– Iyo abantu babiri barwanye muri Ethiopiya, ubabuza kurwana ngo ashobora kubabwira ngo « Aha si mu Rwanda », kubera bazi ububi bwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, abatuye hirya no hino ku isi batewe ubwoba na yo kandi ibasigira isomo rikomeye. Mu batuye amahanga bigishijwe na yo harimo n’abanyaEthiyopiya.

Aha ni mu gihugu cya Ethiopiya mu murwa mukuru Addis Ababa. Ubwo twari kumwe n’uwitwa Tamert Alyas aho yari ari muri Cyber Cafe, hafi ya Satellite Restaurant, maze tuganira ku bijyanye n’u Rwanda.
Tamert azi u Rwanda kuva mu 1994. Ngo yarumenye ubwo mu bitangazamakuru hafi ya byose byo ku isi ndetse n’iby’i wabo muri Ethiopiya amakuru yavugwaga yari Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda.

Tamert Alyas
Ngo Tamert akurikije ibyo yabonye n’ibyo yumvise icyo gihe, hamwe n’ibyo yagiye abwirwa nyuma, byatumye amenya u Rwanda ariko arumenya mu buryo bubi. « Ahubwo jye birantangaje, sinibwiraga ko abanyarwanda basubiranye ubumuntu. » ayo ni amagambo ya Tamert, ubwo yatangaza ko ari n’ubwa mbere avuganye n’umunyarwanda.

Yishimiye ko ari kumwe n’abanyarwanda ako kanya, kandi atangarira kubona ari abantu mushobora kuganira nta mpungenge.

Yaboneyeho no kudutera igisa n’urwenya ariko kirimo isomo ati « Maze iyo abantu babiri barwanye hano, ugiye kubabuza arababwira ngo musigeho aha si mu Rwanda. » aha ngo baba bashaka kubuza abavandimwe babo uburwanyi ko bagomba gukura isomo ku byabaye mu Rwanda.

Gusa ngo kuri ubu azi neza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse anifuza kuba yazaza mu Rwanda. Ubu ngo ajya yumva amakuru y’u Rwanda bavuga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza, kuko ngo yanongeye kumva u Rwanda aho yari arimo yiruhukira akabona Perezida Paul Kagame kuri Televiziyo atibuka iyo ari yo, gusa ngo yari muri Amerika icyo gihe.

Ntiyibuka ibyo bamuvugagaho neza, gusa ngo yibuka ko yari yahawe igihembo nacyo atibuka icyo aricyo. Ngo icyo gihe yaratangaye kandi arabyishimira cyane bituma yongera kubona isura y’u Rwanda mu bundi buryo bwiza.

Moise Tuyishimire

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2974.html

Posté par rwandaises.com