Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu yatangiye kwiga ku miterere ya gahunda yo gufasha abari mu zabukuru batishoboye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage, Christine Nyatanyi avuga ko nubwo bwose leta itaragena umubare nyawo w’amafaranga y’ingoboka abakuze batishoboye bazajya bahabwa,naboneka azava mu ngengo y’imari ya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, akanyuzwa muri koperative Umurenge SACCO. 

Nkuko byasobanuye na Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage, Christine Nyatanyi, ngo kuba azajya anyuzwa muri koperative Umurenge SACCO, ngo bizabafasha kwizigamira ndetse no kuba banafata inguzanyo. 

Kugeza ubu gvt y’u Rwanda ntabwo irashobora kumenya umubare nyawo w’abakuze barengeje imyaka 70 kandi batishoboye.
Ubu ministere y’ubutegetsi bw’igihugu ubu irimo kwiga kuburyo buhamye bwo kugena inkunga abo bageze mu zabukuru bazajya bahabwa.Politike irebana no gufasha abo batishoboye bageze mu zabukuru n’igitekerezo cyunganira izindi gahunda zo kurwanya ubukene nka Vision 2020, Umurenge(VUP)  ndetse na gahunda ya HIMO aho abakuze bakora akazi bagahembwa.

Mu kwezi gushize iyo minstere yari yavuze ko ugeze mu myaka isaga 70 wese utishoboye azajya agenerwa ibihumbi 5200RWF. Kugeza ubu ntabwo ngo uwo muabre urafatwaho umwanzuro.

Benshi mu bakurikiranira hafi  iby’ubukungu bavuga ayo mafaranga adahagije kuba yatunga umuntu uwariwewese udafite imbaraga zo kujya kwihahira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage, Christine Nyatanyi yavuze ko iyo nkunga ishobora kwiyongera cyangwa akagabanywa bitewe n’ubukungu bw’igihugu uko bwaba bwifashe.

Umwe mu babyeyi bakuze Radio Rwanda yavuganye nabo ubwo ministere yatangazaga ko harimo kwigwa kuburyo bafashwa :We ngo icyo gitekerezo nikiramuka cyemejwe leta izaba ibakuye habi bazashima icyo bazagenerwa cyose, ko ko ngo hari nabasheshe akanguhe badashobora kubona ibyo 5,200Rwfr.

Ubu ministere y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’inzego bireba irimo gutegura no kunononsora inyandiko ku ngamba zo kurengera abatishoboye izagezwa mu nama yaba minisitiri kugirango yemezwe.

 

Mutesi Theopiste

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=565

Posté par rwandaises.com