Ayo matora yo gohatanira uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Prezida wa Republika mu ruhando rw’amashyaka meshi yari afite amabwiriza agaragaza ukwishyira ukizana kw’abanyamuryango guhatanira uwo mwanya.Ku rwego rw’umudugudu,Ingingo ya mbere yayo mabwiriza ivuga ko candidature zitangwa ku munsi w’itora imbere y’inteko itora,buri munyamuryango akaba afite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu mudugudu uwo ariwe wese cyangwa kwamamaza undi munyamuryango uwo ariwe wese aho yaba atuye hose mu gihugu yujuje ibisabwa.Ingingo zivuga ku bemerewe gutorwa zisaba ko uwiyamamaza agomba kuba umunyamuryango ,akaba afite nibura imyaka 35 y’amavuko,kuba ababyeyi be bafite ubwenegihugu bw’umunyarwanda w’inkomoko ,kuba azi gusoma no kwandika,kuba abonwaho ubushishozi ukuri n’ubuhanga,kuba akorana ubwigenge imirimo ashingwa,kuba atarigeze ahanishwa igihano igihano kiri hejuru y’amezi 6.Ikindi ni uko atarambuwe n’inkiko uburenganzira bwo gutora no kuba atarakatiwe n’urukiko gacaca.
Aho Radio Rwanda yasuye bwa mbere hari mu karari Kiyovu aho prezida wa republika Paul Kagame yahatanye n’undi munyamuryango wa FPR Inkotanyi Muyango Deo.Paul Kagame akaba yabonye amajwi 117 ku 121 bingana na 93.1 ku ijana naho Muyango Deo abona amajwi 3 ku 121 bingana na 2.5 ku ijana.Uku niko amajwi yatangajwe. Igikorwa cy’amatora y’uzahagararira umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Prezida wa Republijka tariki 9 z’ukwa 8 muri uyu mwaka ejo kizakomereza ku murenge akaba agomba kuba aziguye akazakomereza mu turere mu ntara no mu rwego rw’igihugu.
John Gakuba
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=317
Posté par rwandaises.com