Ubwanditsi
KIGALI – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’ibiro bikuru by’umushinja cyaha wa Repubulika, cyabaye kuwa 02 Werurwe 2010 ku gicamunsi umushinja cyaha mukuru wa Republika Martin Ngoga, yatangaje ko icyo kiganiro cyari kigamije gusobanura ibintu bibiri by’ingenzi.
• Icyambere ni inkuru y’uko Ubufaransa bwataye muri yombi madamu Agatha Kanziga umufasha w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyalimana .
• Icyakabiri ni ikibazo kijyanye n’ibyaha bikomeye Lt General Kayumba Nyamwasa aregwa bitari byasobanuwe ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ko Lt General Kayumba Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde.
Bwana Martin Ngoga yatangiye asaba abanyamakuru bari aho, ko batabaza ibibazo kuko yari afite igihe gito. Amaze kuvuga kw’ifatwa rya madamu Agatha Kanziga yagize ati “Lt General Kayumba Nyamwasa na mugenzi we Col Patrick Karegeya bararegwa kuba barapanze imigambi yo kubuza umutekano mu gihugu”.
Yatanze urugero rw’amagerenade aherutse guterwa mu mujyi wa Kigali. Ati “kugeza ubu, ibi inzego z’umutekano n’ubutabera zibifitiye ibimenyetso”. Yakomeje avuga ko ubu Lt General Kayumba Nyamwasa ari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho yahuriye na Col Patrick Karegeya.
Martin Ngoga avuga ko igihugu cy’Afrika y’Epfo cyiriho kubafasha kugira ngo bafatwe. Tugarutse kw’ifatwa ry’Agatha Kanziga, yongeyeho ko yafashwe u Rwanda rwari rumaze igihe rusohoye inyandiko zitanga uburenganzira bwo kumufata.
Ati “Icyo u Rwanda rwifuza ni uko abakoze Jenoside bafatwa bakaburanishirizwa mu Rwanda”. Yongeyeho ko u Rwanda rutegereje icyo amategeko y’Ubufaransa ateganya, avuga ko kandi u Rwanda rwiteguye gufatanya n’Ubufaransa mu cyo ari cyo cyose. Ati “Nta mpamvu tutagira icyizere kandi ibyo Ubufaransa bwakoze turabishima”.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=362&article=12719
Posté par rwandaises.com