Visi-minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubushinwa, biteganyijwe ko azasura u Rwanda, mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu ruzatangira ku wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2010. Hakaba hateganyijwe ibiganiro ku mpande zombi, hagati ya Zhai Jun na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.

Ibi bikaba byemejwe na ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Sun Shuzhong aho yagize ati: “Azagera hano ku wa mbere tariki ya 25 Mutarama, akazageza kuri 27, akazahura kandi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.”

Ibihugu by’u Rwanda n’Ubushinwa byagiye bishyira umukono ku masezerano atandukanye ku mpande zombi mu bihe byashize, bikaba binakomeje gukorana neza mu kubungabunga umubano w’ibi bihugu byombi.

Mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu Bushinwa umwaka ushize, hagati y’ibi bihugu byombi, iki gihugu gituwe cyane ku isi cyahaye u Rwanda inguzanyo (itazishyuranwa inyungu) ikabakaba miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika ($37 million), amenshi muri yo akaba yari agenewe umushinga wo gutunganya imihanda mu mujyi wa Kigali.

Iyo nama ikaba yarabaye mu rwego rwo guhuza imbaraga mu bukungu, tekiniki n’ubuhahirane hagati ya za guverinoma zombi, ikaba kandi yari mu rwego rwo gushyiraho umurongo ngenderwaho w’inama ihuza ibi bihugu byombi uko imyaka ibiri itashye.

Tubibutse ko Zhai Jun ari visi-minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, akaba ashinzwe by’umwihariko kwita kuri Afrika.

Foto:africa-asia-confidential.com
NTIVUGURUZWA Emmanuel