambaye ufite igipimo cya 7 wadukiraga umurwa mukuru w’icyo gihugu, Port-au Prince,ukawusenya ndetse ugahitana byinshi na benshi, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutanga imfashanyo ingana n’ibihumbi 100 by’amadolari ku basizwe iheruheru.

Uyu mutingito wasenye byinshi muri Haiti kuburyo abaturage benshi bawurokotse kugeza n’ubu bari badafite aho bikinga mu gihe umaze guhitana abarenga 50000 kugeza ndetse n’abandi benshi bakaba batarabonerwa irengero.

Iki gihugu gisanzwe gitindahaye kuko kibarirwa mu bihugu bikennye cyane mu karere kibarizwamo ndetse no ku isi muri rusange kuko kibarizwa ku myanya wa 149 mu bihugu 182 ku rutonde rw’iterambere, uyu mutongito rero icyo ukoze ni ukugisonga.

Ibihugu byinshi byo ku Isi ndetse n’imiryango idashamikiye kuri Leta y’imihanda yose, byahagurukiye gufasha iki gihugu, aho bivugwa ko Haiti iri gufashwa kurusha uko byagendekeye ibihugu byashegeshwe na ‘Tsunami’ kimwe na ‘Katrina’ mu myaka ishize. U Rwanda rubaye kimwe mu bihugu bya mbere bya Afurika bibashije kugenera inkunga iki gihugu, nyuma ya Afurika y’Epfo.

Twabibutsa ko Haiti atari cyo gihugu cya mbere u Rwanda ruhaye imfashanyo nyuma y’amakuba akigwiririye kuko mu gihe gishize ubwo intara imwe yo mu Bushinwa yahuraga n’insanganya z’umwuzure, u Rwanda nabwo rwagenye imfashanyo icyo gihugu.

Foto: France24
Kayonga J.

 http://www.igihe.com/news-7-11-2560.html

Posté par rwandaises.com