Umuhanzi Masamba Intore mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yahagurutse I Kigali agana I Buruseri mu Bubiligi k’ubutumire bw’abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu rwego rw’igitaramo cyaraye kibereye yo.
Nkuko twabitangarijwe na Masamba kuri telefone, icyo gitaramo cyabereye ahitwa Beaux arts mu Gihugu cy’u Bubiligi, yadutangarije ko cyari gishyushye, akaba yaharirimbiye indirimbo ze zagiye zikundwa cyane ndetse n’inshya.
Intore Masamba bakunze kwita Icyogere, ni umuhanzi ugikomeye ku njyana gakondo ariko akaba ayikora, nkuko ajya abyivugira, mu buryo buvuguruye bijyanye n’igihe tugezemo.
Icyogere Masamba
Bimaze kuba akamenyero kuri we gutumirwa mu bitaramo mpuzamahanga hirya no hino ku isi, kuva mu bihugu bitandukanye by’Afurika, unyuze mu Burayi ndetse no muri Amerika ajya akorerayo ibitaramo. Twababwira kandi ko mu byumweru bitatu bishize yari yakoreye igitaramo I Burundi, aho yari yafatanije na mugenzi we Kidumu.
Foto: Masamba
Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-4-5-3509.html